Perezida Kagame yujuje imyaka 55 y’amavuko

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2012, Perezida Kagame yagize imyaka 55 y’amavuko kuko yavutse ku ya 23 Uwakira 1957 avukira hafi yo mu Ruhango, mu cyahoze ari Komini Tambwe i Gitarama, avuka kuri Déogratias Rutagambwa na Asteria. Yashakanye na Jeannette Nyiramongi mu 1989 bafitanye abana bane, Ivan, Ange, Ian na Brian.

    Avugwaho byinshi bitandukanye. Abanyamahanga batamuzi cyane cyane abanyaburayi n’abanyamerika bamwita umuyobozi ureba kure washoboye gukura igihugu mu bukene akakigeza ku iterambere.

    Abaturage benshi b’abanyarwanda bamwanga bivanzemo n’ubwoba butuma bagerageza kumushimisha ngo barebe ko iminsi yakwicuma dore ko inyota y’ubutegetsi ye yatumye nta munyarwanda n’umwe utaratakaje umuvandimwe mu mahano yabaye mu Rwanda. Naho abandi bamukunda byo kumushyigikira by’ubwoko (solidarité éthnique) ariko bivanzemo ubwoba kuko ntawe yizera.

    Mu myaka ya mbere y’ubutegetsi bwe n’ishyaka rya FPR yabanje gushyira abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu mu buyobozi n’igisirikare nk’udukingirizo ariko mu myaka yakurikiyeho ubutegetsi bumaze guhama yahisemo gukoresha igice kimwe cyo mu bwoko akomokamo bw’abatutsi ku buryo byaba ari igisirikare cyangwa indi myanya ya politiki yihariwe na bamwe ibyo byajyanye na politiki yo kubeshya ko nta bwoko bubaho mu Rwanda yajyanaga no gukandamiza abo mu bwoko bw’abahutu akoresheje inkiko Gacaca n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ibyo bimufasha kurangaza abatutsi ngo batabona ubusahuzi n’umurengwe abamo n’ibyegera bye.

    Jenoside yayigize intwaro ikomeye akoresha mu gukanga uwo ari wese, ndetse ayikoresha avuga ko ariwe wayihagaritse atibagiwe kuvuga ko adahari yakongera ikaba bityo bikamufasha gutera ubwoba abatutsi ngo bamuhungireho atibagiwe abahutu icyo cyaha cyahinduwe nk’icyaha cy’inkomoko kuri bo.

    Igihugu cya Congo cyo yacyogeyeho uburimiro kuva mu 1996 kugeza uyu munsi yahatsembeye impunzi z’abanyarwanda zitabarika adasize n’abakongomani, ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Congo n’ubundi busahuzi byamugize we ishyaka rye FPR bamwe mu baherwe ba mbere kw’isi.

    Abatangiranye nawe muri FPR hasigaye mbarwa n’abasigaye babaye ibikanjye, ubu yitwa Rudasumbwa ngo nta wundi munyarwanda washobora gutegeka nkawe.

    Mu minsi ya vuba yibasiye ubutabera mpuzamahanga arega kubogama ndetse nta munsi w’ubusa atabwifatira mu gahanga nk’aho hari uwamuciriye amarenga ko bumugera amajanja.

    Abakorana nawe babaye nk’abidishyi n’iyo abaganyiye bakoma mu mashyi, ariko abo bafasha be aho kumufasha bamugira inama nzima bikomera amashyi naho amahanga yari yaramugize nka wa mwana uvuna umuheha bakamuha undi asa namaze kurambirwa ndetse ikibazo yashoyemo u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo gishobora kudasiga amahoro u Rwanda dore ko n’imfashanyo zimwe na zimwe zahabwaga u Rwanda zahagaze kubera iyo mpamvu.

    Yakunze gukingirwa ikibaba n’amahanga, ibyaha bye birahishwa. Agaragaza kutavugirwamo ndetse n’abagerageje kumubwira ibitagenda baricwa, abandi bajya mu munyururu ababishoboye bakizwa n’amaguru.

    Ntawashidikanya ko Perezida Kagame ari kimwe mu byago bikomeye aka karere kagize mu myaka ya vuba aha yanditse amateka na n’ubu akiyandika ku buryo igihe ukuri kose kwashyizwe ahagaragara ashobora kuzashyirwa mu rugaga rwa ba Rukarabanaba baranze isi nka ba Joseph staline, Adolf Hitler, Saloth Sar Pol Pot n’abandi..

    Nta soni agira yashyizeho ikigega kiswe Agaciro kidatinya no gucuza abatindi nyakujya atibagiwe no gusaba abo yimye. Natanga urugero rwa Kiliziya Gatorika yasabye gushyira amafaranga muri icyo kigega yiyibagije ko yatanze itegeko ryo kwica abasenyeri bayo ndetse akagerekaho no kwanga ko bahambwa muri diyosezi zabo.

    Ku rubuga rwa facebook yashimiye abamwifurije isabukuru nziza dore ko afite “abakunzi” 33940 yagize ati:

    “I Can’t be happier and more grateful, with all these God-blessed-people wishing me well for my Birthday. Thanks”

    Ubwanditsi

    Comments are closed.