FDLR ntabwo yishimiye amagambo ya Ministre Mushikiwabo

Nyuma y’ibyatagajwe na Perezida Jakaya Kikwete ko Leta y’u Rwanda igomba kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za FDLR, nyuma Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo yasubije ko idashobora kugirana ibiganiro n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda kandi ko abasaba ibyo biganiro batazi ibyo bavuga, Radio BBC Gahuza-Miryango yagiranye ikiganiro n’umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Bwana Laforge Bazeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2013.

Umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango yatangiye abaza umuvugizi wa FDLR icyo atekereza ku magambo yatangajwe na Ministre Mushikiwabo.

Bwana Bazeye yasubije ko iyo ndirimbo ya Leta y’u Rwanda yo kuvuga ngo abantu basize bakoze ibara ari iyo ikoresha ku bantu bayirwanya iba yabuze ibyo irega.

Umunyamakuru yaciye mu ijambo Bwana Bazeye ahita amubaza niba muri FDLR nta bantu bayirimo basize bakoze ibara, Umuvugizi wa FDLR yamusubije agira ati:

”Duhereye kuri Paul Rwarakabije, ni Général Major mu ngabo za Paul Kagame, Jérôme Ngendahimana ni Général Major, Evariste Murenzi ni Général abo bose bahoze ari abakuru b’ingabo za FDLR. Bakiri mu ishyamba bitwaga ko ari abajenosideri ruharwa ariko bageze mu Rwanda biyemeje gukomera amashyi no gupfukamira Kagame no gukorera ubutegetsi bwe ubu babaye abere kandi natwe twemera ko ari abere, ubu bari mu Rwanda nta kibazo bafite!”

Umunyamakuru yongeye kubaza avuga ko Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR igizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda no mu nterahamwe, ngo rero icyaha ni gatozi wenda ishobora kuba yarakoze iperereza igasanga abo batahutse ari abere.

Umuvugizi wa FDLR yahise asubiza ko abagize FDLR 3/4 batari bafite imyaka 14 mu 1994 rero ngo ntabwo yumva aho Ministre Mushikiwabo akura ibyo kuvuga ngo FDLR igizwe n’abajenosideri. Ngo ni ikinyoma bubakiyeho ubutegetsi bwabo ngo bazajye babivuga bagatera imbabazi amahanga ariko ayo mahanga yarabavumbuye ngo bamenye ko amazi atakiri yayandi.

Umunyamakuru wa BBC yagize ati:” muri icyo 1/4 gisigaye hagomba kuba harimo abo ngabo nyine barebwa na jenoside akaba aribo Leta y’u Rwanda ikomeje kuvuga ko batuma abandi badataha.”

Bwana Bazeye yibukije umunyamakuru ko mu rurimi rw’igifaransa bavuga présomption d’innocence (iyo umuntu atarahamywa ibyaha n’urukiko rubifitiye ububasha aba ari umwere) akaba abona abategetsi b’u Rwanda bakoresha présomption de culpabilité (guhamya umuntu ibyaha nta rukiko rubifitiye ububasha rurabimuhamya ibyo byaha), rero iyo umuntu utaramuburanisha ngo icyaha kimuhame aba ari umwere.Rero abo 1/4 nabo ni abere kuko nta n’umwe urahamwa n’icyaha.

Ku bijyanye n’uko FDLR yakiriye ibyavuzwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, Umuvugiza wa FDLR yasubije ko  FDLR yabyakiriye neza avuga ko byari byaratinze ahubwo Kikwete abaye intwari, ngo imishyikirano niwo muti wonyine ushoboka, ngo biragaragara ko ibibazo Congo ifite byose biterwa n’u Rwanda, Kikwete we ukuri yarakumenye, avuga ko Leta ya Congo igomba gushyikirana na M23 naho Leta y’u Rwanda igashyikirana na FDLR, none Leta y’u Rwanda yabuze ibyo ivuga ngo none abantu bose ni abajenosideri.

Ku binjyanye no kuba mu ntambara FDLR irwana yaba ishyigikiwe n’igihugu cya Tanzaniya, Umuvugizi wa FDLR yahakanye ko haba hari imishyikirano baba bafitanye n’igihugu cya Tanzaniya ku bijyanye n’urugamba. Tanzaniya ngo ntishyigikiye FDLR ahubwo ishyigikiye ukuri.

Umuvugizi wa FDLR yahakanye kandi ko nta bufatanye ifitanye na Tanzaniya ku bijyanye na Politiki avuga ko kandi nta ntumwa za FDLR zirajya muri Tanzaniya kubonana n’abayobozi b’icyo gihugu.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Uyu muvugizi ibyo yasubije ni ukuri. Ariko se wa mugani ni gute wakatira umuntu icyaha utaramuburanisha? Aha niho leta ya KAGAME icuramiye. Iyi leta niyo ituma abantu batanataha kuko ibaha ibyaha bitaraboneka. Bikaba rero bivuga ngo FPR yica uwo ishaka igihe ishakiye undi ikamureka kuko iba imufiteho inyungu. FDLR babaye aba génocidaire ntabwo umukuru wabo yaba akomeye kwa KAGAME?None nabonye na IBUKA yanditse ngo KIKWETE ni interahamwe ngo bandikiye OBAMA ngo ntazageyo. Ubwo koko UBUKA mubona mutitesha agaciro koko?? Ubu se nimwe mugiye guha gahunda OBAMA noneho?? Murakabya rwose. HAri aho mugera umuntu akibaza niba mubanza gutekereza mbere yo kuroha amagambo. Kandi reka mbabwire KAGAME ntacyo aratangaza ku magambo ya KIKWETE. None abandi bashyomye sinakubwira bigize ibyo ntazi ngo aha KAGAME abakunde. Ejobundi najya kuvuga muzumva abatunguye imvugo ye ihite inyurana n’iyanyu. Ingero ni nyinshi kandi muraziz. IBUKA mwibuke ijambo yigeze kubabwira inkiko zifungura abantu mukavuza induru bakabasubizayo bakongera kubarekura mukavuza induru mwibuke ijambo yababwiye kandi mwahise muruca murarumira. Mbahe urundi rugero? Rucagu muri 1994 yaraje murafata mujya ku mwica iyo Ministre wa Justice NKUBITO atahaba ngo amugarurire MUGAMBAZI aho bari bagiye kumwicira ubu aba yarafumbiye ubutaka kera.Yamujyanye my gachot mu rwego rwo kumukiza. Uko iminsi yagiye igenda n’Imana irebera … idahumbya, Rucagu basanga ariwe uzashobora Ruhengeri. Induru ziravuga n’umunyamakuru witwa Louise wari warigize ishyano kandi akaza guhunga ari mubavuzaga induru zo gushinja Rucagu, abadepite sinakubwira, Rose Kabuye ndamwibuka na ba Rutaremera barondora ibibi bitagira ingano Rucagu ngo yakoze IBUKA nayo sinakubwira ivuza induru. Nyamara KAGAME ari Vice-Président yarabaretse aza kuza umunsi umwe gusa ijambo yavuze ryose sinarivuga ryose ariko yarababajije( Inteko yose) ngo ninde udafite amaraso mu kiganza ke?? Ngo niyigaragaze tumubone?? Bose baracecetse ahubwo bahita bose batora ko Rucagu aba prefet wa Ruhengeri. Hari muri 1996. GASANA arihandagaza ati nta mpunzi n’imwe isigaye Kongo, nta n’umusirikare n’umwe ukiriyo. KAGAME mu gitondo ati turiyo, abasirikare ntibazanavayo. Gasana bati ko mwica impunzi. Ati reka da, ati impunzi zose zaraje nta mpunzi yapfuye ahubwo turimo kuzisubiza mu byabo. KAGAME ati abo twabashije kwica twarabishe, abo tutishe baratashye.None rero MUSHIKIWANJYE na IBUKA mwagiye mwicecekera ntimukitanguranwe mu manyama. MUSHIKIWANJYE wowe sinumva ngo na musaza wawe LANDO yaba yarapfuye uko wabivuga ubu ariko uhunze ukaba wabivuga mu kuri?? Mwana wa Maman ujya umbabaza. Ndagukunda utanzi ariko urambabaza pe. Ngaho akazi keza.

  2. MBANJE KUBASUHUZA NIBYO KOKO IGIHE KIRAGEZE ABABONA IBINTU UKO BIRI BATANGIYE KUBIBONA
    LETA Y’URWANDA IGOMBA KUGANIRA NA FDRL. KUGIRANGO AFRIKA IBONE AMAHORO NAHO IBIYITA IBITANGAZA HAHYARA NAWE WEMEYE IMISHYIKIRANO NTABWO YARI IGICUCU.

Comments are closed.