LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA

Banyarwanda, banyarwandakazi dusangiye igihugu

Hari igihe mbona ibyo leta ya FPR yikoza bikansetsa ariko nasubiza amaso inyuma ngasanga amakosa atari ayayo bityo bikantera intimba.

Amakosa si ayayo ahubwo ni aya opozisiyo igendera kubyifuzo bya FPR n’abambari bayo ndavuga abayiri inyuma kuko usanga abitwa ko bayoboye opozisiyo bayoborwa na FPR batabizi.

Nawe se FPR igira itya ikitiranya ikibazo cy’abantu kugiti cyabo bafite ibyo bakekwaho n’impamvu FDLR iriho, abantu bo muri opozisiyo nabo bakabyemera ngo hato batarebwa nabi bakitwa abajenosideri.

Ibi simbivugira kugirango nikundishe kuri FDLR cyangwa se nirengagize ko uwayishungura atayiburamo inkumbi ahubwo ndabivugishwa n’agahinda nterwa na biriya bibondo biheze mu mashyamba kubera aka wa mugani ngo aho inzovu 2 zirwaniye ubwatsi nibwo buhababarira. Ibyo se nabyo FPR yabihakana ko hari abana benshi bahunze bari mu mugongo abandi bakavukirayo ? Yabyemera ite se ariyo yabagize imfubyi ? Umva nanjye ngo ndavugishwa.

Njye rero nagirango nerurire FPR n’abambari bayo guhera none nibashaka banyite interahamwe cyangwa umujenosideri ariko bamenye ko ako gakino kabo ko gushyira mu gatebo kamwe abahutu bose bahereye kubana bahunze ari imicuko ko gashaje ahubwo barebe uko batuza bagaturana n’abanyarwanda bose.

Mbakurire inzira kumurima ko FPR nikomeza kwanga gushyikirana n’abo batavuga rumwe harimo na FDLR twe tuzabikora kandi tukagenda tutububa kuko aho u Rwanda Rugeze ubu igihe kirageze ko abanyarwanda batsinda amarangamutima bagahitamo ikibafitiye akamaro aricyo cyo kubana mumahoro babishaka batabishaka.

Ibyo kandi birareba n’abahutu bigize intagondwa bahora bikanga igiti bakikanga ibuye bumva ko umututsi cyangwa se umuntu wahoze muri FPR adashobora kuyirwanya.

Nabo ndagirango mbabwire ko imitunu y’urukwavu itabuza ishyamba gushya. Kwemera abatutsi cyangwa kutabemera sibyo bizababuza gukomeza urugamba batangiye rwo guhangana n’ubucakara bwa FPR kandi ko amaherezo bazayahirika bafatanije n’abahutu bamaze gutsinda amarangamutima .

Nkaba mbagira inama rero ko guhinduka bakava ibuzimu bakajya ibuntu kuko ntagihombo bazabigiriramo aho kuzicwa n’ipfunwe tumaze gusezerera burundu umugaragu wa Shitani ariwe FPR.

Munyemerere tuganire mwa bantu mwe mwitwa abacitse ku icumu mwirirwa mugirwa ibikoresho ngo musakuze iyo izo bihehe zigeze mumazi abira. Mwibwira ko abo babashora ngo mwubahuke Nyakubahwa Perezida wa Tanzania JAKAYA MRISHO KIKWETE kuko yavuze ibibagobotora kungoyi y’ikuzimu, iyo bicaye barenzwe bajonyora abatutsi nyabo n’abataribo bibuka ko mugiye kwicwa n’umudari ? Bibuka ko inzu zigiye kubagwa hejuru ? Murebe inshuro banyarukira mu mahanga bajyanye umutungo w’igihugu ngo bagiye kwivuza ibicurane muri a Afrika y’epfo n’ahandi, mwibwira ko bibuka ko mufite ibikomere byaboreye imbere mumibiri yanyu kubera kutabona kivuzwa ? Nkomeze mbibariza mwe abacitse ku icumu :kuki arimwe bashyira imbere ni ukuvuga ko murusha abandi ubututsi ? Bo se bizeye irihe banga ryo kudapfa niba koko FDLR igamije gukora jenoside nk’uko babivuga? None se izo ngabo barata n’iz’iki ? Iyo jenocide izakorwa zagiye he ?

Birirwa bababeshya ngo FDLR izagaruka gukora génocide,ubu se yo iyobewe aho bigejeje abahutu muri rusange ? Uwari uyiyoboye se ntimuri kumwe (Rwarakabije,Ninja n’abandi) ? bamaze kwica bangahe ? uziko mukomeje mutyo ntaho mwaba mutaniye na babandi babwirwaga ko inyenzi nako inkotanyi zifite imirizo nabo bakabyemera !!.

Reka mbabwire icyo mwirengagiza kandi mukizi kubera gutinya kwereka FPR ko ibabeshya mugahitamo kuyibeshya ko mwabyemeye.

Opozisiyo nyarwanda ntabwo igizwe n’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu harimo n’abatutsi kandi nabo bagezweho n’iyo jenoside mukangishwa ndetse badashobora kuyiha icyuho aho cyaturuka hose.

Abo batutsi bamaze kumenya ko ikibazo cy’abanyarwanda atari ubwoko ahubwo ari imiyoborere mibi yaranze u Rwanda uko ibihe byagiye bisimburana. Abo batutsi ntibayobewe ko koko no mu bahutu harimo intagondwa zishobora kongera kugwa mumutego w’amaranga mutima ziramutse zibonye icyuho ariko kandi uko harimo izo ntagondwa mu bahutu kimwe no muri mwe abatutsi kuko tuzi neza ko no muri mwe harimo abahora bahonda agatoki kukandi bavuga ngo ntakarakorwa,ni nako hariho n’abahutu babona ko ibyo bitekerezo bitakijyanye n’igihe bityo bakaba bifuza kubanisha abanyarwanda batarobanuye n’umwe.

Abo bahutu n’abo batutsi bazima tubijeje ko tuzashyira imbaraga zacu hamwe tugakumira ibikorwa byose bishobora gusubiza u Rwanda mu makuba turwanya uwo ariwe wese yaba umuhutu cyangwa umututsi, yaba FPR cyangwa undi wese bityo turengere abanyarwanda bose tutavanguye kuko nibwo u Rwanda ruzatekana. Kuko bitagenze bityo twaba turushywa n’ubusa.

Umusozo

Bavandimwe mwacitse ku icumu ni muvuge muti turabyanze mureke ababyungukiramo bamaze kwigwizaho imitamenwa hirya no hino ku isi, basimbuje amashyo y’amamodoka ay’inka ,bigize abatutsi kurusha abandi kubera byabindi by’inda ishaka gucura izindi yiyita nkuru bajye mumuhanda bigaragambye bamagane uwo ari we wese bashaka dore ko ari nabo bafite umwuka kubera ko bijuse ubundi mufatire iry’iburyo opozisiyo nyarwanda murebe ko u Rwanda Rutazabohoka.
Naho ubundi mwabishaka mutabishaka bariya mwita abajenosideri amaherezo bazataha kandi muzarubanamo kuko kubaho kw’imbeba ntibiterwa n’ubushake bw’injangwe.
UWO UZAHEKA NTUMWISHA URUME.

Bikorewe Mayotte kuwa 29 Gicurasi 2013

AKISHULI ABDALLAH
Tel : 00262639030023
E-mail : [email protected]

4 COMMENTS

  1. Sha ndakwemeye urababwiye kandi ni inama nziza ubahaye.Nanjye nari nabikomojeho muri article ibanza

  2. Thank you brother. Ukuri kwambaye ubusa umbayekure mbangukoze muntoki. Twebwe ibyotwarabirenze hubwo biranshimishije kumva umuntu ufite ibitekerezo nkibyacu. Twarabitangiye mwihuriro nyarwanda sinziniba waba wararyumvise cyangwase utararyumva? Biranshimishije cyane kuko igihugu sicyumuhutu cyangwase umututsi ahubwo nicyumunyarwanda wifuriza undi amahoro. Komerarero courage.

  3. Ni akumiro koko. Nonese Rwanda News Agency (rnanews.com) isigaye iyoborwa na Tom Ndahiro? Ni akumiro pe. Nge ndabona ntaho itaniye na Theexposer.net. Ni mahwi. Byamaze kuba ikinyamakuru kimwe. None abavuga ngo kwa Kagame igitugu kirambye nimwerebere ibyo icyari ikinyamakuru ejo hashize gisigaye cyandika. RWANDA = IGIHUGU KIYOBORWA KU GITUGU KIRENZE URUGERO. KAGAME = UMUNYAGITUGU WAHEBUJE. Njya numva bavuga ngo ba Idi Amin Dada, Bokassa, ariko menya iby’u Rwanda byo ari intagereranywa. Nimwirebere namwe izi link. KAGAME = UMUNYAGITUGU WUZUYE. Kagame ndabona rwose muri cya gitabo cya Record akwiye kwandikwamo, ku isi bose bakamumenya. Umunyagitugu wa mbere mu mateka y’isi ni indi? Nti ni Kagame. Wagitoye, baguhembe.

    http://rnanews.com/politics/7274-open-letter-of-protest-at-president-kikwetes-genocide-denial-and-revisionist-declaration

    http://rnanews.com/regional/7279-president-kikwete-says-rwanda-territory-was-part-of-tanzania

    http://rnanews.com/politics/7276-anger-boils-in-kigali-after-tanzania-presidents-declaration-on-fdlr-militia

    http://rnanews.com/politics/7275-open-letter-to-he-barack-h-obama

    http://rnanews.com/politics/7270-the-inside-story-why-the-cabinet-reshuffle-was-long-overdue

  4. Abdallah iyi nyandiko yawe babyemera batabyemera irimo ukuri rwose. Jyewe rwose ibitekerezo byawe turabyumva kimwe, abibwira ko ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke bizavaho kubera amagambo gusa ntago bizigera bishoboka, ni nko kurota, igisubizo ni kimwe ni ukumucanaho umuriro akabona ko byose bishoboka. Naho izindi nzira zo rwose kwa kagame n’agatsiko ke biragoye cyane. Iyi nyandiko yawe ikubiyemo ubutumwa bwinshi, kandi ndizera ko abanyarwanda benshi bazi ukuri aho kuri. Gusa wa mugani wawe tuve mumagambo tujye mubikorwa.

    Komera cyane!

    Imana igufashe

Comments are closed.