Bernard Membe, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya ati:Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda

    Dodoma- Perezida Jakaya Kikwete ntabwo azasaba imbabazi Leta y’u Rwanda cyangwa ngo ahindure aho ahagaze ku kuba Leta y’u Rwanda yagombye kugirana ibiganiro na FDLR.

    Nk’uko Bwana Bernard Membe, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yabibwiye inteko ishingamategeko ya Tanzaniya ngo Perezida Kikwete yatanze icyo gitekerezo agamije gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo by’akarere.

    Bwana Membe avuga ko nta buryo na bumwe buhari bwatuma Perezida Kikwete asaba imbabazi z’uko yavuze ukuri k’uko ibintu bimeze.

    Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya imbere y’intekonshingamategeko y’igihugu cye yongeye kwerekana aho Leta ya Tanzaniya ihagaze agira ati:

    ”Leta y’u Rwanda nta yandi mahitamo ifite uretse kugirana ibiganiro by’amahoro n’abayirwanya, abenshi muri bo bakaba bari mu mashyamba ya Congo”

    Ngo Leta y’u Rwanda imaze imyaka isaga 17 irwana n’abo bayirwanya idashobora kubatsinda burundu, bikaba ari ngombwa kugirana ibiganiro nabo. Kandi ngo kuba bari mu mashyamba ya Congo bikomeje gusubiza inyuma inzira igana ku mahoro mu karere.

    Bwana Membe yongeye ati:

    ”Leta y’u Rwanda yarwanyije ibyatangajwe na Perezida Kikwete, ariko Perezida Kikwete ntabwo azasaba imbabazi kuko ibyo yavuze bishingiye ku bintu bigaragara. U Rwanda rwagombye gukurikiza iyo nama. Perezida wacu ntabwo ashobora gusaba imbabazi z’uko yavuze ukuri!”

    Mu gusoza Bwana Membe yavuze ko Perezida Kikwete nta mugambi mubi yari afite ubwo yatangaga icyo gitekerezo mu nama ya 21 y’umuryango wa’Afrika yunze ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Etiyopiya ku ya 26 Gicurasi 2013. Ngo Leta y’u Rwanda igomba kumenya ko amahoro ashakwa hagati y’abahanganye kandi imishyikirano y’amahoro iba hagati y’abanzi ntabwo ari hagati y’inshuti.

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Comments are closed.