Général Jean Bosco Kazura agiye gutegeka ingabo za ONU muri Mali!

Amakuru atangazwa na Radiyo y’abafaransa RFI aravuga ko Général Jean Bosco Kazura wigeze gutegeka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agiye kuyobora ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Mali (MINUSMA).

Général Jean Bosco Kazura yigeze kuba kandi umugaba wungirije w’ingabo z’Afrika yunze ubumwe muri Darfour anayobora ishuri ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ry’i Gabiro. Bivugwa ko yari n’umusemuzi wa Perezida Kagame igihe FPR yari umutwe w’inyeshyamba.

Muri Mali, Général Kazura azaba afite inshingano zo kuyobora abasirikare b’umuryango w’abibumbye bakabakaba 12600, azaba yungirijwe n’umujenerali uva mu gihugu cya Nijeri, naho chef d’Etat-major azaba ari umusirikare w’umufaransa.

Igihugu cya Tchad nacyo kifuzaga kuyobora izo ngabo dore ko cyanoherejeyo abasirikare bo guhangana n’intagondwa z’abayisiramu zari zigaruriye amajyaruguru ya Mali, ariko umujenerali wo muri Tchad ntabwo ari we wahiswemo.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zizatangira gushinga ibirindiro mu majyaruguru ya Mali mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Ubwanditsi

The Rwandan

1 COMMENT

  1. ibi ni byiza kdi ni ishema kuri buri munyarwanda,nuri mu buhungiro ntiyabivuga ariko bitera ishema nk’umunyarwanda,ikibazo ni uko zigaruka zikaduhinduka ukayoberwa ibisazi biziteye{Inkotanyi}cyakora uyu Kazura ntakunze gutungwa urutoki mu bikorwa by’urugomo,uwaba azi amateka ye yayatubwira, cyakora mwa Nkotanyi mwe n’aktaraza muzakazana.

Comments are closed.