Kagame ngo asanga ibyo Kikwete yavuze ari ubujiji!

Ku magambo yavuzwe na Perezida Kikwete wa Tanzaniya asaba u Rwanda gushyikirana na FDLR, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ubujiji.

Kuva ayo magambo yavugwa na perezida wa Tanzaniya, umukuru w’ u Rwanda yari atari yagira icyo ayatangazaho. ariko kuru uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2013, ubwo yari mu muhango wo guha impamyabubushobozi abasilikare bakuru barangije kwiga mu ishuri rikuru rya rya gisirikare rya Nyakinama, Perezida Kagame yagize ati “Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera intego nabonaga ibyo bifite, icya kabiri ; numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo.”

Ni amagambo make Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo, ariko yatanze icyizere ati “Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo”

source:igihe.com

13 COMMENTS

  1. Ibyo birasa n’ikivugo cya Habyarimana wavuze ko ari Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi.

  2. Paul Kagame noneho ndabona agiye kudukoraho twebwe abanyarwanda twese. Noneho se, Tanzania isabye ko U Rwanda ruva muri East African Community Kagame arumva koko yabitangira. Ate se? Kagame yumva ko Museveni yamufasha, ariko ibi siko bimeze. Kuko Tanzania ifite undi muryango ubamo witwa SADC ugizwe ni ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika, ku buryo Tanzania ishobora kwigumira muri uwo muryango wa SADC ikava muri East African Community. Kandi Tanzania iramutse ivuze ko U Rwanda ruva muri East African Community cg Tanzania yo ubwayo ikaba ariyo ivamo, yaba Museveni, yaba Kenyatta, wahita ureba uruhande bajyaho. U Rwanda se rwinjiza angahe koko muri East African ugereranije na Tanzania?

  3. Ngo bishe abantu banyu???!!! Yewe ga weeeee!!! None se mwe nta bantu babo mwishe??? Kuva za Byumba kugeza ubu!!!Harya bariya bapfiriye i Kibeho bariyahuye cg bari abasirikari barwanaga??? Hama hamwe dossier iri gukorwa ureke kwita abandi abicanyi kandi batarakurushije kwica. Nyamara ibyo wita ubujiji ni ubwenge bukomeye kandi bukuburira bukwereka inzira nziza yo gukemura ibibazo. Ahubwo buriya uracyakomeza kwerekana ko ari wowe njiji kandi ni mu gihe kuko nta burere yewe nta nta bundi bumenyi wigeze ugira uretse ubwo kwica. President muzima akavuga amagambo nk’ayo mu muhanda cg mu kabari!!!!ushingira kuki uvuga ko bakwiciye abantu??? Duhe izina rimwe ry’umu FDRL wakwiciye abantu nk’uko bizwi kandi byanditswe ko batallion runaka ya RPF yari iyobowe na runaka igihe iki n’iki ahantu hazwi yishe abaturage barimo runaka na runaka. So niba uri umunyabwenge uzabigenze gutyo maze tumenye ukuri aho guhora urisha iturufu yarungurutswe kera ikaba itagifata ngo babiciye abantu!!!! Gusa bwa bujiji bwawe(utajya umenya) ukaba ukiyikoresha. Mbere yo kuba umucamanza banza wisobanure imbere y’inkiko ku byaha nawe uregwa, maze nubitsinda nakubwira iki abanyarwanda bazajya bagucaho ubatoranyemo abajya mu ijuru kuko uzaba ubaye intungane yemewe. Waretse gukomeza kuduteranya twe abanyarwanda ukaba unaduteranya n’abaturanyi ko twikeneye tutazabura aho dusaba n’amazi…(nako ngo uri billionaire…). Harya ngo ni Divide to rule… Uzabanze urebe niba utava amaraso ubundi uzamenya icyo ifaranga rimaze.. Njye nziko nta mahoro ufite mu mutima despite having a huge amount of money nnone urabura uko usubiza twese abanyarwanda ukadushyira mu bitekerezo byawe ngo uraturengera…genda waratwishe uratwicisha none n’ubu urashaka gukomeza kutwicisha uduteranya n’abaturanyi. Uri ikigwari kuko utinya kubwirwa no kugirwa inama ukikundira ikuzo ryo kuri iyi si. Wowe utari injiji uzatekereze uko uzasiga urwo rubyaro rwawe. Nkwifurije kuzaramba ukabona isi icyo ari cyo. Kabeho.

  4. abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu,?muranyunvira bahu?? naho twe ko tubana n’abishe abantu bacu,?tuli mugihugu n’abishe abantu bacu?ko dutegekwa n’abishe abantu bacu?gatindi kagome ibyawe birasonanuka mu minsi mike

  5. Umulerezida utahira umutima asubiza atho yita mugenzi we perezifa ngo n’injiji. Kdi igitekerezo yagize sikibi. Gusa kagame na fpr ye yirengahije iko yaje yica ariko guverinoma ya Habyara yemera gushikirana nawe,iryo nikosa rikomeye iyo guverinoma yakoreye abanyarwanda none reba impunzi ziri hanze zirenze umubare abantu batatekerezaga. nabugingo nubu baracyahunga. igihe cye kirikugera iyo umuntu atangiye kumva ko atagishobotse. Ingoma itangwa n’Imana kandi kugirango isohoze ibyayo. DUTEGEREZE

  6. Nyaamara kuganira ntacyo bitwaye nubwo bamwe twiha gufana tutazi n’impamvu…ngira ngo na Muzehe Kagame impamvu yatubwiye ntabwo zumvikana, harimo ubujiji,,,ingengabitekerezo,,,ntazi intego yabyo,,,ntacyo bivuze,,,nyamara twe tutazi iyo biva n’iyo bigana tugashyanuka…ntacyo mfa na mushikiwabo ariko,,,burya ijambo ribwiwe Nyir’urugo risubizwa na Nyirurugo…Iyo aryumyeho cg ntagutume,,,ibyiza ni guceceka hagategerezwa igikwiye kuko ari we ufata umwanzuro wa NyUma… NIBUKA rimwe bavuga ngo Ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo..wari ministri w’ububanyi n’amahanga ararihir aaratsemba,,,nyamara mzehe afashe ijambo ati ..turiyo…ubwo se ntacyo mwumvamo.

    Kuganira n’ukunyurira mu ntabire bibafasha mwembi….kandi bikabaha amahoro arambye…kuko burya utazi iminsi ayibeshyaho gusa.

  7. Utazi ubwenge ashima ubwe!!!!kubera ubwenge bucye bwakagame ahise arenzahongo nugupfobya!! Knd nawe usesenguye wasanga nawe arigupfobya. Intandaro yabyose niyandege.

  8. ahaaaa!!!nyamara,ahobukera agakurikir’izimvugo z’abayobozi bacu,turazifatishamabokwabiri!
    Ngwamatwi yihene,yumva arukwahiye.dorahonibereye!

  9. Ariko se ndibaza bikanyobera none se kudashyikirana babona bizakemura iki?? fdlr ibyo yakoze ni byinshi bibi nubu ibyo ikora ni bibi kuki itabireka ngo itahe??ariko UN niyo Tanzaniya ko numva bavuga imishyikirano kuki fdlr itivugira?? Ese kuki Gouvernement y’urwanda yo idatanga uko icyibazo cyakemuka burundu?? Ese imyaka 19 ishize kuki UN na Leta ya Kigali kuki kuva cyera batagikemuye?? Ahaaa! Nzaba ndora ikibabaje ni uko rubanda twabigorewemo!!

  10. muraho mwese….abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu????? NONE SE ABO KAGAME YISHE NABO YICA UBUNGUBU NABO ATEGANYA KWICA SABANYARWANDA. ARI KAGAME ARI FDLR GYEWE NTUVA ATARAKWIYE KWITANDUKANYA NABO CYANE. SINZI UKO UMUNTU YABATANDUKANYA KUBYERECERANYE NO KWICA ABANYARWANDA. BIRANGORA CYANE JYEWE.

  11. Ariko ubundi abanya Africa tutararozwe, umuntu wavuste nkuko abandi bavuste amara gute kubutegesti amaka irenga 20 yose!!!! iki kibazo umuntu yagitura nde ra????????? niyo ntandaro yo kwiyita Ibinani, niyo ntandaro yo kwica uwo bashaka wese, nibindi.yiba kagame yemera koko kubujiji bubaho, no kumara imyaka mwinshi kubutegesti kandi uzineza ko abo uyoboye nabo bashaka kuyobora igihugu, nabwo NUBUJIJI!!!! am sorry, ariko ntabwenge mbibonamo. ubujiji burenze kuhagarara imbere yabantu uyoboye akababwira yuko, Nibiba ngombwa, Inyundo izica Isazi igihugu citari muntambara nubuhe????? ubujiji burenze kwica abagufashije kugera Murugwiro nubuhe?????? ubujiji burenze kwirengagiza abapfakazi nipfubyi Bazengerezwa na police ikababuza amahwemo on the streets of kigali bashaka uko babaho NUBUHE????? Ubujiji burenze Kurasa abagande muri congo NUBUHE?????
    ubujiji burenze kugura Two Anti Missile Aircrafts nubuhe????? Kagame, its very unwise to think that, human beings don’t mess up in life. my dear, they do mess up either intentionally or unintentionally. And i believe 100% that, you have messed up & mixed up politics of which you grabbed from the owners. in other words, this was not your original project, you just came in and called it your project and now the truth is coming out that, its true you cheated the project & you are not the founder.

    murakoze and he will be defeated because, he was not the owner of the original project. he will be defeated because, he can’t understand the real ideals and motives of the original project.

    God is with the people of truth to make the change to the people & to the Country. God is tired of your BUJIJI of killing Rwandans Instead of building industries for Jobs etc etc

Comments are closed.