GUKORA POLITIKI UNENGA UBUTEGETSI BWA FPR BIKOMEJE KUBA ICYAHA GIKOMEYE

Abanyeshuri n’abashoferi bafashe iyambere bandikira minisiteri w’intebe ibaruwa yo gusaba leta guhindura icyemezo yafashe cyo gukuraho bourse ku banyeshuri biga kaminuza n’amashuri makuru ndetse no guhindura icyemezo cyo guca tagisi nto mu mihanda migari yo mu mugi wa Kigali.Ibaruwa bakiva kuyitanga nibwo polisi yabafashe irakubitagura sinakubwira maze irafunga,mu gihe gito abari bafunzwe barafunguwe maze hasigaramo bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri ushinzwe ubukangurambaga,NTAVUKA Martin uhagarariye FDU Inkingi mu mugi wa Kigali(uyu akaba yaraburiwe irengero kuva kuwa Gatandatu),NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel,ariko nabo mu gihe kitari kirekire bagizwe abere n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Aho kugirango ubushinjacyaha bujurire ahubwo ubugenzacyaha bwahisemo guhindura inyito y’icyaha maze polisi iba ihamagaje abavuzwe haruguru ndetse yongeraho na BAKUNZIBAKE Alexis visi perezida wa mbere wa PS Imberakuri ndetse na IRAKOZE Jenny Flora umubitsi wa FDU Inkingi,uyu munsi nibwo bose bari kwitaba kuri sitasiyo ya polisi ya Remera.Bose ntibabashije kuboneka,ariko bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA wabashije kuboneka akajyayo yahaswe ibibazo kuva saa tatu (9h)kugeza saa kumi(16h),aha polisi ikaba yamushinje icyaha cyo gukora no guhimba inyandiko mpimbano maze ihitako imufunga.

Ntibyashiriyaho kuko polisi yahise yongera gutumiza NTAVUKA Martin ,NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel mu nyandiko maze ivuga ko bwana BAKUNZIBAKE Alexis na IRAKOZE Janny Flora ubwayo izabishakira,ariko ibi byaje nyuma yuko uwunganira abari barafunzwe ahakaniye ko atazi bwana BAKUNZIBAKE na IRAKOZE.

Kuba Polisi yarafashe iyi dosiye ikayihindura maze igashyiramo abandi bantu batari bari muri iyi dosiye ndetse ukanagaruka ku magambo yatangajwe na minisiteri ubwe ko abamwandikiye atari abanyeshuri biragaragara ko polisi irimo gushyira mu bikorwa ibyo minisiteri w’intebe yavuze,ariko umuntu akaba atabura kwamagana iki gikorwa kuko bigaragara ko ari igikorwa cyo gushaka gukumira buri wese hitwajwe kuba yaba ari mu mutwe wa politiki utavuga rumwe na leta,ibi kandi bije bishimangira amakuru amaze iminsi avugwa ko abantu bose basinye ku mabaruwa yandikiwe minisiteri ko batewe ubwobo burenze kugirango bazemeze ko bahatiwe gusinya ndetse ko na bamwe batigeze bamenya icyo gikorwa.Kuba na none BAKUNZIBAKE na IRAKOZE bakomeje kwibasirwa na polisi nuko basinye kuri iyo baruwa kandi bagaragara mu nzego nkuru z’ishyaka,umuntu akaba yibaza niba kuba mu nzego z’ishyaka bikuraho kuba mu ishyirahamwe runaka.

Biragaragara ko ikigambiriwe atari uko umuntu yaba yarasinye ku ibaruwa ahubwo ikibazo cyabaye abayisinyeho batavuga rumwe na leta kuko abasaga ijana na mirongo ine bose nta kindi kibazo bafite.Nta gushidikanya ko kutavuga rumwe na leta bimaze kuba icyaha gikomeye !!!
Turangije dusaba leta ya Kigali kwikubita agashyi ikarekura bwana Jean Baptiste Icyitonderwa ndetse igaha n’agahenge abandi bose polisi yashyize muri dosiye maze bagakomeza ibikorwa byabo bya politiki nta nkomyi.

Alexis Bakunzibake