Rwanda : Ubucamanza bushyigikiye abashaka kwiba umutungo wa Kabuga Felisiyani uregwa ubusahuzi atakoze

 

 

 

 

 

Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no

Kurenganya mu Rwanda (CLIIR)

CENTRE DE LUTTE CONTRE L’IMPUNITE

ET L’INJUSTICE AU RWANDA  (CLIIR)

Rue de la Colonne, n°54/4                                                 Buruseri,  tariki ya 04/11/2013.

1080 BRUXELLES

Tél : 0032.81.60.11.13

GSM:  0032.476.70.15.69  ou 0487.616.651

Mail : [email protected]

Itangazo n°132/2013. 

Rwanda : Ubucamanza bushyigikiye abashaka kwiba umutungo wa Kabuga Felisiyani uregwa ubusahuzi atakoze.

Au nom du peuple rwandais, Mw’izina ry’Abaturage b’u Rwanda, Urukiko rw’Ibanze rwa KANIGA rwategetse ko umutungo utimukanwa wa Bwana KABUGA Felisiyani uzatezwa cyamunara kuwa mbere tariki ya 11/11/2013 saa yine za mu gitondo. Uwo mutungo ugizwa n’inzu n’icyayi biherereye mu murenge wa MUKARANGE na SHANGASHA, ho mu karere ka GICUMBI mu cyahoze ari perefegitura ya BYUMBA.

Icyo cyemezo n°45 cyafashwe tariki ya 09/10/2013 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kaniga gishingiye k’Umwanzuro n°35 ufite inyito ikurikira : « Ikiza ry’Urubanza n°35 ryo kuwa 11/07/2013 rwaciwe na Komite y’Abunzi b’Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali » Urwo rubanza rwashowe n’Umuryango wa nyakwigendera KARINIJABO Victor ugizwe n’abantu icyenda (9) : Umupfakazi wa Karinijabo witwa TUYISHIME Anastasie n’abana be umunani (8) batuye umudugudu RUGANWA, akagari ka KINUNGA, umurenge wa GIKONDO, akarere ka KICUKIRO, umujyi wa Kigali. Aba bose barega bakaba bahagarariwe n’umwe mu bana ba Karinijabo witwa KARINIJABO Gibert  ufite irangamuntu n°1195270002480038.

Uyu mulyango urarega Bwana KABUGA Felisiyani kuba yarasahuye umutungo wa Karinijabo Victor ugizwe n’amangazini (magasin) ya QUINCAILLERIE na dépôt yayo byari mu akagari ka KABASENGEREZI, umurenge wa MUHIMA, Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali mu kwezi kwa kane (Mata) 1994.

Tariki ya 08/04/2013, Komite y’Abunzi b’Umurenge wa Muhima yahaye agaciro ubuhamya bw’abatangabuhamya batatu (3) barangajwe imbere na Bwana KAGIRANEZA Michel utuye Mpenge-Muhoza-MUSANZE ufite indangamuntu n°1197280042785090. Uyu yemeza neza ko yiboneye ubwe KABUGA Felisiyani asahura ibintu byari muri QUINCAILLERIE ya Karinijabo Victor akabipakiza amakamyo ye ndetse we anavuga ko ibyo bintu KABUGA yabipakiriye rimwe nibyari mw’iduka rya SAKUMI Anselme. Ubu buhamya akavuga ko yabwanditse mu ibaruwa yandikiye icyahoze ari Urwego rw’igihugu rushinzwe Inkiko GACACA.

Abandi bemeza ko biboneye ubwabo n’amaso yabo Kabuga arimo gusahura ayo maduka ni : Bwana HABARUGIRA Théoneste ufite icyangombwa gisimbura irangamuntu cyatangiwe Rambura-Guriro-Raro, mu Akarere ka NYABIHU. Uyu yemeza ko we ubwe yiboneye Kabuga apakiza ibyo yibye amakamyo ye, ndetse akemeza ko yari mu bantu bajyanye n’ayo makamyo, i Goma akanabipakururaho bigeze i Goma-Kibabi k’umucuruzi witwa NGEZAYO mu gihugu cya CONGO RDC. Undi nawe wemeza ko yasanze Kabuga ubwe apakiza amakamyo ye ibintu byari muri Quincaillerie ya Karinijabo Victor n’ibyari mw’iduka rya Sakumi Anselme ni uwitwa GASIGWA Jean Pierre ufite indangamuntu n°1197280001448078 utuye umudugudu wa Mahoro, akagari ka Mahoro, umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Ngo yabibonye ahaciye ahungira muri Hôtel Mille Collines.

Tariki ya 03/05/2013, Inteko y’Abunzi ya Muhima yakiriye ubuhamya bw’abagabo batanu (5) bose bemeza ko, koko iyo Quincaillerie na Dépôt yayo, byari bihari mu mudugudu wa Kabasengerezi. Abo n’aba : Bataribwenda Tharcisse, Mazimpaka Ruremesha Jean de Dieu, Ibambasi Fausta, Kayumba Gérard na Havugimana Emmanuel.

Ibimenyetso byanditse byemeza ko iyo Quincaillerie yabayeho byashyikirijwe Inteko y’Abunzi ba Muhima. Ibyo bimenyesho bigizwe n’impapuro zikurikira :

a)      Ipatante y’Ubucuruzi yo muri 1992 ifite n°06461 ;

b)      Déclaration z’imisoro inagaragaza iyo Quincaillerie yo kuwa 30/03/1994, igaragaza kandi ko yakoreraga mu nzu iri ku Muhima y’uwitwa GISAGARA Jean Bosco ;

c)      Fiches za stock zabashije gutoragurwa nyuma ya jenoside ;

d)     Inventaire yakozwe kugeza kuya 30/12/1993.

Tariki ya 08/07/2013 Karinijabo Gilbert uhagarariye umuryango wa Karinijabo Victor yashyikirije inteko y’abunzi procuration iriho umukono wa Noteri, ndetse n’ibyemezo bigaragaza ko abagize umuryango wa KARINIJABO Victor koko ko ari abacikacumu rya jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki ya 01/10/1990 kugeza tariki 30/12/1994.

Tariki ya 11/07/2013, Inteko y’Abunzi b’Umurenge wa Muhima yasomeye mu ruhame imikirize y’urwo rubanza mu buryo bukurikira :

Inteko y’Abunzi ishingiye ku ngingo ya 6 y’itegeko n°04/2012/OL ryo kuwa 15/06/2012, rikuraho inkiko GACACA rikagena ko Inteko y’Abunzi izakurikirana ibyaha by’Ubusahuzi byakozwe muri jenoside ;

Ishingiye ku bimenyetso byanditse yashyikirijwe n’umuryango wa Karinijabo Victor ;

Ishingiye ku mvugo z’abatangabuhamye batanu (5) bemeza ko iyo Quincaillerie yari ihari ;

Ishingiye ku mvugo z’abatangabuhamya batatu (3) bemeza ko biboneye ubwabo KABUGA Felisiyani ubwe ku giti cye asahura iyo Quincaillerie ndetse n’iduka rya SAKUMI Anselme, akabijyana muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) ;

Ishingiye kuri inventaire, amafishi ya Stock n’izindi mpapuro za ngombwa zagaragajwe ;

Ikijije ko KABUGA Felisiyani atsinzwe ; Itegetse Kabuga kwishyura umuryango wa KARINIJABO Victor Miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (800.000.000 Frw) ahwanye n’ibintu byari muri Quincaillerie na Depot yayo atabikora ku neza agakurwa mu mitungo ye aho yaba iherereye hose, bigakorwa n’abashinzwe kurangiza imanza

Ivuze ko ibijyanye n’imitungo yasahuwe kwa SAKUMI Anselme, byavuzwe n’abatangabuhamya ntacyo Inteko y’Abunzi yabikoraho kuko itabiregewe.

Itegetse ko imyanzuro y’uru rubanza imanikwa ku biro by’Umurenge wa Muhima no ku biro by’umurenge w’aho KABUGA akomoka hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko rya Minisitiri n°82/08/11 ryo kuwa 02/05/2011 iteganya ko bamanika imyanzuro y’ikizwa ry’urubanza iyo hari UMUBURANYI utarabonetse mu rubanza rwe cyangwa mu isomwa ry’umwanzuro warwo. Abunzi bafashe icyo cyemezo n’abakurikira :

  1. NYIRINGONDO Epaphrodite, Perezida w’Inteko y’Abunzi,
  2. BIMENYIMANA Denys (Umwunzi) akaba n’umwanditsi
  3. HAKIZIMANA Célestine (Umwunzi).

Uru rubanza rushingiye ku binyoma gusa nkuko iperereza rya CLIIR ribigaragaza :

1)      Nyakwigendera KARINIJABO Victor yari umucuruzi w’umututsi wo mu rwego rwo hasi cyane umugereranije na KABUGA Felisiyani. Nta quincaillerie yigeze acururiza ku KABASENGEREZI. Nta nubwo yigeze ahatura cyangwa ahakorera.

2)      KARINIJABO Victor yakoreraga mu mazu ya CARITAS yari haruguru ya LA RWANDAISE. Ayo mazu ya Caritas yateraga umugongo ikigo cya ELECTROGAZ cyari haruguru yayo kera batarayasenya ngo bahubake inzi ndende y’umutamenwa. KARINIJABO Victor yari ahafite akaduka gato cyane nako twakwita Quincaillerie (matériel d’Electricité) yacuruzaga ibikoresho by’amashanyarazi.

3)      KARINIJABO Victor yari umugabo uzwi nk’inyangamugayo kuburyo kuba bafata umupfakazi we TUYISHIME Anastasie n’abana be umunani bakabashora mu rubanza rw’amahugu no kubeshyashya birababaje cyane.

4)      Ikigo CLIIR cyandikiye uyu mupfakazi wa nyakwigendera KARINIJABO Victor kimusaba gusohoka muri uru rubanza umuryango wabo uregamo KABUGA ubusahuzi adashobora gukora kuko yabarirwaga mu bacuruzi bafite ubukungu buremereye mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.

5)      Birababaje kubona abicanyi b’abahutu biswe « Interahamwe » bamugira umupfakazi none « abategetsi b’ibisambo bagamije kwiba umutungo wa Kabuga » bakaba bamuhinduye umujura we n’imfubyi umugabo yamusigiye. Turasaba ko IBUKA yahagurukira uyu muryango ikawufasha aho kugwa mu bikorwa nk’ibi by’ubujura buteye isoni n’agahinda. Kubeshyera Kabuga ngo yaje kwiba ku Kabasengerezi koko !

6)      Au nom du peuple rwandais, Mw’izina ry’abanyarwanda, abategetsi bamwe bashyigikiye ubujura bitwaje Inteko z’abunzi nkuko bashyigikiye ubujura bakozwe « n’inkundamugayo » zo mu Nkiko GACACA. Kubeshya bikwiye guhagarara vuba.

Twibutse zimwe mu manza zagaragayemo ubujura bukoresha IBINYOMA hagamijwe kwambura umutungo imilyango myinshi y’ABAHUTU b’inzirakarengane :

a)      Tariki ya 07/12/2012, hatejwe cyamunara inzu nziza cyane y’umulyango wa Bwana BIZIMANA Japhet (umuhutu ukomoka i Burundi akaba ariho yasubiye) biturutse ku kagambane k’abajura bibye imitungo y’abahutu bitwikiriye Inkiko GACACA.

b)      Taliki 16/12/2009, niho abana ba nyakwigendera NZABAKIKANTE Mélani (uyu yapfuye muri 1989 akaba yari mukuru wa Perezida Habyarimana Juvénal) babonye itangazo ry’Icyemezo cy’irangizarubanza rya Gacaca.  Ku birebana n’umutungo wononwe mu gihe cya jenoside. Ngo Urukiko Gacaca rwa MUHUMYO rwaba rwarateranye tariki ya 15/08/2009 ngo rugakatira umubyeyi wabo Mélani kwishyura amafaranga angana na Miliyoni icyenda (9.000.000 Frw) yo kwishyura inka mirongo itatu (30 vaches). Ngo umubyeyi wabo araregwa  kuba yarazutse agasahura inka 30 z’umuntu witwaga RUDODO utarutuye mu Gasiza.

c)      Hari abantu benshi bari mu Rwanda cyangwa bari muri za gereza cyangwa mu buhungiro no mu mahanga babeshyewe noneho imitungo yabo igatezwa cyamunara. Amafaranga avuyemo agasaranganwa n’inyangamugayo za Gacaca, abategetsi bamwe n’abahesha b’inkiko bashyira mu bikorwa mwene ubwo bujura bukorerwa mu nkiko z’u Rwanda. Abavandimwe bacu GAHIMA Gérard na KAREGEYA Patrick turabasaba gusobanura abategetsi b’u Rwanda barya umitungo yose y’umulyango wa KABUGA kuva Inkotanyi zafata ubutegetsi mu Rwanda. Twese TWAMAGANE ubu bujura budutesha agaciro.

Bikorewe i Buruseri, tariki ya 04/11/2013.

Umuhuzabikorwa wa CLIIR,

MATATA Yozefu.