Ibuka ntabwo ishyigikiye igitekerezo cyo gutegeka abahutu bose gusaba imbabazi!

Dusingizemungu yagombye gushyira ingufu mu basahura ibigenewe imfubyi n'abapfakazi kurusha gushaka kuvanga ubutabera, politiki n'amarangamutima

Perezida wa IBUKA, Bwana DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre aramagana igitekerezo cya Perezida Kagame cy’uko hari abahutu b’abere, cyane cyane urubyiruko,  basaba imbabazi ngo mu izina ry’abahutu bene wabo baba barakoze ibyaha bya genocide.

Nk’uko yumvikanye mu makuru ya radiyo BBC ndetse n’ijwi rya Amerika, Perezida wa Ibuka yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo gusaba imbabazi ku bahutu bose kuko ngo bose ntabwo bagize uruhare muri Genocide, yakomeje avuga ko atumva ukuntu umuntu w’umwere yasabwa gusaba imbabazi ku cyaha cy’undi, ngo ku muryango IBUKA uwo bareba ni wa wundi wakoze icyaha ugomba kwicuza icyaha kandi niba ashaka gusaba imbabazi akazisaba umuryango yiciye ngo naho ibindi ngo byaba atari byo.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida Kagame asabye urubyiruko rwo mu bwoko bw’abahutu gusaba imbabazi ngo mw’izina ry’ababyeyi babarwo cyangwa bene wabo baba baragize uruhare muri Genocide, ndetse ayo magambo yaje gukurikirwa no gusaba imbabazi kw’abahutu bamwe na bamwe bari muri politiki mu nama y’ishyaka FPR.

Iki gikorwa cya IBUKA cyateye benshi kwibaza kuko ubundi bizwi ko umuryango IBUKA wakunze kuba mu kwaha kwa Leta ya Kigali ku buryo abenshi bawufata nk’igikoresho cyangwa umuzindaro ukoreshwa iyo hagamijwe gutera imbabazi cyangwa kugira ikindi gitangazwa hitwajwe Genocide.

Kuba Bwana Dusingizemungu avuguruje Perezida Kagame mu ruhame ni ibintu umuntu yakwibaza niba bitazamugiraho ingaruka ku giti cye cyangwa kuri Ibuka nk’umuryango.

Ubwanditsi

11 COMMENTS

  1. Biragaragarako Kagame agikeneye genocide murwanda,niba kuyobora bimunaniye narekure ababishoboye bayoboyore.
    we are tired of this dicteter.

  2. Uyi Muyobozi wa Ibuka rwose njye ndamushigikiye kuko abantu muri kugarura ubwoko murabona ko mugiye koreka igihugu pee Icyaha ni gatozi,kandi gusabira imbabazi utagutumye ni ikindi kibazo.Uwo mwana yabwiwe niki ko ari umuhutu??????Mwarangiza ngo ubwoko bwaraciwe mu Rwanda! Buriya se nibyo bize mu itorero koko.Ni bizamba ntimuzabeshyere Ibuka mwa Bahutu mwe,DUSINGIZIMANA Yagaragaje ko Ntangenga afite….Igisigaye ni ugutora umuvugizi w’abahutu akabasabira imbabazi abyemerewe naho ubundi uwabivuga mu izina ryabo yaba ari kwihahira gusa…….

  3. Nyakubahwa Kagame nawe ashyize mu gaciro nkuko nawe ajya abivuga ati: (Agaciro) ubu koko arabona ko umuntu yakwishinja icyaha atakoze kugeza ubwo asabira imbabazi n’ibyo atakoze atanazi kweri kweri? Ngo bene wabo? Bande se? Uwabamubaza yabavuga? Kwanza na Bibiliya ihamya ko buri wese azabazwa ibye.

  4. Icyaha ni gatozi kdi amoko murwana yakuweho kubera dushaka ubumwe n’ubwiyunge kuki bamwe bayavuga ntibahanwe abandi bagahanwa?? Kuki batubaha itegeko nshinga ko ritemera ko avugwa mu ruhame? Mbese nkabana b’imyaka 20 ko tutazi ubwoko bwacu tuzasabwa imbabazi cga tuzasaba imbabazi mu izina rya bande? Ubu se imyaka yose ishize commission y’ubumwe n’ubwiyunge, ibuka, Cnlg ,na Gouvernoment y’ubumwe byaruhiye ubusa,gacaca se yo ?? Rwose uwavuze ibyo bintu ntibikwiye kuko biteza urwikekwe mu banyarwanda kdi tuzi aho byatugeze ibuka niyo iri mukuri rwose ntibikwiye ko umuntu asaba imbabazi z’icyaha atigeze akora kdi rimwe narimwe nawe yarazize ibitekerezo bye n’ababikoze barahanwe!!

  5. Uyu JEAN pierre aransetsa arangwa no kwivuguruza au fait ntawamurenganya siwe utegeka ibuka ahubwo ni igikoresho kuko si shyashya erega wavugira ute abacitse ku icumu kandi uri umuhutu witutsuye mbibutse ko mushiki we José umugabo we yategekaga ETO KIBUNGO mbere ya genocide no muri genocide akaba yaragakoze izamarere zigisesekara zihita zimwirenza ngayo nguko donc ibye ni gatebegatoki

  6. kagame yabonye ko yabeshye amahanga avuga ko nta moko aba mu Rwanda none ayagaruye ate ? ari kwinyuraguramo gusa .

  7. Ariko murakurikira? Uriya bahise bamuvuma mu maso mu gitondo abyuka ashaka ashaka itangazamakuru ryo kubivuguruza yiyibagiza ko BBC itajya ita audio. PhD people bapfuye bahagaze, ibintagazi gusa!

  8. nge mbona imyaka ishize u rwanda rwitwa ko rurimo kwiyubaka bishobora kuba kuruhi cg se umuruho twe abanyarwanda nimvune twagize ngo turuteze imbere ngo turubemo rutemba amata n’ubuki byaba bigiye gusenyuka tutitaye kumwanya twataye kuko n’itegeko nshinga ndabona ibyo rivuga batabyubahiriza ko ntawemerewe kuvaga ubwoko runaka mu ruhame kagame n’abandi bamwemera ko babukoresha mu mvugo ntibahanwe? Gusa nge naratunguwe narinziko amoko nkijambo bitazongera kumvikanwa bivuzwe n”umuyobozi!!! Twatuje igihugu tukakibamo nka bene cyo nta muhutu cg umututsi nandetse n’umutwa bakirangwamo twese hamwe tukitwa Abanyarwanda ubundi uwa koze icyaha akagihanirwa n’amategeko umukomokaho we hago bimureba cyaneko icyaha ari gatozi

  9. nge mbona imyaka ishize u rwanda rwitwa ko rurimo kwiyubaka bishobora kuba kuruhi cg se umuruho twe abanyarwanda nimvune twagize ngo turuteze imbere ngo turubemo rutemba amata n’ubuki byaba bigiye gusenyuka tutitaye kumwanya twataye kuko n’itegeko nshinga ndabona ibyo rivuga batabyubahiriza ko ntawemerewe kuvaga ubwoko runaka mu ruhame kagame n’abandi bamwemera ko babukoresha mu mvugo ntibahanwe? Gusa nge naratunguwe narinziko amoko nkijambo bitazongera kumvikanwa bivuzwe n”umuyobozi!!! Twatuje igihugu tukakibamo nka bene cyo nta muhutu cg umututsi nandetse n’umutwa bakirangwamo twese hamwe tukitwa Abanyarwanda ubundi uwa koze icyaha akagihanirwa n’amategeko umukomokaho we hago bimureba cyaneko icyaha ari gatozi

Comments are closed.