Léonidas Rusatira yagize icyo avuga ku byavuzwe na Kagame ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi

Mu nyandiko yacishije ku rubuga DHR, Bwana Léonidas Rusatira aravuga uko abona ibyavuzwe na Perezida Kagame ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi. Yabitangaje muri aya magambo abanje guhitamo zimwe mu nteruro zamunyuze mu nyandiko yatangajwe n’urubuga igihe.com akazibutsa abasomyi:

“Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi yavuze ko ntawe yigeze ahatira gusaba imbabazi ariko nta n’ikibazo abona umuntu asabye imbabazi mu izina ry’umubyeyi we, mukuru we cyangwa undi wese bagira icyo bapfana wakoze icyaha kandi nawe ubwe kikamwitirirwa”

“Iyo turi hano twubaka ubwiyunge, iyo dusaba abarokotse Jenoside gutanga imbabazi kugira ngo tubashe kugera ku bumwe, tubashe kongera kubaka igihugu, abandi tubasaba iki” 
Nyuma yo guhitamo aya magambo mu nyandiko yanditswe na igihe.com Bwana Léonidas Rusatira yagize ati:
 
“Basomyi, 
 Iyi nyandiko irambuye itumye ntekereza ko ibi bintu bigomba kwitonderwa. Aya magambo niba koko ariko yavuzwe na Perezida Kagame, ntacyo mbonye kirimo cyaca inka amabere.
 
Abavuga ko yabitegetse, we arabihakana ku mugaragaro akavuga gusa ko uwasaba imbabazi abifitiye impamvu zifatika bitaba ari bibi, ko ahubwo byaba ari byiza byubaka igihugu, bishyigikira ubwiyunge. Niba ari uku byumvikana, bikaba ariko biri, simbona ikibi kirimo. 
 
Ndetse n’aba bafasha be bavuze nabo bagatanga ingero bazi zikwiye gusabirwa imbabazi, nta shyano mbona bakoze.
 
Icyaba kibi kandi kikamaganwa ni uguhatira umuntu gusaba imbabazi kandi ntacyo azi azisabira kubera ko ntacyo yakoze kibi, nta kibi yahishiye cyangwa se agasabira undi imbabazi amwitirira ibyo atazi. Icyi cyaba ari igitugu kigaragara.
 
Ruriya rugero Perezida yatanze rw’Ababiligi, tujye twibuka ko uwabisabye yari yaratowe n’abo yavugiraga.
 
Ntibimbuza kwemera ariko ko buri wese ufite icyo umutima we umurega, asabye imbabazi nawe yaba aruhutse.
 
Ese ko abatutsi basabwa kubabarira, nkuko Kagame yabivuze, kuki byo bitasakuje kugeza ubu, kandi bitoroshye? 
 
Ariko ntiwabigira itegeko ngo ubwoko (dore ko butanakiriho) busabe ubundi imbabazi muri rusange, ubwo waba uzanye icyaha cy’inkomoko cyagashoza ntambara aho gukiranura. Icyo gitekerezo nticyaba icyo gushyigikirwa na gato. Ahubwo cyaba icyo kwamaganwa.
 
Tujye tumenya kandi ko umuntu uri mu gihugu ntabwo byanze bikunze ibintu abibona nk’uri hanze.
 
Aho kurwanya imbabazi rero, twari dukwiye gushyigikira ko buri wese ufite icyo yirega yashaka uburyo bwo kuzisaba.
 
Ntabwo ijambo “imbabazi “rikwiye gucika mu Rwanda.
 
Ni aho ubutaha
 
Léonidas RUSATIRA” 

 

Icyitonderwa: Kwandika Bwana Léonidas Rusatira sinandikeho urwego yari agezeho mu gisirikare si ukwirengagiza cyangwa kubahuka ahubwo n’uko kugeza n’ubu bikiri urujijo kumenya niba ari Colonel cyangwa  Général de Brigade dore ko i Gako mu 1995 yagaragaye yambaye amapeti ya Colonel ya APR mu gihe twari tuzi ko ari Général de Brigade.

Ubwanditsi

14 COMMENTS

  1. Ibyo bavuga byo gusaba imbabazi se nukkuvuga ko ntabatutsi bazi ko bishe abahutu kandi abahutu babazi kuki bo batajya imbere ngo basabe abahutu imbabazi? Nabo bazabanze kdi bahereye kuri kagame kuko niwe watangije intambara muri 90 yica abanyabyumba nabandi bazabonereho kuzisaba ngo ujya gutera uburezi arabwibanza

  2. Leonidas rero ashyigikiye ibyo Kagame yavuze,nibyo urubyiruko rwasabye imbabazi.Nonese Leonidas we nawe wemeye ko umwana uzajya ukwiza imyaka cumi 18 azajya asaba imbabazi zibyabaye 1994?Ubuse kontarumva Umututsi usaba imbabazi kubyo bakoreye aba Hutu mbere ya 59 igihe cyubwami?Nonese bitaniyehe nicyaha cya Adam na Eva?Nukuli ntimukirengagize ukuli kandi mukubona,nonese asabye imbabazi kubera njyewe wamubyaye ntalishe ntiwumva ko uwasabye imbazi abambeshye kandi ntacyaha nakoze?Ahubwo njye ndabona ali ryategeko ryabo rihana Injyengabitekezo bishe. Ahubwo ndabona uwabizanye afite injyengabitekerezo.Niba koko ali ubwiyunjye bashaka nibareke guhendana. Bemereko u Rwanda rutuwe namoko3cyangwa4 bivanye nuko bagiye bavanga imiryango,ahonshatse kuvuga abiyita Abahutsi.kandi barahali.ubworero bakajya kuli sitade nomumirenge nomutugali mugihugu hose basabane imbabazi.Naho mugihe Abatutsi bagihakana ko batishe ngobabyemere ntabwiyunge buzaba.keretse mumyaka yindi Imana idufashe.

  3. Kunga societe ni kimwe no kunga umugore n umugabo! Iyo umugore asabye imbabazi ko yasambanye kuberako azi ko n umugabowe amuca inyuma, bose bagomba gusabana imbabazi , bitabaye ibyo ,ziba ari za zindi za nyirarureshwa bita: SUB IUGUM! Ni zazindi umunyantege aniga uwintegenke kubera agasuzuguro yamubiza urufuro agatangira gusaba imbabazi ngo mbabarira wo kabyarawe (ndebe ko bwacya kabiri). Buriya Rucagu Bamporiki na Damiani kimwe
    n undi wifitiye ibibazo (ubushomeri inzara ubujyahabi…) bifashisha ngo baramuke! Kandi ntugire ngo ibyo bakora ntibabizi,ndetse na Kagame aba yabasomye kare mu bwonko kuko abazi ko ari amatakirangoyi kuko ariwe mwicanyi ruharwa! Qui trompe qui? Kunga igihugu ni ukwemera abantu bose bakicara hamwe nyine bagasasa inzobe ! Ubuse kuva i Byumba n u Mutara wose abantu bahungiraga Nyacyonga bacyina! ? Hari jenocide yari yabase mu gihugu? Ese kagame ko ari we mukuru w igihugu ubu, yaciye inzigo mu gihugu agasabako ubwoko bwose bubabarirana tukubaka igihugu cyacu ntambereka ko twagera kuli byinshi mugihe gito! Ntabwo yabyemera adacuruje GENOSIDE!!! Ni akazi ke ; umugabo utabwirwa yikebera inyama itamilika! Wamugani we ati umuntu ashobora guhitamo gukora icyo ashaka ariko ntashobora guhunga ingaruka zibikorwabye!

  4. Yewee ni akumiro, ibyamoko biragarutse bahuuuuuuuuuuuuuuuu,twari tumaze kubyibagirwa yewe uru rubyiruko bararworetse narwo peee bagiye kujya barebana mo ubwoko,Yewe Ingoma zirasaa burya ayamahanya y’amoko muyagaruriye iki koko,uriya Musore watanze ubuhamye muri iriya nama buriya yari yatumwe kabisa

  5. Jye mbona hakwiye table ronde y’abahutu n’abatutsi bagasasa inzobe bakabwizanya ukuri. Abatwa bo ni ukugendera mu kigare

  6. None se muzehe Rusatira ! Nkunze ko mugira icyo muvuga kugusaba imbabazi z’ibyo abantu batakoze, ni byiza kuko mutwunguramo ibitekerezo.

    None se nkawe, ko wahoze muri FAR, ndetse uri na secretaire General muri Minadef, ko kugeza iki gihe utari wasaba abahutu imbabazi z’ibyo wabakoreye.

    Dore, abasilikari officiers superieurs (ndindiliyimana, renzaho, kabiligi, nsengiyumva, setako, …) wayoboye igihe kirekire bagize batya bakwandikira ibaruwa ifunguye, isubiza igitabo cyanyu “Rwanda, droit à l’espoir”
    : Arusha, le 24 avril 2006
    Lettre ouverte au Général de Brigade Léonidas Rusatira itwereka uburyo wadushumuriyeho umwanzi FPR kera ugikora muri Minadef. Niba kandi mbeshya ni mwisomere namwe iyo baruwa kuri internet (point 4, et 5), murebe uko uwo mu Géneral wacu yifashe kuva muri 1987 kugeza muri 1990 mu buryo yafashije inkotanyi gutera u Rwanda.

    Murakoze

  7. Iyo Kagame azakuba umugabo utanga ikerekezo cy’ejo hazaza…akatubera akabarore yari kuduha urugero rwo kureberaho. Yari kugira ati…Banyarwanda Banyarwandakazi,,,mpereye aho tugeze twiyubaka twihesha agaciro…Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose, ku byaha byose byakozwe n’abari bagize umutwe wacu w’inkotanyi…abo wishe cg wahemukiye ku buryo butandukanye mbasabye imbabazi..kuko ibyo bakoze bigayitse….hanyuma yarangiza akabona gutanga isomo rye.
    Naho Rusatira yavuze uko abyumva. Ntawamutumye yaba umwana we cg umugore we

  8. Il me semble que ce Monsieur esr atteint d’une sénilité mentale.
    S’il est saint d’esprit, il aurait été judicieux pour lui de publier la lettre dans laquelle il reconnaît que lui et les siens sont génétiquement génocidaire d’une part et il présente des excuses publiquement aux batutsi pour le génocide commis par lui et les siens d’autre part. Ensuite,pourquoi n’envoie-t-il pas ses enfants présenter des excuses publiques aux Batutsi de Belgique ou du Rwanda.Enfin, s’il est conséquent avec lui-même, au lieu de vvre sous les crochets des contribuables belges, pourquoi ne retourne-t-il pas au Rwanda car Kagame avec lequel il a toujours travaillé ne pourra pas refuser ses excuses publiques.
    Ce monsieur a été à la tête de la défense du Rwanda pedant des années.
    Urwanda rwalirwarapfuye ruhagaze.Il semblerait qu’il était aussi directeur de l’ESM.
    Combien de cadavres de soldats des FAR a-t-il à son actif?

  9. Usaziye ubusa.icyakora birakugaragaraho ko utazi ibyo ukora.wandikira Suzan Rice nagize ngo waribeshye none nsanze ubwenge bwawe ariho bugarukiye

  10. Genda muzehe ushaje nabi! Rusatira se nawe uri kwihakirwa kwa Mr Gaciro ngo aguhe akabando k’amasaziro kangana no gutahuka ushyikirizwa umwanya mwiza! Ay’ubusa arakubitika! aragucyura kubera gucinya inkoro kwawe, ejo muzahirimana niba aribyo wiyemeje! Couraje musaza, aliko uwo uhakirizwaho yibereye mu marembere! mwagiye muhakwa neza mudashinyaguye ku bwoko ubu cg buriya. Dore ko uli n’umuhutu buriya Kagamùe yumvise maganya yawe no gucinya inkoro kwawe araje agire imbehe yubura mu izina rya Rusatira Léonidas! Ngaho ra!

  11. Arakoze uyu musaza Leonidas. Ubundi se ko abantu bazi gusamira hejuru ibyavuzwe Perezida Kagame ijambo ribi yavuze ni irihe? Abantu bajye bareka gukabya!

Comments are closed.