Imana ishimwe Umunyamakuru wacu Mike Gashumba yashoboye kugera mu gihugu cy’abaturanyi

Nyuma y’igihe cy’iminsi irenga ine mu bwihisho n’inzira y’umusaraba, umunyamakuru wacu Mike Gashumba yashoboye kugera mu gihugu cy’abaturanyi tutavuze izina kubera umutekano we.

Nyuma y’aho dusohoreye inkuru ivuga ko yaburiwe irengero ndetse tukitabaza inshuti ze ngo dushobore kumenya ibyamubayeho, twashoboye kubona ubutumwa bwa sms budusaba guhamagara kuri telefone ifite nimero zo muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Mu kiganiro twagiranye yadusobanuriye ko yashoboye guhunga kubera ko inzego z’iperereza zamuryaga isataburenge, ibyo ngo bikaba byarashobotse kubera akagambane k’umusore ukora muri cyber café imwe y’i Kigali mu gace ka Nyamirambo aho uwo musore yahaye amakuru ba maneko ababwira ko uwo musore akunda gusoma inkuru z’ibinyamakuru ngo bituka MZEE kandi ngo azana inyandiko kuri flash disk akazohereza ndetse ahita abwira abo bamaneko ko yasomye inyandiko zari kuri flash disk umunyamakuru wacu yari yibagiriwe mu mashini yo muri iyo cyber café agasanga ari ibintu binenga ubutegetsi. Amahirwe n’uko umunyamakuru wacu nyuma y’amasaha make yasubiye muri ya cyber Café gutwara flash disk ye icyo gihe uwo musore wo muri cyber café yari atarafata icyemezo cyo kurega umunyamakuru wacu ariko yari yashoboye gusoma inyandiko zimwe na zimwe za The Rwandan ndetse na CV y’umunyamakuru wacu byari kuri iyo flash disk.

Ibi byatumye haza abamaneko bategerereza uwo mwanditsi wacu muri iyo cyber café, ariko kubera ko mu rwego rw’umutekano yakundaga guhindura aho asomera cyangwa yoherereza ubutumwa bamurindiriye iminsi myinshi ataraza kwandikira cyangwa gusomera muri iyo cyber café.

Ku munsi wo ku wa mbere tariki ya 11 Mutarama 2013 ku mugoroba nibwo yaje gusomera amakuru muri iyo cyber café maze wa musore ukoramo ahamagara ba maneko bari baramusigiye nimero ya telefone yahamagaraho mu gihe yaba amubonye.

Abakora mu nzego z’iperereza bose si babi!

Mu gihe umunyamakuru wacu yari amaze gusoma yagiye kwishyura ngo agende maze wa musore ukora mu cyber café atinda kumugarurira ngo abo ba maneko bashobore kuhagera, ariko umwe mu bakora mu nzego z’umutekano wumvaga ibyo abo bagenzi be bavugaga yumvise izina ry’umunyamakuru wacu asanga ni umwana azi (yabanye na mukuru we mu gisirikare kandi bose bakomoka i Masisi) yahise ahamagara mukuru w’umunyamakuru wacu amusaba ko yabwira murumuna we akava mu nzira kandi akirinda gukoresha itumanaho iryo ariryo ryose kuko Leta ishobora kumenya aho aherereye. Mu gusohoka abo ba maneko bamuhushijeho iminota mike dore ko binjiye muri iyo Cyber Café barangaguzwa babaririza aho aciye bagasohoka babaririza icyerekezo yafashe.

Umunyamakuru wacu yubahirije ibyo yabwiwe na mukuru we ku buryo yirinze gukoresha itumanaho kugeza arenze imbibi z’u Rwanda n’ubwo urwo rugendo rwari nk’inzira y’umusaraba. Twizere ko Imana izamurinda ntihagire ushaka kumukurikira ngo amutsinde hanze.

Bwana Mike Gashumba yagize uruhare runini mu gukora inkuru nyinshi cyane cyane izijyanye n’umutwe wa M23 ndetse n’ibindi bibera mu guhugu aho yashoboraga kuganira n’abaturage b’abanyarwanda ndetse akajya no gutara amakuru mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse no mahanga nk’uko yari aherutse i Bunagana ahagenzurwa na M23.

Icyo twavuga gishimishije n’uko atazahwema gukomeza gutara amakuru no kuyageza ku banyarwanda n’ubwo ari hanze y’igihugu.

Tukaba twasoza dushima uwo mugabo ukora mu nzego z’umutekano waburiye umwanditsi wacu ndetse tukagaya uwo mukozi wo muri Cyber Café twibaza impamvu yiteranije kandi azi ko nta gahora gahanze ko ndetse bucya bwita ejo!

Imana ishimwe.

Ubwanditsi

10 COMMENTS

  1. Uziko nari narabibesheho ko muri abantu babagabo bafite gahunda n’icyerekezo naho nuguhinda gusa. Ni gute umuntu ashobora kujya kwandikira ibintu twakwita ko ari confidential kuri cyber café koko? mugihe Rwanda itumanaho risigaye ari nko kugura peteroli rwose. muzagerageze mubagurire modem zirahendutse pe!

    • WOWE II22 ntabyo uzi niyo mpamvu uvugako kujya muri cyber cafe ataribyo. kuko kujya muri cyber ni uburyo bwo kurinda umutekano we kwanga trace za DMI igihe zamenye IP address ye niba uzi icyo aricyo.nako ndakurenganya ibi byose ndahamya ko ntacyo wumvamo.

      AMATWI ARIMO URUPFU NTIYUMVA

  2. wow!
    Umwanzi agucira akobo imana igucira akanzu.
    Uwo munyamakuru natwe tumurinyuma kdi turakomeza kumusengera.
    Gusa tubabajwe n’uko tutazongera kubona amakuru yimvaho nubwo batubwiye ko azakomeza gukora

  3. uwiyita Sekou Touré wo muri South Africa, ibitari distractions n’ibiki? Harya ngo na Kayumba yarirashe? Turabizi ko kwica abantu, kubashimuta, kubafunga mwabigize distractions.

  4. Nimwirebere namwe. Uyu Mbundu, umwana wa Mze Kananura weguye vuba aha bimwe mu byo yakoraga. Ni president akaba na directeur w’ibintu agahiryi, dore bimwe mu byo yayoboraga.

    Faustin K. Mbundu, Chairman GIP Rwanda
    ———————–

    Faustin is Chairman of GIP’s Advisory Board and overall business strategist. He brings a breadth of entrepreneurial experience from running several companies in East Africa. He is a former Managing Director of Kananura Enterprises Ltd, an import-export and real estate company and Executive Director of Katraco Uganda Ltd, a transportation and logistics company with operations in Uganda, Kenya, Rwanda, Burundi and Congo. Currently, he heads several businesses including Gorilland Safaris Ltd which provides tour, travel and car rental services, CAFERWA Ltd, one of the biggest coffee exporting companies in Rwanda and MK Consult which provides management and financial consultancy services to local and foreign investors.

    His other positions of note include: Vice Chairman Rwanda Private Sector Federation (RPSF), Director of OCIR Café, Chairman of Greenhills Educational Association which runs the Greenhills Academy, Vice Chairman of the Rwanda Fine Coffee Association and Director of OCIR Café.. He is also one of 40 shareholders in the exclusive Rwanda Investment Group (RIG), Rwanda’s biggest domestic investment fund with over $60 million in assets under management. He holds a BA in Commerce (Hons) degree from Makerere University.

    Link: http://www.gippartners.com/fmbundu.html

  5. Imana ishimwe cyane kuba agihumeka umwuka w’abazima. Naho abamuhushije ikimwaro kibice. Iriya internet caffee nayo twkagombye kuyishyira ku karubanda n’abariya bagambanira abantu nabo tukabavuga kuko bashobora no kubikorera abandi.

  6. Ni amahirwe akomeye koko kubona uyu munyamakuru ahonoka biriya bisumizi bya Kagame, kandi ni n’amahirwe ku bakora akazi ko kudutarira inkuru cyane cyane abari mu hano mu Rwanda. The Rwandan rero nk’uko mugenzi wanjye Fils Bagabo abivuze. ni ugushyira ahagaragara iyo Cyber Café abantu bakamenya iyo ariyo n’aho iherereye n’uwo musore uyikoramo akamenyekana uretse no kumugendera kure ahubwo nawe abantu bose bakamumenya maze tukareba niba azatungwa n’ibyashara bya DMI gusa.

  7. Isomo twakura muri iyi nkuru ni uko Kagame n’agatsiko ke baca umuti nta mararo mu gihe abo bari bagambiriye kubamba baburirwa na bamwe mubo yatumye kubazirika bityo bagahonoka urwari rubategereje!Kandi nkeka ko mu nzego zose z’igihugu,inyangamugayo nk’uyu waburiye Mike zirahari haba muri DMI cyangwa mu gipolisi n’igisirikare!Niyo mpamvu abahanganye na Kagame bakwiye kwirinda kugwa mu mutego wo kuvuga ngo ukorana na Kagame wese ni umwanzi!Ntawica ubukombe atabwagaje cyangwa ngo yoze igisabo acyeze atagikoze mu ndiba!
    Twirinde ikosa ryo “gukomatanya” tuvuga ngo “bose ni bamwe”,kuko icyo gihe ntaho twaba dutaniye n’agatsiko mu mugambi wako wo kuturyanisha gafata icyaha cyakozwe n’uwo mu bwoko ubu n’ubu(aha ndavuga abahutu!) cyangwa mu muryango uyu n’uyu(iyo ari umututsi ex:Rugigana wishyurira Kayumba!)maze abo mubwoko bwe cyangwa abo bavukana bakabagerekaho icyaha nk’aho icyaha(iyo cyakozwe )atari gatozi!!
    Dushimire Imana kuba yarokoye uyu musore mu mikaka y’ibishwamwinyo bya Kagame-Kirimbuuzi!

    Nkoronko

Comments are closed.