Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga igihe.com yanditswe na Bwana Bernardin Ndashimye, akaba ayobora Special Guarantee Fund, aho muri iyo nyandiko uwo mugabo ntako atagize ngo acinye inkoro arebe ko yasigasira imbehe ye mu gushaka kumvisha abanyarwanda ko Perezida Kagame ari we kamara, ariko ibyo ntabwo yabikoze mu mvugo itaziguye ahubwo yabanje kwicisha i Nyanza asa nk’aho akora isesengura rya nyirarureshwa ariko intego yashakaga kurasaho yumvikanaga dore ko no mu nama yo kuri Petit Stade yari yafashe ijambo.
Nifuje kwibutsa no kwibariza Bwana Ndashimye bimwe mu byo yiyibagiza cyangwa yibagiwe
-Ese ibi wavuze wabivuze ubikuye ku mutima cyangwa ni ya nda nini y’abahutu bavuze?
-Ese muri FPR nta batutsi bazi kuvuga babamo ku buryo iyo hageze igihe cyo kwiyambika ubusa no kwiha amenyo y’abasetsi bahuruza abaturage ba za Nyamasheke na Rusizi cyangwa ba Ndashimye na Musa Fazil Harerimana?
-Ese ko ufite ubwoba ko imbehe yawe yakubama ukabura icyo utungisha umugore, ubona umukobwa wa Docteur akaba n’umwuzukuru wa Perezida mu muryango ukomeye gutyo yabura ibimutunga ku buryo umutegeza imiranga yo kwa Rutagambwa na Murefu?
-Ese abana bawe barakita nyogokuru na sogokuru, Felisita na Petero cyangwa ubu basigaye babyita Pahuro na Janeti?
-Ko mbona ufite impungenge z’uko umunara wa shobuja wasenyuka, iyo uciye ku Kicukiro hafi ya ETO ukareba ahahoze inzu ya nyirarume w’umugore wawe ntabwo ubona abafite uburambe mu gusenya abo ari bo?
-Izo mbabazi ufitiye ibisenyuka kuki utazigiriye abasenyewe imiturirwa na shobuja i Gitarama, imbere y’aho sogokuru w’umugore wawe yataburuwe hitwikiriwe ijoro ku itegeko rya shobuja?
-Aho ujya wibuka gusura inkuba za JDR bagenzi bawe bafungiye hirya no hino bazira jenoside?
-Ko numvise amateka uyavangitiranya ukavuga ko hagati ya 1973 na 1981 nta tegeko nshinga ryabagaho, wiyibagije ko 1978 habaye amatora ya Perezida, abadepite ndetse n’itegeko nshinga? Ese ko uri mwene wabo wa Major Munyandekwe ntabwo wakurikiye amateka y’ingoma mwene wanyu yarimo?

-Ko kera ukiri Inkuba wavugaga ko uri umuhungu wa Twagiramungu, tuvuge ubu aho ubereye intore-nkotanyi wabaye umuhungu wa Kagame?
-Ese niba warihararutswe ukaba ushaka guherekeza shobuja mu mva, abana bawe ushaka gusigira umuzigo barazira iki? Iyo wicecekera ko n’ubundi mwabaye ibiragi umushahara w’uku kwezi ntabwo wari kugera kuri konti yawe muri banki havuyeho ay’agaciro n’umusanzu wa FPR gusa?
-Bwana Ndashimye ibintu utinya ko bisenyuka ubona byasenywa na nde mu gihe haba haje demokarasi mu gihugu? Ese kuki utibajije ko kugundira ahubwo aribyo byateza intambara?
-Ese ko wumva ko igihugu cyategekwa na Kagame ubuziraherezo aho kugira ngo igihugu kigire inzego zikomeye, noneho apfuye amarabira ubona byagenda bite?
-Ese ko ngo comments zatambutse zisaba shobuja kudahindura itegeko nshinga wazamaganye ukavuga ko zandikiwe mu mahanga ngo ukurikije amasaha zandikiweho ndetse unemeza ko comments nyinshi zandikwaga n’abantu bamwe bihinduranya amazina, ese byibura uretse gukeka hari iperereza wabikoreye ukoresheje ikoranabuhanga? Ese wumva abari mu Rwanda atari bo barambiwe igitugu ku buryo bakwandika comments cyangwa wibwira ko bose bafite ubwoba cyangwa ari abacinyankoro nkawe?
-Ese Bwana Ndashimye ko usaba ko Kagame atagenda ni iki kikubwira ko yatorwa yiyamamaje? Kuki niba ari intwali arindira kubanza kuboha abandi ngo yiyamamaze kandi azi neza ko aziba amajwi?
Bwana Ndashimye reka kuba plus royaliste que le roi umenye ko guhakwa cyane bidatuma umuntu agirwa umutoni.

Umusomyi wa The Rwandan
Ngarama



























































































Dore ibyo bita kwandavura sana. Ndashimuye wabyirutse afite umurego mu guharanira ubwigenge mu bitekerezo ahindutse umuzindaro w’ingoma y’igitugu. Inda nini yishe ukuze, ariko buriya amenye ko n’abana be bizabakurikirana.
ntawamurenganya nta mugabo imurimo ahubwo ni injajwa yu mugabo. abanibo bamarishije abantu kubera inda nini zabo,ko atari umudepite,watowe kuvugugira rubanda yashyaga yarura iki?genda rwanda waragowe,ufite abantu bazi guhakirizwa,haboneste undi thom ndahiro wabuze amakuru wandika le prophet nkaho ariyo yabujije abantu amahoro.
tabara mana irwanda
Mwirenganya uyu Ndayishimiye!! umunsi mwamenye uko systeme ikora nabatechnicien bayo muzamwunva cg mumubabarire!!!
Uramumbwiriye ni uko uwamuroze atakarabye!
Yagombye kugira icyo akuramo akivuguruza amazi atararenga inkombe.
Musigeho! Mwishyiramo amarangamutima. Bernardin arabayobya namwe mukamukulikira. Ikibazo gikuru nu uko Bernardin n’abandi bavuga nk’ibyo avuga, ubona bashishikajwe no kuvugira umuntu, nyamara itegekonshinga ntabwo lishingira k’umuntu uwo ali we wese. Ntabwo rero ikibazo ali ukumenya ko Kagame ashoboye, ikibazo ni ukumenya niba umuperezida uwo ali we wese yguma ku butegetsi k’ubuziraherezo. Nimuzane ibitekerezo byanyu mutitaye kuli fact y’uko Kagame ashoboye cyangwa adashoboye. Mu byukuli kwibaza niba Kagame ashoboye ni ukuyoba kuko ntabwo izina rye lili mu itegeko shinga. Biti hi se, mwibaze niba muli ilyo tegeko bateganya ingingo ivuga ko bazajya basuzuma niba umuperezida afite ubushobozi budasanzwe, basanga aliko bimeze bagahindura itegeko.
Muti uyu Bernardin yarize ? None se ko hali abaturage batagezen mu mu wa mbere badashobora kuvuga ibi avuga ? Kwiga byamumaliye iki ? Ibi akora si ukubagalira yombi, kuko siko bigenda. None se ejobundi Kagame navaho, hakajyaho ubundi butegetsi, ninde uzamwizera? Cyakora koko guhakwa byamugiyemo. Sinzi niba na FPR yifuza abantu nka baliya ? Cyakora ibifuza kugirango ibagire ibikoresho, si ukubabonamo abantu. Bernardin rero ulimo guta ibitabapfu. Uzicuza utakibishoboye. Kandi si kera.
mwimurenganya we yarahumutse,namwe ni muhumukye kuko niba afite umutuzo mu rwanda akabona adahejwe yaba mu kazi cyangwa aha tuye yabivuze nku muntu wu mugabo namwe rero ti kuko aru muhutu yari guceceka ntavuge ibyiza abona bifitiye abanyarwanda bose inyungu mwe muracarimo ka kantu simbizi niba bizagenda gute mugahinduka niba se ari umukwe wa president wahozeho byamubuza gushyigikyira abo badahuje ngo nuko ara batutsi bara cyarimo ya ideologie mbi muhindukye
ngo abana be bazabibazwa ariko mwa bahutu bi mana murakabije ubugome none ibyavuzwe na se wa bana abana bazabizira kukyi?ko fpl mwanga itigyeze ivuga ko abana ba habyara babazwa ibyo se yavuze murabagome babi
Ubutumwa iriya mizindaro ya Kagame irangurura yumvisha abanyarwanda ko nta wundi ngo wayobora u Rwanda usibye WE bityo ngo nibahindure itegekonshinga,bose ntawe uyobewe ko bigayitse ndetse ari n’ikibazo kigiye kwiyongera kubyari byugarije u Rwanda.Gusa mwese mbibutse ko ari ikibazo NYAKUBAHWA KAGAME afite cyo kuvuga ngo”Ese mama nimva ku buprezida nzamererwa nte n’IBYAHA nakoze,ko nari ngikomeje gukingirwa n’ubudahangarwa mpabwa no kuba ndi prezida w’igihugu,nimbuvaho ntibazahita bantambikana iyo mu Buhondi!?”Kandi ko azi ko atari umwere ku byaha byinshi ashinjwa,igihano cyabyo kikaba gitubutse!!Ahanini ni aho ruzingiye naho ubundi bose bazi ko ibyo Kagame ashaka kuri constitution bishyigikiwe na bake cyane