Imishyikirano n'igikorwa cyo gucyura Rwarakabije cyatwaye Leta y'u Rwanda miliyoni 2 z'amadolari!

Nyuma y’aho Général James Kabarebe, Ministre w’ingabo mu Rwanda abajijwe niba yarigeze agirana ibiganiro na Général Paul Rwarakabije wahoze mu mutwe wa FDLR kugira ngo atahuke, Kabarebe yasubije ko nta biganiro yigeze agirana nawe ko ahubwo yatahutse ku bushake bwe agafashwa kugera mu rwamubyaye. Ariko amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko imishyikirano na gahunda yo gucyura Rwarakabije yatwaye Leta y’u Rwanda akayabo k’amadorali agera kuri Miliyoni 2 y’Amerika!

Birumvikana ko ubajije Kabarebe yabihakana ariko hari ababihagazeho benshi ndetse bagize uruhare muri iki gikorwa cyo kugira ngo Rwarakabije ashobore gutaha mu Rwanda dore ko yari afitiye uburakari ubutegetsi bw’i Kigali kuva aho ingabo za FPR ziciye umugore we n’abana mu 1997 mu cyahoze kitwa Ruhengeri. Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko umwe mu bakada ba FPR yamenye amakuru y’uko umugore wa Rwarakabije ari mu kitwaga Segiteri ya Ryinyo mu cyahoze kitwa Komini Nkuli, ariko ntabwo bari bashoboye kumumenya. Kugira ngo bashobore kumwica bishe abagore batagira ingano muri ako gace kugira ngo basobore kwicamo uwa Rwarakabije!

Ku bijyanye n’itahuka rya Rwarakabije hari benshi bagize uruhare mu mishyiirano n’igikorwa cyo kumucyura. Twavuga nka:

– Eugène Ngayabaseka Serufuli wari umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru icyo gihe

-Umupasitoro w’umunyekongo witwa Nkota

-Madame Anne Musabyimana cyangwa Musabyemariya umugore wa Général Major Ngendahimana Jérôme, ubu akaba yaragororewe kuba Depite wa FPR

– Général Ngendahimana Jérome waje ibyumweru 2 mbere ya Rwarakabije aje kureba uko ibintu bimeze.

– Lieutenant Colonel  Nzeyimana Thaddée, wari umufasha wa hafi wa Rwarakabije

– Colonel Murenzi Evariste alias Mwalimu

-Mwami Tulikunkiko Bigembe wa Ufomando ya mbere n’iya kabiri wari ahitwa Kibua (Ngando)

Uwavuga abagize uruhare muri iyi mishyikirano ntabwo yabavuga ngo abarangize

umwe mubatanze amakuru yagize ati:

“Niba hari abashobora kugera kuri Rwarakabije bazamubaze ababwire icyo aya magambo ashatse kuvuga niba nta mishyikirano yarimo: hagati ye na Kabarebe kuri telefone satellitaire ya Rwarakabije  

Kabarebe abwira Rwarakabije ati:”Mpagaritse ingabo”

Rwarakabije nawe abigiriwemo inama na aide de Camp yasubija Kabarebe ati “Nanjye mpagaritse igitero”, ……

Kabarebe arongera ” wakwigumiye aho se ahubwo nkakoherereza izindi ngabo ukagura aho uri”

Mbaye mpiniye aha, ariko niba hari abibwira ko amateka azajya akomeza kwandikwa uko babyihimbiye kubera inyungu zabo bitwaje ko nta n’uwo kubara inkuru wasigaye baribeshya.”

Ubwanditsi 

The Rwandan

 

2 COMMENTS

  1. Abanyarwanda bamwe muri ino minsi biragaragara ko batazi Perezida Kikwete. Perezida Kikwete ari mu ba perizida ba Afurika b’imena. Ku buryo Kagame ahubwo yakoze uko ashoboye akamukopera. Perezida Kikwete afite zimwe muri characteristic za Mandela. Ku buryo ahubwo aba banyarwanda bazumva vuba aha yabonye Nobel Prize. Kikwete yagize uruhare rugaragaragara, kandi niwe ugikomeje kuba umuhuza mu makimbirane ya politike yo mu bihugu byinshi byo muri Afurika. Muri ibyo umuntu yavuga:
    – Zimbabwe
    – Madagascar
    – Burundi

    Reka nshyire link y’inkuru yatanzwe na dailynews y’ukuntu yifuje ko SADC itamushimira we wenyine, igiye yari igiye kumushimira ibikorwa byiza amaze igihe akorera Afurika. Iki kirerekana ukuntu yicisha bugufi. Naho se Paul Kagame ko ntari numva hari abo ahuza. Ahubwo buri gihe aba akeneye abaza kumuhuza n’abo ameranye nabo nabi.

    http://dailynews.co.tz/index.php/local-news/17976-sadc-leaders-salute-kikwete-on-peace-efforts

Comments are closed.