Augustin Habimana wahoze ahagarariye u Rwanda i Burundi yafatiwe muri Kenya!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Augustin Habimana, wari uherutse gukurwa ku mwanya w’uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi, nyuma akaburirwa irengero, yaba yatawe muri yombi n’abayobozi ba Kenya kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013!

Nta muyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri Leta y’u Rwanda uremeza aya makuru ariko bivugwa ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose ngo Augustin Habimana yoherezwe mu Rwanda n’ubwo ibyo aregwa bidasobanutse neza. Ariko birakekwa ko uyu mugabo wakoze igihe kinini mu nzego z’perereza yaba yari afite amabanga menshi Leta itinya ko yajya ahagaragara.

Uyu mugabo wahoze ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi yari yakuwe ku mwanya we mu minsi ishize akaba yari yaburiwe irengero ubwo yari agarutse i Kigali. Bivugwa ko kuvanwa ku mwanya we byaturutse ku bakozi bakoranaga mu biro bihagarariye u Rwanda i Bujumbura bahoraga bamurega ibyaha bitandukanye birimo ndetse ngo no kugirana imigenderanire n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Si ibyo gusa kuko uwo mugabo ngo yaba yaragiye ahamagarwa inshuro nyinshi muri polisi aho yabaga yagiranye ikibazo cyo gutanga indezo n’abagore benshi bagiye babyarana abana.

Andi makuru avuga ko yagizwe Ambasaderi i Burundi avuye ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe iperereza ryo mu gihugu imbere mu nzego z’iperereza z’u Rwanda (NISS) ao yakuwe kuri uwo mwanya ku mpamvu zikiri ibanga!

Uyu Austin Habimana yakoze mu biro bihagarariye u Rwanda mu Bubiligi ndetse mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi yakoraga mu nzego z’iperereza zo ku butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyalimana mu myaka ya za 1990.

Marc Matabaro

The Rwandan

1 COMMENT

Comments are closed.