Inzego za gipolisi, inkeragutabara na local defense zifatanyije n’abategetsi ba FPR mu mugambi wo guhiga bukware abatavuga rumwe na Kagame

Guhiga abatavuga rumwe na FPR bimaze kuba akamenyero haba mu Rwanda no mu mahanga ku buryo ntawe bigitangaza kumva kanaka utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame yagiriwe nabi ku buryo ubu n’ubu: yarashwe, yateraguwe ibyuma, yafunzwe, yatotejwe, yambuwe utwe, yirukanwe ku kazi n’ibindi. N’ubwo iyi leta ya Kagame ikomeje kwihanangirizwa n’amahanga ayirega kuniga abatavuga rumwe nayo ndetse no kujya guteza akaduruvayo muri Congo, nyamara ikomeza kwica amatwi maze si uguhohotera abaturage kakahava.

Ku mugoroba wo ku italiki 25 Kanama 2012 ahagana mu ma saa yine z’ijoro uwitwa Dominique tutabashije kumenya irindi zina rye ariko twashoboye kumenya ko atuye mu mudugudu w’Amajyambere, mu kagali ka Kamatamu, mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali yatewe n’abantu biyita abashinzwe umutekano barimo ba local defense, inkeragutabara n’abandi bantu barimo abiyitaga abayobozi bagose inzu atuyemo bamusaba gukingura arabahakanira ko atakingurira abantu nijoro. Bakomeje gukomanga urugi banarujegeza ngo akingure ariko we arabahakanira bituma uwari ubayoboye ngo atanga amabwiriza yo kuryama ku muryango iwe kugeza bukeye.

Tukimenya aya makuru twashatse kumenya impamvu yabyo maze bamwe mu basanzwe baziranye na Dominique batubwira ko ngo bakeka ko izo ntore za Kagame zaba zahurujwe n’umuyobozi w’umudugudu witwa Leopold kuko ngo ku manywa yari yageze aho uwo Dominique acumbitse ari kumwe n’umuyobozi w’akagali ka Kamatamu ndetse n’uw’umurenge wa Kacyiru ariko bagasanga adahari bakaba bohereje ingabo zabo ngo zijye kumutwara nijoro. Impamvu rero ikaba ngo bamushinja ko yanze kwibaruza kuko ngo yababwiraga ko niba hibaruza abafite agaciro we abona ntako afite. Twabibutsa ko uyu Dominique mu mwaka wa 2010 yafashwe agafungwa azizwa ko yari mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR ariko muri iryo fatwa n’ifungwa akaba ngo yarakorewe ibya mfura mbi n’abapolisi bamujombaguye inshinge mu ruti rw’umugongo bikaba byaramuteye kumva ngo nta gaciro afite. Nyamara nyuma y’umwaka wose afunzwe yaje kugirwa umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru aho ngo rwamurekuye taliki 8 Kanama 2011 akaba ngo yari yarafashwe taliki 27 Nyakanga 2010 iminsi itatu hafashwe abandi bayobozi n’abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame.

Twashatse no kumenya niba yaba yitabaje izindi nzego z’umutekano maze dusanga ngo bamwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na FPR bagerageje guhamagara abayobozi b’inzego z’ibanze barimo n’uriya uyobora umudugudu w’Amajyambere witwa Leopold twaje kumenya ko akoresha telefoni igendanwa 0788479319 ariko ngo yabakirije ibitutsi anababwira ko ngo ntacyo bari cyo. Bikaba bibabaje cyane kuba abitwa abayobozi batuka abaturage bene aka kageni. Mbese ubuyobozi bwiza FPR ihora irata ni ubu butuka abo buyobora? Twaje no kumenya kandi ko ngo hitabajwe inzego za polisi maze umuvugizi wa polisi superintendent Theos Badege ngo agafunga telephone atayitabye ndetse ngo n’isanzwe ihamagarwaho na buri wese ukeneye ubutabazi bwa polisi ya 112 nayo ngo yakuweho abatabarizaga uriya muturage batabashije kumutabariza dore ko ngo abamuhigaga bari bafashe icyemezo cyo kuryama ku muryango w’inzu acumbitsemo.

Biragaragara neza ko polisi ifatanyije na ziriya nkeragutabara na local defenses mu gikorwa nka kiriya cyo kugirira nabi uriya muturage uregwa ko atibaruje nk’aho hari amategeko ahana abatibaruje. Mbese koko niba leta yarakwirakwije ibyapa bisobanura ko hibaruza ufite agaciro (Ndibaruza kuko mfite agaciro)

ndibaruza-kuko-mfite-agaciro.jpg

uwakambuwe n’iyo leta yaba yibaruza ku zihe mpamvu? Mbese kujya guhiga umuturage nijoro si kimwe mu bimenyetso koko byerekana ko nta gaciro afite? Ibi bikorwa by’inzego zitwa ko ar’iz’umutekano ariko zikaba arizo zibuza rubanda umutekano ni ibikorwa byo kwamaganwa n’isi yose kuko kuba umuntu hari ibyo atabona kimwe n’ubutegetsi buriho ntakwiye kubizizwa. Iki rero ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu kuva kuri nyumbakumi kugeza ku bategetsi bo mu rwego rwo hejuru bose nta n’umwe witaye ku baturage uretse kubahiga nka kuriya babikoreye Dominique. Ibikorwa byo guhiga urubyiruko muri Kigali bikaba bimaze iminsi byibasiye akagali ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura uturanye n’uwa Kacyiru.

Amaherezo ariko ubutegetetsi bw’igitugu buzagira iherezo dore ko abanyagitugu b’abanyafurika urupfu rudasobanutse rumaze iminsi rubibasiye. Wasanga rero Imana irimo gukiza Abanyafurika abo banyagitugu buhoro buhoro. Nuko rero ruriye abandi rutakwibagiwe wowe munyagitugu wibeshya ko uri umunyembaraga.

Nkunda L.

Kigali City

RWANDA IN LIBERATION PROCESS

1 COMMENT

Comments are closed.