Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi, Bwana SIBOMANA Sylvain yakomerekejwe bikomeye!

Amakuru atugeraho aratumenyesha ko Intore za FPR zimaze gukomeretsa bikomeye Secretaire General wa FDU-INKINGi i Kigali Bwana SIBOMANA Sylvain ubwo zari zimusanze aho yaratabajwe n’umuturage witwa Shyirambere Dominique uri mu ishyaka rya PS Imberakuri ritavugarumwe na FPR. Uwo muturage akaba yari atabaje avuga ko yatewe iwe n’Inkeragutabara mu gicuku kiri joro ryakeye zimusanze iwe ariko akanga kuzikingurira kuburyo ngo zaraye iwe kugeza bukeye.

Amakuru akomeza avuga ko police yahuruye ariko yasanga ukubiswe n’izo ntore ari mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya PAHURO Kagame aho kubaza aho gukurikirana izo ntore ahubwo ngo Bwana Sibomana yahise afatwa ubu akaba ari kuri station ya Polisi i Remera.

Tumaze kumenya kandi ko Alice Muhirwa ;umubitsi w’Ishyaka na Nsabiyaremye Gratien ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi bamaze kumenya ayo makuru bihutiye kujya kuri station ya polisi ya Remera ngo barebe uko basaba polisi ko ikabafasha kujyanya Secretaire General w’Ishyaka kwa muganga ariko ngo bagezeyo babikojeje polisi ihita ibasimbukira nabo irabafunga.

Birashoboka ko icyi ari igikorwa cy’iterabwoba cyategurannwe ubufatanye bw’inzego zinyuranye za FPR ariko baribeshya kuko nta kigomba guhagarika inkubiri ya demokarasi twatangiye twaba bazima cg twaranapfuye itara rya demokarasi ryarangije kwaka ntawarizimya ngo bikunde.

Boniface Twagirimana

2 COMMENTS

  1. ibyo natwe yarabidukoze ariko ni technique ishaje.ubwo interahamwe zadusangaga muri St paul zigakubita abitabiriye congres ya green party liste yababikoze yagejejwe kuri polisi ivugako ari ababo irabareka ngo nibatange abatari ababo.ariya rero nink,imigeli y,uwenda gupfa

Comments are closed.