Ishyaka Banyarwanda riramenyesha abanyarwanda bose ko ritari mubasinye itangazo rishyiraho umutwe w'ingabo witwa CFCR.

Kuba Rutayisire Boniface, Perezida w’ishyaka Banyarwanda yashyizwe mubasinye ririya tangazo ni ikintu kibabaje kuko nta bantu bavuganye ngo bagire icyo bemeranwaho.

Kuba rero abantu bafata ishyaka Banyarwanda bakarishyira mubantu bakoze coallition ihuza amashyaka ndetse bakongeraho ko iyo coallition ishinze ingabo ndetse izo ngabo zigahabwa kuyoborwa n’umuntu utazwi n’ishyaka Banyarwanda ndetse utarigeze ubivugana n’ishyaka Banyarwanda, ibyo byose ni ibintu bibabaje cyane. Ishyaka Banyarwanda ntabwo rikora politiki gutyo.

Ntabwo ishyaka Banyarwanda rikora coallition n’andi mashyaka kuri internet ntacyo bavuganye naryo. Gushinga ingabo kuri internet abantu batarigeze bicarana ngo bamenyane baganire barebe niba bahuje gahunda birababaje. Ingabo si ikintu gikinishwa.

Turasaba abakoze iriya nyandiko ko bavana Rutayisire Boniface kuri iryo itangazo bakongera bakarikora bushyashya maze bakaritangaza bashyizeho abo bireba kuko ishyaka Banyarwanda bitarireba. Turasaba ko itangazo ritariho Rutayisire Boniface ritangazwa aho irya mbere ryageze hose. Ibyo nibimara gukorwa, abo bafite icyo gitekerezo bazabone begere ishyaka Banyarwanda baganire naryo, barigezeho  ibyifuzo byabo hanyuma ishyaka risuzume icyo gitekerezo ribasubize.

Turasaba ko ingaruka zose zizaterwa na biriya bintu byatangajwe ko bizirengerwa n’ababikoze. Gushinga ingabo zigamije gushoza intambara ikica abantu ntabwo ishyaka Banyarwanda rifite gahunda iteye ityo.

Kuri iki kibazo dukomeje gushaka amakuru kunkomoko y’ibi bintu, ababikoze n’icyo bigamije. Iyi mikorere iteye itya igomba guhinduka muri opposition nyarwanda.

Bitangarijwe I Bruxelles, tariki ya 19/01/2014
Rutayisire Boniface
President w’ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305