TUGIRE ICYO TUVUGA KU NYANDIKO YA Dr MUPENZI, AMASHYAKA N’UMUTWE CFCR

Tariki 20 Mutarama 2014

Mbere yo kugira icyo tuvuga ku nyandiko ya Dr Mupenzi J. de la Paix, CFCR n’amashyaka yasinye iyo bnyandiko iherutse gushyirwa kuri za blogs n’imbuga nkoranyabitekerezo tubanje kubasuhuza tubifuriza Urukundo n’Amahoro. Kuri Dr Mupenzi we haciye n’imyaka dore ko bamwe muri twe baherukana nawe mu nkambi z’Impunzi muri Zaire mbere yo gusenywa (Nyakanenge-Cimanga)

Ku bijyanye n’inyandiko twagirango tumenyeshe abo muri CFCR ko twe mu ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu twabonye iyo document ariko twahisemo kwifata. Kuba turarabashumije si agasuzuguro kajya karanga bamwe muri opposition. Byatewe nazimwe muri principles tugenderaho.

Kuba muri mubahangayikishijwe no kwishyira ukizana, amahoro na Demokarasi mu rwatubyaye birashoboka ariko mwibuke ko atari mwe mwenyine mubiharanira. Mwasubiza amaso inyuma mukareba abana b’u Rwanda bamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Kongo barokokeyemo Super Genocide yakorewe Abahutu. Abo nibo bambere bahangayikishijwe no gusubira iwabo mu cyubahiro.Nimutekereze kandi abanyarwanda batsikamiwe mu Rwanda imbere. Murebe n’ mpunzi z’Abanyarwanda hirya no hino kw’isi twese ntawishimwe.Benshi muri twe kandi turi guhirimbanira gusubira murwacu mu cyubahiro.

Dushingiye ko mu minsi ishize twashyigikiye igikorwa cy’uko amashyaka yagenda yishyira hamwe mu Rugaga FCLR ndetse bagatinyuka no kwereka FPR ko Abanyarwanda bari muri FDLR ari abantu kimwe natwe kandi dufite uburenganzira twese mu gihugu cyacu,

Dushingiye no kubyavuzwe kuri amwe mu maradayo yo kuri internet ku munsi wejo hari utubazo twibajije ku nyandiko yanyu kandi sitwe twenyine., Turasaba ibisobanuro (clarifications) Dr Mupenzi n’amashyaka bafatanyijeCFCR:

-Mwaba mwarashatse kwifatanya n’abandi baherutse gutangaza Urugaga FCLR mukabyangirwa? Impamvu tubaza iki kibazo ni uko twibwira ko umutwe wa gisirikare dusanzwe tuzi ari FDLR igiye kumara imyaka 14 yitwa ityo. Ifite uburambe n’inzego kurusha abatangizo. Ikibazo ni iki: mwasabye kujya muri FCLR barabangira?

-Kugira agahuyahuyo/inyota yo gutegeka (ambitions) ubundi si bibi, ikibi ni ukubigeraho mu nzira mbi.Bityo rero twe tukaba dusanga niba: mwarashatse guhuza umuganda wanyu n’amashyaka ari muri FCLR mugakumirwa ntibyaba ibyo gushimwa.Mubaye mutarabisabye ngo mu byimwe, mukaba ari igitekerezo gishya k’izindi ngabo muzanye, akaba se ari bya bindi byo gushyuhaguza cyangwa bimwe bita gutanga abandi umushi ntabwo ari ibyo gushimwa muri politiki.

Byaba biteye impungenge Kandi niba Opposition igiye kwisanga ifite imitwe y’ingabo irenga 23 nk’uko n’amashyaka yacu angana: Nyabuneka abasheshe akanguhe nabatangije Urugaga FCLR nimufatirane ibi bintu sibyo gukinishwa. Nimugire bwangu mutumire inama kandi muzirinde kugira uwo muheza mu bifuza gushyira hamwe.

Inama kuri Dr Mupenzi n’andi mashyaka :

Hari expression mu ndimi z’abazungu ivuga ngo ‘le monde appartient à ceux qui se lèvent tôt’. Tukiri mu mashuri i Butare twakunda kuvuga ko umukonari cg umusaro nyawe ari urya mu bambere (pour dire que le monde appartient au plus rapide) ariko ntitwibagirwe ko umuco wacu w’Abanyarwanda udusaba gushishishoza no kudahubuka : iyihuse yabyaye ibihumyekandi nyamara ivu rihoze ryotsa inzu, ku rundi ruhande umuco ukadusaba no kutazarira bamwe bita gutinda mu makoni :umwana uzaheka ntumwicisha urume/ aho inkoko yasheshe cyane ihata ibaba n’indi migani

Internet politics (hari inararibonye yayise telekomande): Nemerako Ikoranabuhanga n’isakazabumenyi (ICT) ryahinduye imibereho y’abantu ugereranyije no mu myaka 25-30 ishize. Bityo politiki siyo yasigaye inyuma muri ICT. Izi social media dukoresha nka facebook, Twitter, linkedin, whatsapp, skype, emails, teleconference n’ibindi byoroheje ubuzima, bizana uburyo bushya buhendutse,‘’bwizewe cg butizewe’’, bwo gukora politiki nshya no gusakaza ibitekerezo. ARIKO RERO SVP (s’il vous plait) hari ibintu kugeza ubu utakorera kuri internet nko gushinga umutwe w’ingabo ziyubashye. Imbanzirizamushinga d’accord n’andi manama byakorerwa kuri internet ariko mu bijyanye n’igisirikare nta gisimbura kujya kuri terrain.

Amashyaka ya New Generation : Niba arati ukwiyemera ndumva turi mu ba mbere batangaje ko ishyaka ryacu ISANGANO rizanye uburyo bushya bwo gukora politiki ndetse n’ijambo New Generation cg Nouvelle Génération twarishyize imbere cyane. Ibi twarabisobanuye kandi tuzakomeza ku bisobanura : abafite ibitekerezo bishya uburyo bushya, abashyashya muri politiki ndetse n’abashaka kubaka u Rwanda Rushya twese tugize uwo muryango mugari wa Nouvelle Génération. Mu minsi ishize mu gihe twashakishaga ibintu muri google twashimishijwe no kubona muri wikipedia ivuga ko ishyaka rya RDI-Rwanda rwiza naryo ari new generation. ni ukubyishimira kandi murabizi riyobowe n’inararibonye muri Politiki Bwana Faustin Twagiramungu. Ni byiza cyane kandi. Ubwo se igisigaye niki ? Ni ukwihutisha ibyo gushyira hamwe.

Politiki ya mbateranye mbayobore(divide and rule) yimakajwe n’Agatsiko gatsikamiye abanyarwanda: tuyange tuyisimbuze Politiki ya mbahuze mbayobore kandi birashoboka. Mu bihe bikomeye nk’ibi u Rwanda rwacu rugezemo dusabwa gutahiriza umugozi umwe Ni byiza rwose gukorera hamwe ibintu bimwe na bimwe. Ca bugufi ngo iruta jya hejuru kandi ngo ukoze hasi yibutsa undi ibuye n’indi migani. Ibanga nta rindi ni ukuzuzanya, ubushishozi n’ubunararibonye n‘IMBARAGA Z’IBITEKEREZO byiza bya gisore bamwe biyumvamo. Abantu bose bavamo abategetsi ariko leadership nziza ni impano y’Imana. Nimubizirikane benshi muri mwe birabareba !

Amahoro n’Urukundo

Jean-Marie V. Minani
Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu