Itangazo ku rugendo rwa Perezida Kagame i London na Oxford

Amashyaka RNC na FDU-INKINGI, afatanyije na RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix)
baramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko:

  1. Ku wa Gatandatu, taliki ya 18 Gicurasi 2013, abayoboke b’ayo mashyaka n’iryo shyirahamawe baturutse mu Bubiligi no mu Bwongereza bahuriye OXFORD na LONDONI ho mu Bwongereza, aho bifatanije n’Abanyekongo, Abagande  n’abandi bantu banga akarengane,  mu gikorwa cyo kwamaganira ku karubanda  Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kubera ingoma ye y’igitugu irangwa n’ubwicanyi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.  Ibyo Perezida Kagame yabeshye Abanyarwanda yari yazanye ngo bamukomere mu mashyi mucyo bita Rwanda Day ko higaragambije Abanyekongo  ari ikinyoma cyambaye ubusa, kigamije kwirengagiza akababaro yateye kandi akînatera Abanyarwanda.
  2. Baboneyeho umwanya wo kongera gusaba ko imfungwa za politiki zirimo Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida wa FDU-INKINGI, Bernard Ntaganda Perezida wa PS-IMBERAKURI, Déo Mushayidi, Perezida wa PDP IMANZI, n’izindi mfungwa z’akarengane zizira ibitekerezo byazo, nk’abanyamakuru Saidati Mukakibibi n’Agnès Uwimana Nkusi, zafungurwa byihutirwa.
  3. Ni kandi muri urwo rwego inyandiko yateguwe na RIFDP yakwirakwijwe mu bari bateraniye OXFORD.
  4. Twakwibutsa kandi ko hari na Pétition yateguwe na bamwe mu banyeshuri ba Oxford UNIVERSITY bamaganaga Kagame, ikaba yarasinywe n’abantu barenze 6000!
Bikorewe i Bruxelles, le 18/05/2013
Madame Primitiva MUKARWEGO, Perezida wa RIFDP, Belgique, Sé
Bwana Jean – Marie MICOMBERO, Umuhuzabikorwa wa RNC, Belgique, Sé
Bwana Ladislas NIWENSHUTI, Umunyamabanga wa Comité Politique Régional, Belgique, Sé

 

4 COMMENTS

  1. Ni hahandi hanyu, Abanyarwanda b’ubu siko batekereza, twarahumutse, ibigambo byanyu bisenya muzabirekere iyo kuko ntaho twashyira ibitekerezo bipfuye nk’ibyanyu uRwanda si poubelle, kandi ntimukabyitirire Abanyarwanda, twe turatuje ariko mwe ntimutuje. Mba mbatutse.

  2. Kagame, ba muhaye agaciro akwiriye london, abogabo, abagore, abasore n’inkumi mwagi london ku mwamagana mbahaye amashyi menshi, abanyarwanda tubashyigikiye turahari hasigaye gutera indi ntabwe tuka mukura mu kibuga.

    • intore ziri kurugerero nizo zizi akarengane,nabarangije batazajya kwiga kaminuza 2014

      barangije

Comments are closed.