Kwandikisha Ishyaka rya politiki bisa n'ibidashoboka mu Rwanda:Dr Frank Habineza

Nk’uko bigaragazwa n‘itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho na Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2013, iri shyaka riravuga ko kwiyandikisha nk’umutwe wa politiki mu Rwanda atari ibintu byoroshye ku ishyaka ritavuga rumwe na Leta (parti d’opposition) nyuma y’uko iri shyaka rimaze kubisaba inshuro nyinshi ariko ntiryemererwe nk’uko ribigaragaza.

Ibi iri shyaka ribitangaje nyuma y’uko ku itariki ya 22 Mata 2013 ryandikiye ibaruwa Akarere ka Gasabo isaba uruhushya rwo gukora inama rusange inashyiraho ishyaka ku mugaragaro, ariko ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 Akarere kakandika gasubiza ko iyo nama itakibaye kuko hari undi muntu wanditse nawe asaba gukoresha iyo nama rusange kandi akandikisha ishyaka rimwe n’irihagarariwe na Dr. Habineza Frank.

Ibi byatumye kuwa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2013 ubuyobozi bw’iri shyaka buhagarariwe na Dr. Frank bwongera kwandikira Akarere ka Gasabo bukamenyesha uwo muntu atakibarizwa mu ishyaka ryabo ndetse bwongera gusaba kwemererwa gukoresha iyi nama rusange aho ubu buyobozi bwagaragaza n’ibaruwa buvuga ko yanditswe n’uyu Mugisha aho yayanditse k itariki ya 2 Nyakanga 2010 asaba gusezera muri iri shyaka ndetse igashyirwaho umukono nawe ubwe hamwe na Dr. Frank Habineza.

Muri iri tangazo Dr. Frank akomeza avuga ko ku itariki ya 14 Gicurasi, bicaranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ndetse hamwe na Mugisha Alex maze nyuma yo kubazwa icyo yifuza, agasubiza ko yifuza kugaruka mu ishyaka kandi afite umwanya w’Ubuyobozi.

Aha ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rihagarariwe na Dr. Frank rikaba ryaramubwiye ko nta kizere rikimufitiye, ahubwo ko niba yumva abishaka yatangiza irindi shyaka ariko mu izina ritandukanye n’iri.

Democratic Green Party of Rwanda ikaba itangaza ko ishingiye kuri ibi, ibona kwiyandikisha nk’umutwe wa politiki ibona bitoroshye na gato ku ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Umuryango.com

2 COMMENTS

Comments are closed.