Iyegura rya Papa Benedigito XVI ryatunguye benshi

Photo:Papa Benedigito XVI na Karidinali Angelo Scola, benshi bavuga ko ashobora kumusimbura

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko umushumba wa Kiliziya Gaturika yaba ananiwe bakurikije urugendo aherutse kugirira mu bihugu byo mu majyepfo y’umugabane w’ Amerika(Brésil na Méxique) ubwo yagaragazaga imbaraga nke z’umubiri ariko na none yari yaranabitangaje na kera na kare ko atazigera ahanyanyaza mu gihe yazibonaho imbaraga nke kandi hari abafite amaraso mashyashya bashobora gutera ikirenge mu cye. Ikindi n’uko mu baPapa baheruka nta n’umwe wapfuye afite imyaka nk’iyo Papa Benedigito XVI afite ubu bo bari batarayigezaho.

Taliki ya 11 Gashyantare 2013 mu gitondo ku isaha ya 11h52 Inkuru yabaye impamo ubwo yatunguraga Isi yose ndetse hari na benshi batari babimenya ko Papa Benedigito XVI yafashe icyemezo cyo guhagarika umurimo wo kuyobora Kiliziya Gaturika bitarenze ku wa 28 Gashyantare 2013 ku isaha ya saa mbili z’ijoro i Roma ni ukuvuga isaha ya saa tatu z’ijoro i Kigali mu Rwanda , dore ko byari bizwi ko uwo yasimbuye Papa Yohani Pawulo II yagejeje mu bihe bye bya nyuma akiri umushumba mukuru wa Kiliyiza Gaturika .

N’ubwo amategeko ya Kiliziya Gaturika abimwemerera kuba yakwegura, abantu benshi ku isi siko babibona ndetse ntibari baziko bibaho kuko byaherukaga ku ya 04 Nyakanga 1415 kuri Papa Grégoire XII akaba yari umupapa wa 205 wari uyoboye Kiliziya Gaturika.

Abakaridinali bari kumwe nawe babaye nk’abatunguwe bafata umwanya ugera nko ku minota itanu nta n’umwe uvuga babanza kubitekerezaho, nyuma yaho gato ukuriye abakaridinali bose ariwe Mgr Angelo Sodano yafashe ijambo rito avuga mu izina rya bagenzi be ashima Papa mu gihe kingana n’imyaka 8 amaze ari umushumba ko atigeze atererana intama ze, ko n’ubwo batunguwe n’ icyemezo cyo kwegura ko bacyakiye neza kuko gifitanye isano n’izabukuru doreko ari umukambwe ugeze mu myaka 85 y’amavuko.

Abantu benshi bakomeje kwibaza ibibazo 2 by’ingenzi :
-uwo bateganya kumusimbuza .
-Ese kwegura kwe ntikwaba gufitanye isano n’ibindi bibazo bikomeye Kiliziya Gaturika yaciyemo muri ino myaka ya vuba?

Iki kibazo cya kabili umuvugizi wa Vatikani Padiri Federico Lombardi nawe yagerageje kugira icyo yakivugaho mu nama yamuhuje n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013, avuga ko yabaye hafi cyane Papa BenedigitoXVI haba mu ngendo no mu manama yabahuzaga ngo ntiyigeze arangwa no gucika intege mu bitekerezo, ngo ntiyigeze arangwa n’ibihe byo kwiheba, yarangwaga no gushaka ibisubizo bizima, ashimangira ko ikibazo yagize ari ikibazo cy’izabukuru akabura imbaraga z’umubiri.

I Paris mu Bufaransa kuri Notre dame de Paris hiriwe abakora imyigaragambyo bashyigikiye ababana bahuje ibitsina bigaragara ko kuri bo Kwegura ari itsinzi bagira bati : bye bye Benoît, dore ko Papa Benedigito XVI atahwemye kubyamagana avuga ko bitandukanye n’inyigisho za Kiliziya Gaturika.

Abakiristu Gaturika bo mu bice bitandukanye by’isi, batunguwe ariko bafata icyemezo cyo kubyakira neza aho benshi bahuriye uno munsi ku kibuga cya Saint Pierre cyane cyane abagize itsinda rya “Papa boys” bashimira Imana yabahaye Papa ucyuye igihe ndetse bafata n’akanya ko gusaba Imana ngo Ibahe undi mushumba mwiza mu gihe cya vuba .

Niko bizagenda nyuma y’italiki ya 28 gashyantare uyu mwaka, ka kanama gashinzwe ibyo gutora Papa mushya “conclave” mu mu byumweru bitarenze 3 bazaba batangaje umushumba wa Kiliziya Gaturika mushya watowe ku bwiganze bw’amajwi agera kuri 2/3 by’ abari muri ako Kanama kagizwe n’abakaridinali 117, bikaba biteganyijwe ko ku munsi mukuru wa Pasika Kiliziya Gatulika izaba ifite Umushumba mushya.

Mu bagumye kuvugwa cyane n’ibitangazamakuru harimo :

-Karidinali Angelo Scola wa Milan (wagaragaye cyane mu mihango yo guherekeza Papa Yohani Pawulo II)
-Mgr Christoph Schonborn wa Vienne muri Otirishiya.
-Mgr Marc Ouellet w’umunyakanada.
-Mgr Timothy Dolan umukaridinali w’umunyamerika.

Papa Benedicto XVI ni muntu ki?

Papa afatwa nk’umwe mu bantu bashobora gutanga umusanzu ku bibazo isi yaba irimo, ndetse bikanashimangirwa na Perezida w’Amerika Barack Obama avuga ko umusanzu we uba ukenewe mu kugarura amahoro ku isi.

Izina yahawe n’ababyeyi ni Joseph Alois Ratzinger, akaba yarabonye izuba kuwa 16 Mata1927 mu gihugu cy’u Budage , mu gihe cya Papa Yohani Pawulo wa II yabaye cyane inkoramutima ye ndetse aza no kumushinga ibijyanye n’ukwemera n’amahame ya kiliziya Gatulika kugeza ubwo yatangiranga imirimo mishya yo kuba Papa ku wa 16 Mata 2005. Akaba yari Papa wa 265.

Azwiho kuba cyane umuhanga mu bya tewolojiya ndetse akaba yarabaye umwalimu muri za kaminuza nyinshi cyane cyane mu gihugu cye cy’u Budage.

Akaba ahagaritse imirimo ye agejeje kuri 1/4 cy’ingendo Papa Yohani Pawulo II yakoreye hanze y’u Butaliyani dore ko yitabye Imana amaze kugera mu bihugu 104 .

Ikigaragara kandi abakristu bakomeje gusaba n’uko babona undi mushumba mushya ariko ufite imyemerere nk’iya Papa BenedictoXVI ucyuye igihe.

Umukristu wa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu

Kigali