KIGALI: 5 BAHAMIJWE N'URUKIKO KUBA MU NGABO Z'UMWAMI

Urukiko rukuru kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukwakira wasomye urubanza rw’abagabo batanu n’umugore umwe bakekwagaho ibyaha byo gushinga umutwe w’ingabo z’umwami.

Aba ni Ndererimana Norbert alias Gaheza, umugore witwa Kansime Assifati, Mutabaruka John, Niyonzima Ibrahim, Sibomana Ramadhan na Higiro Emmanuel

Mu rukiko rukuru, inteko yari iyobowe na Mugabo Piyo abagabo bane n’umugore umwe bahamijwe ibyaha byo kuba mu ngabo z’umwami zizwi ku izina rya AFRONADER INGABO Z’UMWAMI.

Uwitwa Ndererimana Norbert alias Gaheza wahanishijwe igihano cy’imyaka 20 muri gereza yahamijwe ibyaha bine birimo kugaba igitero ku Rwanda, gushinga umutwe w’ingabo zirwanya leta ndetse no gushaka gukuraho ubutegetsi.

Urukiko rusoma umwanzuro w’urubanza rwavuze ko uyu Ndererimana yahoze mu mutwe wa FDLR akawuvamo akajya mu mutwe wa RUDI URUNANA nawo akaza kuwuvamo agashinga umutwe wa AFRONADER INGABO Z’UMWAMI cyangwa nanone ngo ziyita IMENAGITERO.

Umugore witwa Kansime Assifati WE wigeze kwibwirira urukiko ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n’amashitani, yahamijwe ibyaha bibiri aribyo kwinjira mu mutwe wa gisirikari ugamije gutera igihugu no kugirira nabi igihugu akoresheje iterabwoba.

Ahanishwa imyaka 10 afunze. Naho Higiro Emmanuel na Niyonzima Ibrahim bakatiwe buri umwe igihano cy’imyaka umunani kubera kwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe.

Sibomana Ramadhan nawe ahanishwa imyaka 10 afunze nawe ahamwe n’ibyaha bibiri byo kwinjira mu mutwe w’ingabo no gutegura umugambi wo kugirira nabi igihugu.

Bivugwa ko ubwo bafatwaga bari bamaze kubona amadorariy’amerika ibihumbi 6000 yo kubafasha kubaka uyu mutwe w’ingabo z’umnwami.

Uwitwa Issa Gasangwa umugabo wa Kansime ASSIFATI ngo afite impano yo kuzimika umwami naho Kansime we akaba ngo afite ubushobozi bwo gukorana n’indagu.

Gusa we ngo yabwiye urukiko ko yari yarabaye imbata z’amashitani ariko urukiko ngo ntabimenyetso rwabibonera.

Mutabaruka John we wari umumotari mbere yo kujyanwa mu rukiko, inteko y’abacamanz ngo nta cyaha bamusanganye kuko bamushinjaga ko ariwe watwara abajyaga muri iki gisirikare ariko ubushinjacyaha bukaba nta bimenyetso bihagije bwatanze.

Batanu bahamijwe ibyaha bafite ukwezi kumwe ko kujurira uhereye igihe urubanza rubereye.

Source:Flash FM