Kigali:Ishyaka PDP-Imanzi ryahawe uruhushya rwo gukora inama

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Ku italiki ya 26/9/2013, twatangarije Abanyarwanda n’amahanga ko twandikiye Meya w’Akarere ka Gasabo, tumusaba uruhushya rwo gukora inama ishinga ishyaka ryacu PDP-IMANZI.
Tunejejwe nanone no kumenyesha Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n’abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n’umuryango mpuzamahanga ko uruhushya twasabye, twaraye turuhawe ku wa 29/10/2013.
Turamenyesha kandi abantu bose cyane cyane abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-IMANZI ko inama ishinga ishyaka izaba ku wa gatanu, taliki ya 8/11/2013 nk’uko byari biteganyijwe.
Turasaba abarwanashyaka b’ikubitiro ba PDP-IMANZI gukomeza imyiteguro, bakazitabira bose iyo nama izabera aha hakurikura:

“Auberge du Bel Ange”
Umudugudu wa Kageyo
Akagari ka Kibagabaga
Umurenge wa Kimironko
Akarere ka Gasabo
Umujyi wa Kigali.

Inama izatangira saa mbili za mu gitondo.
Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n’ubufatanye mu banyarwanda!

Bikorewe i Kigali, ku wa 30/10/2013

KARANGWA SEMUSHI Gérard
Perezida w’agateganyo w’ishyaka
Tél. 00250 787443419