Kigali: Haturikiye igisasu ku Kimironko

(Kigali, tariki ya 26 Werurwe 2013).-Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ku Kimironko haturikiye igisasu ahagana hagati y’isoko n’aho abagenzi bategera imodoka (Gare). Ku gahanda hafi y’ahahagarara amapikipiki n’amavatiri bitwara abagenzi. Ibyo ngo bikaba byabaye muri ako gace umuriro w’amashyanyarazi wagiye.

Amakuru atangazwa n’igipolisi cy’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wacyo, Supt Theos Badege, aravuga ko icyo gisasu cyaturitse isaa moya z’umugoroba ziburaho iminota mike, cyahitanye umuntu umwe (umukobwa izina rye ritaramenyekana) hagakomereka abantu bagera ku 8. Polisi n’abasirikare ngo bahise bahagera. Ngo abantu babiri bakekwa kuba bagize uruhare mu iterwa ry’icyo gisasu batawe muri yombi.

Hari hashize igihe hatavugwa iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, dore ko mu myaka ishize hagiye haterwa ibisasu byinshi polisi ikabyitirira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye hanze y’igihugu barimo Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko abo byitirirwa barabihakanye.

Icyakomeje gutangaza abantu n’ukuntu mu maperereza yagiye akorwa na polisi n’izindi nzego hatigeze hagaragazwa abafashwe n’ibimenyetso bifatika ku buryo budasubirwaho ku bihishe inyuma y’iterwa ry’ibi bisasu.

Umuntu akaba atabura kwibaza icyo abasirikare birirwa bazenguruka igihugu cyose, uruhuri rw’inzego zishinzwe umutekano n’iperereza bimaze n’amafaranga y’umutekano acibwa abaturage mu gihe umutekano wabo udashobora kurindwa bihagije

Ubwanditsi

9 COMMENTS

  1. muvane itiku aho ubu se nihe kwi si ibyo bitaba ko ni burayi bafite umutekano birirwa bishe abantu muza baze muri america abantu bafa ku munsi uko bangana hama mubone kuvuga u rwanda

  2. AMAYERI YAZO SE NTIMUYAZI,BURIYA HARUMUNTU BAGIRA BATE MURI YOMBI BABIMUGEREKEHO CYANGWA BABONE UKO BASUBIRA KONGO DORE KO ZIRIYZ MFASHANYO AHO ZIHAGARIKIWE UBU MU BIGEGA RIMAZE KUBAASHIRANA,IKINDI BARAGIRA BATAKAMBIRE BARIYA BONGEREZA BAJE KUBASURA BABEREKE KO IMPAMVU ZO GUSUBIRA KONGO ZIGIHARI. NTIMUTANGAZWE NO KUMVA ABAFASHWE BAVUZE KO BATURUTSE MU MASHYAMBA YA ZAIRE. NI GUTE UMUSODA WINZOBERE YATERA IKISASU NKA KIRIYA MU MINOTA MIKE UKUMVA NGO ARAFASHWE. ESE YABA YARAKIGIYE HE RA. IRIYA NI IKINAMICO. NTA BUSHOBOZI POLiCE YA GATSIKO YARI YAGIRA BWO KUBA YAHITA IFATA UMUNTU KARIYA KAGENI NGO NIWE WATEYE GRENADE. BAFITE CAMERA ZIMEZE GUTE RA. NABAZUNGU BATEYE IMBERE BABANZA GUKORA ENQUETE BAKAZABONA GUTA UMUNTU MURI YOMBI. ARIKO MANA WATABAYE IGIHUGU CYACU NKUKO WATURWANYEHO I TINGITINGI NUBWO HARI NABANDI BAGUYEYO BENSHI BAZIRA AKARENGANE. GUSA PHRAON WU RWANDA AMAHEREZO AZAGERAHO AVE KWI ZIMA,KANDI BIDATINZE. UBU UWITEKA AGIYE KUMWEREKA KO ASHOBORA BYOSE. YAMUTUMYEHO MOSES INGABIRE NONE NTARI KUMWUMVIRA MOSES VICTOIRE UBU YABWIYE UWITEKA KO PHRAON YANANGIYE UMUTIMA,UWITRKA ATI MUREKE NDAMWEREKA ,IMFASHANYO ZIBA ZIVUYEHO,NTAGANDA UMWANA WA PHRAON ABA ATAWE MURI YOMBI,ABAVANDIMWE BE M23 BABA BAMARANIYE ZA KIBUMBA NARUCURO,ARIKO NTAVA KWIZIMA. MUTEGEREZE GATO GUSA. VIVA AMAHORO,VIVA ABITANGIRA FREEDOM YA KADOMO KACU.

  3. Byo biteye ubwoba kubona umuriro ubura hagahita haterwa Greande…ubwo se ba basirikare birirwa bajagata umujyi bamaramo iki…ese ni kwa kuryama tugasinzirizwa na grenade baduteye ubutazakanguka…uwo mukobwa Imana imwakire mu bayo…
    Iby’iwacu birasubiriye…ese mwigeze mwumva batubwira izatewe ubushize ko byabahamye…aha ni ho ruzingiye,,,bafata inzirakarengane cg se ibisahiranda bugacya bwemera ibyaha bitazi aho biva n’aho bigana….
    Gusa igihe kizagera kuko na Kadafi kimwe na Mobutu ntibakunzwe gakeya n’abanyamerika cg ibyo bihugu bindi bikomakomeye dore ko ari byo Nyirabayazana k’ibyago byose biba muri Afrika …nubwo hari abarwaye indwra yo kubashyikira mu mahano bakora ariko bose bamenye ko twes icyita rusange ari mu mwobo mwe =urupfu….Uwica na we ajye yibuka ko ejo ruzamutera ishoka mu gitaha…

  4. @ mwanatingitingi n’abandi mwese musoma iyi coment, ntimwibaze byinshi kuko umunyamabanda mukuru wa FDU IKINGI arafunze abandi babashwaje imishwaro ngo badakurikirana urubanza rwa Victoire Ingabire. Mwibuke ko mu birego aregwa harimo no guhungabanya umutekano w’igihugu; birumvikana rero ahari ipfundo ry’iriya grenade!! Baravugako ari abarakare ba 65_ batishimiye ifungwa rya socretaire general wabo bagaturitsa grenade. Dore aho nibereye.

    • Sorry hariya handitse 65_ nibeshye kubera touch za cellphone nashakaga kuvuga FDU. Mumbabarire.

  5. Jyuvana Imana mu matiku yawe,Imana ikuna URWANDA,abanyarwanda turarukunda n abayobozi barwo bakunda abaturage barwo we,uzabaze.

  6. Ibi nongeye kubyumva birambabaza pe,ubuse koko turaganahe?ugihakana ko atari agatsiko kabikora,azegere umujeshe ukorera mumuryi amubaze ibyizo grenades atakwambia ukweli;iyo iributurike barabibwirwa mbere yuko bajya kukazi ko umwanzi aribuze gukora agatendo ra!?kandi bikaba uko,ikinamico ziragwira.ubunyine bariho berekanako ari fdu ibikoze or oppositions zir’iburayi na fdlr iriho yirira amatakeke i congo.twaje kubajua,gusa rwanda waruha.

  7. Leprophete bite ko itari gufunguka ,ntawaduha amakuri yimvaho kuriyo?or anyobore uko nakwinjira kuri site yayo kuko mbona inzira isanzwe yanze.

Comments are closed.