Polisi y’igihugu yakumiriye abifuzaga gukurikirana urubanza rw’ubujurire rwa Madamu Victoire Ingabire ku buryo bamwe mu bayobozi ndetse n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi batawe muri yombi bazira kwitabira urwo rubanza.

Tariki ya 25 Werurwe 2013 ku kicaro cy’urukiko rw’ikirenga habereye urubanza rwa politiki rw’ubujurire ubushinjacyaha bw’uRwanda buregamo umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza. Urubanza rugitangira abareganwa na Madamu Ingabire aribo Major Vital Uwumuremyi, Lieutenant Colonel Habiyaremye Noel na Lieutenant Colonel Tharcisse Nditurende bamenyesheje urukiko ko bifuza kurekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze kuko igihano bari barakatiwe n’urukiko rukuru cyarangiye.

Urubanza rukaba rwaranzwe n’ibikorwa by’iterabwoba bikabije kuko kuva mu ma saa mbiri n’iminota 15 abapolisi bari bakwiriye mu bice bitandukanye byegereye inzira zijya ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga aho abapolisi bafataga umuntu uwo ariwe wese wakekwaga kuba aje mu rubanza ku buryo umubare w’abatawe muri yombi  utaramenyekana bitewe no kuba bagiye bafatirwa mu bice bitandukanye.  Mu batawe muri yombi harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Sibonama Sylvain, wafashwe agiye gusobanuza impamvu abarwanashyaka barimo kuvutswa uburenganzira bwabo bwo gukurikirana urubanza kandi nta rwego na rumwe rubifitiye uburenganzira rwigeze rutangaza ko urubanza rw’Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi ruzajya rubera mu muhezo.Ubu amakuru tumaze kumenya ni uko Bwana Sibomana Sylvain ashobora no kuhatakariza ubuzima kuko yakorewe iyicarubozo kuburyo ubu atabasha  kuva aho ari adateruwe. Twabashije kumenya ko n’indi mpirimbanyi ya demukarasi, Bwana Shyirambere Dominique, nawe yatawe muri yombi azira kuba nawe yari mu bitabiriye kuza muri urwo rubanza. Abandi bafashwe bagiye bafungirwa ku ma sitasiyo ya polisi atandukanye.

Isomwa ry’urubanza ku nzitizi zatanzwe n’abashinjwana na Mme Victoire Ingabire basaba kurekurwa rikaba rizaba tariki ya 28 Werurwe 2013, naho urubanza rukazakomeza ku matariki ya 16, 17 18, 22, 23, 24, 29 n’iya 30 Mata 2013.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

images (1)

3 COMMENTS

  1. Abakunda Democracy na freedom ntimucike intege no kubuzwa kujya kumva urubanza rw’umurwanashyaka w’Intwari kuko bimaze kugaragara…Ese niba biciye mu kuri baretse bikabera ku mugaragaro abanyarwanda bakumva urwo rubanza. Yewe Kagame ni umuswa akaba n’ikigwari pe!!!kubona atinya umugore kariya kageni!!!!????Cykora sinamurenganye kuko ari inkomanga y’ikinyoma ituma akora biriya. Yewe ga Rwanda wapfushije imfura ugasigarana imbwa n’imbeba none reba aho zikugejeje!!!! ni Akumiro mba Ndoga Rwanyonga.

  2. So none Kagame ninkorabyaha namaraso ziwe none zirashaka iki?ko atumazeho nabo twaridusigaranye

  3. Banyarwanda Banyarwanda kazi murebe ibyo mwakora twigobotore ingoma yamaraso,kuko nimukomeza gutinye next nimwe murebe urugero nkaza misiri libiya nahandi bavanyeho abicanyi nka kagame so nakazi kanyu mukomeze mujunjame muzabyibuka abajyerereye,mbiswara

Comments are closed.