Kuki Bwana Boniface Rucagu adasaba imbabazi ku giti cye agashaka kwikinga inyuma y'abahutu bose?

Kagame yahisemo kwiyegereza abahutu b'ibikoresho ngo bamufashe kugenzura abatutsi batizewe

Muri iyi minsi umugabo Boniface Rucagu, wahoze ari Depite mbere ya 1994, ndetse bikavugwa ko ari mubashinze umutwe w’interahamwe, ubu akaba ashinzwe gucengeza amatwara y’ubutegetsi buriho ubu mu rubyiruko mu byiswe itorero ry’igihugu, yahagurukanye umurego afatanije n’abandi bahutu ngo bashaka gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu bose.

Ibi bintu umuntu abona bidasobanutse kuko abo bagabo nta muhutu wabatumye uretse ko niba hari n’inkomanga bafite ku mitima yabo bagombye kumenya ko icyaha ari gatozi ntibashake kwikinga inyuma y’abahutu ahubwo bagasaba imbabazi ku giti cyabo niba bumva hari icyo imitima yabo ibashinja.

Tugarutse kuri Bwana Boniface Rucagu bigaragere ko ibye birimo urujijo rwinshi ndetse hari byinshi bidasobanurirwa abanyarwanda, hari inyandiko irimo ivangura yasohotse mu kinyamakuru Kangura cyo muri Nyakanga 1993 yitiriwe Bwana Rucagu, hari abavuga ko hari abamubeshyeye bakayimwitirira abandi bakavuga ko ari iye ahubwo yabonye ko Bwana Mugesera wari umaze kuvuga ijambo ryo ku Kabaya atangiye gukurikiranwa agahitamo guhakana iyo nyandiko.

Ese aho Rucagu ntiyaba azi impamvu asaba imbabazi?

Iyo nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Kangura cyo muri Nyakanga 1993 mwayisanga hano yose>>>

Ubwanditsi