Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews ni uko intambara ikomeje hagati y’ingabo za leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 noneho zifatanije n’ingabo z’u Rwanda RDF ku mugaragaro.
Ejo ingabo za FARDC na M23 zakozanyijeho cyakora ubu bwo birakabije nyuma y’uko ingabo za RDF ziyongereye ubwinshi zituruka kuri Nyiragongo zimanuka za Kibumba muri iki gitondo byakomeje kandi byongereye ubukana, kubera ko ingabo z’u Rwanda zaje ari nyinshi ku rugamba. Ubu ingabo za RDF, ziri kugaba ibitero simusiga kuri FARDC mu duce dutatu, twari tumaze iminsi twarigaruriwe na M23.
Andi makuru aremeza ko RDF bigaragara ko ifite umugambi wo gufata Goma kereka FARDC niyongera gukora ibitangaza nko mu minsi ishize. Ubu imirwano ikomeye iri kubera i Kanyarucinya, aho mu minsi ishize abasirikari ba FARDC bari bashwiragije aba M23 bari bayobowe na LT Col Birinda Claude.
RDF kandi yahise igaba ibitero i Kibati na Kirimanyoka. Amakuru mashya ni uko MONUSCO yohereje abasirikari bo kujya gufasha FARDC, ariko RDF iri kubarusha ingufu.
Source:inyenyeri News