Muhima : Ingabire wari uzwiho gukora umwuga w’uburaya yishwe anigishijwe ishuka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nzeri mu masaha ya saa mbiri zo mugitondo, mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza umudugudu wa Hirwa ahitwa La flaicheur umurambo w’uwitwa Solange Ingabire wasanzwe mu nzu iwe yishwe anigishijwe ishuka.

Nkuko twabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Ndatsikira Albert Gakara, uyu nyakwigendera akaba yari afite abana batatu n’umugabo ariko ubu umugabo akaba yari afunze.

Yakomeje adutangariza ko iby’urupfu rwe byaje kumenyekana ubwo umuturanyi yazaga agasanga abo bana hanze bonyine, aribwo yinjiraga agasaga umuntu yashizemo umwuka afite ishuka yanigishijwe mu ijosi.

Ubuhamya umunyamakuru wacu wahageze yahawe na bamwe mu baturanyi be barimo na nyirinzu uyu nyakwigendera yakodeshaga, bemeza ko uyu nyakwigendera yakoraga umwuga w’uburaya, ibikandi bikemezwa n’umwe wadutangarije ko bawukoranaga .

Supt. Ndatsikira Albert Gakara, yakomeje adutangariza ko ubu umurambo wajyanywe mu bitaro bya Polisi Kacyiru kugirango hakorwe ibizamini kuri uru rupfu.

Urpfu rw’uyu mugore rukaba ruje rwiyongra ku zindi zaranze iminsi yashize aho abazwiho gukora umwuga w’uburaya mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali bagiye basangwa bishwe banizwe.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com