Ubwongereza bushobora kutazarekura igice cy’inkunga bwari bwemeye gusubiza u Rwanda

U Bwongereza bwiteguye kuba buhagaritse inkunga ruha u Rwanda kubera ibirego bivuga ko hari inkunga ingabo z’u Rwanda ziha inyeshyamba za M23 zo mu gihugu cya Congo.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Daily Mail Justine Greening, umunyamabanga ushinze amajyambere mpuzamahanga muri Leta y’u Bwongereza ngo ateganya ko inkunga igihugu cye giha u Rwanda izahagarikwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2012 urangira nyuma y’aho Umuryago w’ibihugu by’u Burayi (EU/UE) nawo watangaje ko ubaye uhagaritse gahunda yayo y’inkunga ingana na miliyoni 140 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (£140million). Justine Greenig ngo yarakajwe n’uko uwo yasimbuye Andrew Mitchell, ngo ku munsi we wa nyuma w’akazi, yafashe icyemezo cyo gusubiza igihugu cy’u Rwanda igice cy’inkunga yari yahagaritswe ingana na Miliyoni 8 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (£8million) atabigiyeho inama n’abandi.

Perezida Kagame wakomeje gukingirwa ikibaba n’abaministres b’intebe b’u Bwongereza nka Tony Blair na David Cameron akomeje guhakana ibyo ashinja byo gufasha inyeshyamba za M23.

Justine Greening

U Bwongereza umwe mu baterankunga ba mbere bafasha u Rwanda bwari bwabaye buretse gutanga inkunga ingana na Miliyoni 16 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza(£16million) biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega u Rwanda cyari cyasohotse mu mpera za Kamena 2012. Ariko Andrew Mitchell yafashe icyemezo ubwe cyo kurekurira u Rwanda igice cy’inkunga yari yahagaritswe nyuma y’ibyumweru 6 gusa. Ibyo akaba yarabikoze atagishije inama. Icyo cyemezo Andrew Mitchell yagifashe yirengagije ibimenyetso by’impuguke z’umuryango w’abibumbye bihamya ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo gufasha inyeshyamba za M23.

Carina Tertsakian, wo muri Human Rights Watch, avuga ko icyemezo cya Andrew Mitchell cyafashwe mu buryo buhubukiwe kandi cyasaga nk’aho kivuga ko nta kibazo gihari ibintu bigenda neza.

Bamwe mu bakora mu bijyanye no gutanga inkunga ku bijyanye n’amajyambere muri Leta y’u Bwongereza, bavuga ko icyemezo cya Andrew Mitchell gishobora kuburizwamo mu gihe hazaba higwa ibijyanye n’ingengo y’imari mu Kuboza 2012. Ngo Justine Greening akurikiranira hafi ikibazo kijyanye n’inkunga u Bwongereza butanga mu ngengo y’imari y’u Rwanda.

Mark Simmonds, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta y’u Bwongereza yatangarije i New York ku cyicaro cy’umurynago w’abibumbye ko nta mpamvu ishoboka yasobanura iyo nkunga mu rwego rw’ibikoresho bya gisirikare n’inama mu buryo bw’imikorere. Ngo ibyo byose bigomba guhagarara kandi ngo nta kudahana kuzabaho ku bahungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Andrew Mitchell na Perezida Kagame

Inkunga ishyaka ry’abaconservateurs ryahaye u Rwanda yabaye nk’urufunguzo rwatumye iryo shyaka rigira isura nziza mu gihe cyabanjirije amatora. Andrew Mitchell yagize uruhare runini mu ishingwa ry’umushinga witwa UMUBANO, wohereje abashingamateka n’abaministres b’Abongereza mu Rwanda no muri Sierra Leone mu rwego rwo gufasha mu mishinga yo kubaka.

Perezida Kagame yakunze kuba aharawe n’abanyapolitiki bo mu ishyaka ry’abakozi (travaillistes) n’abaconservateurs, ndetse yafashe n’ijambo mu nama y’ishyaka ry’abaconservateurs (Tory party conference) mu 2007. Inkunga y’amahanga mu ngengo y’imari y’u Rwanda ugareranije ijya kungana na 40 ku ijana (40%)

Jean-Michel Dumond, uhagarariye umuryango w’ibihugu by’u Burayi muri Congo yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nzeli 2012 ko hafashwe icyemezo ko cyo guhagarika inkunga yose ijya mu ngengo y’imari y’u Rwanda cyangwa gutanga indi nkunga y’inyongera mu gihe Leta y’u Rwanda itarerekana ko ishaka gufatanya n’abandi ngo ikibazo cya Congo gikemuke.

Perezida Kagame we ahakana ibirego byose biregwa u Rwanda anamagana ihagarikwa ry’inkunga kandi avuga ko ikibazo cya Congo kidashobora kuzakemuka mu gihe amahanga agaragaza icyo kibazo uko kitari.

Ubwanditsi