“Njye sinkorana na Nyamwasa” Tribert Rujugiro Ayabatwa

Mu kiganiro Dusangirijambo gihita kuri Radio Ijwi ry’Amerika cyo kuwa 22 Ugushyingo 2013, umunyamakuru Etienne Karekezi afatanyije na Eddie Rwema baganiriye n’umushoramari w’umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa. Muri icyo kiganiro , Tribert asobanura muri makeya imibereho ye, akavuga uko yinjiye muri FPR n’uburyo yayisohotsemo hanyuma akarangiza avuga ko atari kumwe na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya politiki nk’uko benshi na cyane cyane ubutegetsi bwa Kigali bukunda kumwibeshyaho nkana.

Bwana Rujugiro arazwi cyane haba mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Africa y’epfo, nta n’uwaba abeshye avuze ko abatuye akarere k’ibiyaga bigari bose bazi iryo zina. Ibi bituruka ku bikorwa uyu mugabo ahafite akaba yarabitangiye mu myaka ya za 70. Rujugiro avuga ko yavuye mu Rwanda afite imyaka 19 yagera mu Burundi ntiyongere kugira amahirwe yo kwiga, ahubwo ahita ashaka akazi akora mu iposita. Nyuma Rujugiro yaje gukora imirimo itanduknye ariko ku giti cye yatangiriye mu gutwara abantu akoresheje imodoka y’ikamyoneti. Ibikorwa bye byaje gukura ariko ibibazo bya politiki byo mu Burundi byatumye ahungira muri Africa y’epfo nyuma yo gufungwa. Mu gihe Inkotanyi zateraga u Rwanda, Rujugiro yabonanye na Rwigema maze atangira gukorana na FPR gutyo.

Bageze mu gihugu Rujugiro yakoze imirimo itandukanye ku buryo yabaye n’umujyanama wa hafi wa Perezida Kagame. Yashoye n’imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda harimo na center yitwa UTC (Union Trade Center).

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kigali bufatiriye imitungo ya Rujugiro, we asanga hari inama Kagame akwiye kugirwa: Kagame si we Rwanda. Yongeyeho ko nk’uko Kagame yageze ku butegetsi agahinduka na Nyamwasa ntawakwizera ibye neza. Ikindi, Rujugiro avuga ko atazigera arota gutera igihugu cye.

Kanda http://www.radiyoyacuvoa.com/audio/audio/348351.html wiyumvire ikiganiro kirambuye

Chaste Gahunde