ITANGAZO: Gahunda yiswe “NDI UMUNYARWANDA” NTIYUBAKA, IRASENYA .

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

    Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, twahuriye mu mugi wa Denderleeuw ho mu Bubiligi.

    1. Dutangarije Abanyarwanda n’inshuti z’u rwanda ko gahunda yiswe « Ndi umunyarwanda » itunga Abanyarwanda ahubwo ibateranya bikomeye ;

    1. Muri iyo gahunda hemezwa ko « Jenoside yakorewe Abatutsi » yakozwe mu izina ry’Abahutu bose, ko kubera iyo mpamvu, abenegihugu bo mu bwoko bw’abahutu bagomba gusaba imbabazi abenegihugu bo mu bwoko bw’abatutsi ;

    1. Tuributsa Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda ihame ridakuka ry’uko « icyaha ari gatozi ». Nk’uko umukuru wa IBUKA ubwe yabyivugiye kuri radio BBC –Gahuzamiryango, abacitse kw’icumu ntibategereje gusabwa imbabazi n’Abahutu batabahemukiye ; umuntu asaba imbabazi z’icyaha yakoze ;

    1. Niba koko « Ndi umunyarwanda » igamje ukuri n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kwa kuri gusharira Perezida Paul Kagame yivugiye ubwo yatangizaga iyi gahunda :

    • Hari Abatutsi biciwe

    • Hari Abahutu biciwe

    • Hari Abatwa biciwe

    • Hari Abahutu bishe

    • Hari Abatutsi bishe

    • Hari Abatwa bishe

    Abagomba gusaba imbabazi ni bande ?

    Abagomba gusabwa imbabazi ni bande ?

    Abahagarariye aya mashyaka basanga abagomba gusaba imbabazi ari abakoze icyaha kandi bakazisaba abo bagikoreye, ibyo ntibisaba kuba umututsi, umuhutu cyangwa umutwa, kuko icyaha ari gatozi ;

    1. Kubera iyo mpamvu, turasaba Abanyarwanda, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kwamaganira kure iyo gahunda no kwirinda kuyitabira ;

    1. Abahagarariye amashyaka twiyemeje kandi gukomeza ibiganiro hagati yacu n’andi mashyaka azabishaka, kugirango dushakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Imana irinde u Rwanda n’abarutuye bose.

    Bikorewe Denderleeuw , tariki ya 23 Ugushyingo 2013.

    Padiri Nahimana Thomas, Ishema ry’u Rwanda

    Munyampeta Jean-Damascène, PDP-Imanzi

    Kazungu Nyilinkwaya, PPR-Imena

    Ryumugabe Jean-Baptiste, PS-Imberakuri