Ntimucike intege urugamba rurakomeje:Victoire Ingabire

Ku munsi w’isomwa ry’urubanza rwa Madame Ingabire abinjiraga mu rukiko bose basakwaga ndetse bakanandikwa mu gitabo. Hagaragaye mu rukiko abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi bari bamabaye imyenda y’iroza ndetse na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari mu rukiko barimo ba Ambasaderi b’Ubwongereza n’Ubuhorandi.

Ingabire yinjiye mu rukiko yambaye amapingu yagiye kwicara iruhande rw’abandi bareganwa nawe ari bo banamushinja, abo basirikare bo bari bambaye imyenda isanzwe. Ubusanzwe abaregwa bumva umwanzuro w’urukiko bahagaze ariko kubera uburyo uyu mwanzuro wari muremure urukiko rwasabye abaregwa kumva umwanzuro bicaye dore ko abacamanza 3 basimburanye mu gusoma umwanzuro w’urukiko wamaze amasaha asaga 4.

Urukiko rwakatiye Madame Ingabire imyaka 27 y’igifungo ariko rwemeza ko azafungwa imyaka 15 gusa kubera impamvu nyoroshya cyaha zatanzwe n’umwunganira, izo mpamvu ni uko Madame Ingabire afungiye kure y’umuryango we kandi ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha imbere y’urukiko ku buryo buzwi. Twabibutsa ko Madame Ingabire yari yakatiwe imyaka 8 arajurira ahakana avuga ko ibyaha aregwa byose ari ibihimbano byacuzwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda. N’ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuriye.

Kimwe mu byashingiweho mu kumuhamya icyaha ngo cyo gupfobya Jenoside ni amagambo Madame Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi aho yavuze ko abahutu bishwe nabo bagomba kwibukwa. Urukiko rw’ikirenga rwunze mu myanzuro y’urukiko rukuru rwongera kumuhamya icyaha ruvuga ko Madame Ingabire yarengereye mu burenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza kandi ngo imvugo ye yari igamije kwerekana ko habayeho Jenoside ebyiri.

Ikindi cyaha yahamijwe kandi yari yaragihanaguweho n’urukiko rukuru ni icyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi. Urukiko ngo rwasanze ko kuba Madame Ingabire yaravuze ko abanyarwanda bayobowe ku buryo bw’ingoyi n’igitugu, akarengane no kwicishwa inzara n’ishyaka FPR riri ku butegetsi  ngo Madame Ingabire ntabwo yashoboye kubitangira ibimenyetso mu rukiko bityo ibyo ngo bishobora gusembura rubanda mu kwivumbagatanya ku butegetsi.

Ubushinjacyaha bwo busanga iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ari cyo kiragije urubanza rwa Madame Ingabire ko nta buryo budi bwo kujurira busagaye keretse inzira imwe gusa yo gusubirishamo urubanza kandi nabwo hifashishijwe ibindi bimenyetso bishya bitigeze bigaragara mu rubanza mbere bigafatwaho ingingo n’urukiko rwa nyuma rwafashe icyo cyemezo ndakuka.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Alain Mukurarinda bwatangaje ko bunyuzwe n’iyi myanzuro.

Madame Victoire Ingabire agisohoka mu nzu y’urukiko yerekeza ku modoka yari imusubije muri gereza yazamuye ibikumwe byombi abwira abayoboke ba FDU-Inkingu n’abandi bari bitabiriye iri somwa ry’urubanza ati: ntabwo ncitse intege urugamba rurakomeje igihe n’amateka  biri ku ruhande rwacu, ntimugire ubwoba Ntimucike intege urugamba rurakomeje.”

Hari benshi bagize icyo bavuga ku ikatirwa rya Madame Ingabire

lin muyizereLin Muyizere: (umugabo wa Victoire Ingabire) yagize ati: 

iki cyemezo kirantunguye nari nizeye ko arekurwa. Imyaka 15 bamukatiye iratangaje cyane. Icyatumye Victoire Ingabire ajya mu Rwanda ntabwo kiravaho ni ibibazo bihari bituma abaturage bamerewe nabi batagira ubwisanzure bahora bakandamizwa batotezwa. Abantu nkatwe badafunze tuzakomeza kugaragaza ibyo bibazo kugeza igihe Leta izumva iri mu makosa ikabikosora. Nta kwicuza guhari n’ubwo bamukatiye imyaka 15 birababaje ariko icyo namubwira mubonye nagira nti komeza umurongo wiyemeje abantu benshi barawushyigikiye igihe kizagera urenganurwe.”

twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana: (Visi Perezida w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi) yagize ati:

“N’ubwo baduhana bagahana n’abayobozi bacu, uyu siwe wa mbere kuko hari benshi bafunze banakatiwe burundu ntabwo bivuze ko ikibazo Leta ya FPR ifitanye n’abanyarwanda cyo kubaha uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo bashaka n’ubwisanzure gikemutse.”

munyampetaJean Danascène Munyampeta(umwe mu bayobozi b’ishyaka PDP-Imanzi) mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Facebook yagize ati:

Ibi ni agahomamunwa. FPR niba ifite abajyanama, bazayibwire ko irimo kuroha u Rwanda mu mazi abira kandi amateka azabiyibaza. Ibi biratwereka ko niba opposition idakoze uko bikwiye ngo twiyambure imyanda y’amashyaka twambara iy’impinduka duharanire twese amahoro y’Abanyarwanda, FPR izatumarira intwari. Ejo yari Ntaganda, Mushayidi, Niyitegeka none ni Ingabire n’abandi, ejo n’undi cyangwa wowe. Nitudahaguruka, mu Rwanda no hanze ngo dushakire hamwe amahoro, tuzashira nta kabuza.”

bakunzibakeAlexis Bakunzibake: (Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri) mu itangazo iryo shyaka ryashyize ahagaragara yagize ati:

 “ishyaka ry’Imberakuri ryifatanyije n’umuyobozi wa FDU Inkingi rimwizeza ko ritazatezuka ku migambi myiza afitiye abanyarwanda kandi rimwibutsa ko na MANDELA yafunzwe makumyabiri n’irindwi(27) none ubu akaba atabarutse ari intwari y’isi yose.”

akishuliAbdallah Akishuli: (umuvugizi w’ishyaka FPP-Urukatsa) mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati:

“Ni inkuru ibabaje ariko kandi ntibitangaje ku butegetsi nk’ubw’i Kigali kuko ndumva ibyo aribyo byose nta munyarwanda warutegereje ikindi kitari kiriya. Ibyo aribyo byose ntawe bikwiye guca intege ahubwo byari bikwiye kutwongerera imbaraga zo kurushaho kurwanya akarengane mu Rwanda dukuraho buriya butegetsi tugashyiraho ubundi buzubahiriza  uburenganzira bwa muntu, ubutabera, kutaniganwa ijambo, no kwishyira ukizana kuri buri wese. Icyo nabwira umuryango wa madame Ingabire, abanyamuryango b’ishyaka FDU-Inkingi abereye umuyobozi ndetse n’abakunzi ba demokarasi ni uko batakwiheba kuko hari intwari zahagurukiye kurandura buriya bitegetsi mu gihe kitarambiranye. Bityo rero ndabizeza ko iriya ntwari Ingabire kimwe na bagenzi be bafunganywe bazira akarenga mu gihe gito nk’icyo guhumbya tuzaba twicaranye dutekereza ku migambi mizima yakubaka igihugu cyacu mu bwiyunge nyakuri buzira ikizinga.”

micomberoJean Marie Micombero: (umuhuzabikorwa w’ihuriro Nyarwanda RNC mu Bubiligi akaba n’umunyamategeko) mu kiganiro twagiranye yagize ati:

“Iri katirwa rya Madame Ingabire ni ikimenyetso cy’uko urubuga rwa politiki n’ubwisanzure ku batavuga rumwe na Leta ya FPR bidadiye! Mbese ni cya gikuta cy’amategeko Perezida Kagame yavuze. Ibi ni nko guha gasopo abandi banyapolitiki bashaka kugira ibitekerezo batanga bitandukanye n’ibya FPR. Ibi bikorewe Madame Ingabire binyuranyije n’itegeko nshinga n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizweho umukono kuko ibyaha byose aregwa bishingiye ku gutanga ibitekerezo bye nk’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi.”

mukamurenziJeanne Mukamurenzi: (umukuru wa Club y’ishyaka Ishema muri Norway) yagize ati:

“Iki gihano uru rukiko rwa Kagame rwakakatiye Ingabire kirababaje, ariko kandi ntitwari duteze ibyiza biva kuri uriya mukuru wa prison. Gusa ndabona Kagame yanze akaba ikivume ruharwa. Igihe kirageze ngo abanyarwada twese duhagurukire icyarimwe tukabohoza u Rwanda rwacu Kagame ahinduye prison afungiramo bene wacu b’inzirakarengane. Bategarugori, koko mwemeye ko Kagame aduheza muri uriya munyururu we? Nimwibagirwe ziriya nkunguzi kazi ziri mu nteko nshingamategeko nako nshangamahano. Ntacyo zimaze, zakagize icyo zimaze ziba zarahagurukiye icyarimwe zikamagana kariya karengane kari gukorerwa Ingabire. Igihe kirageze ngo duhaguruke twese turwanye kariya karengane, kiriya gitugu. Birarenze. Igihe ni iki, njye nditeguye kandi ikiguzi bizansaba niteguye kugitanga. Ariko u Rwanda ntirube prison yo gufungiramo inzira karengane. Ingabire komeza ubutwari mu gihe kidatinze uzasubizwa uburenganzira bwawe n’ubwisanzure bwawe, ntucike intege!!”

ambrose-nzeyimanaAmbrose Nzeyimana: (umunyarwanda utuye mu Bwongereza) yagize ati:

“Mugukatira Victoire Ingabire iriya myaka yose ubucamanza bya Kagame butitaye ku rubanza nyirizina, byerekanye ko ubutegetsi buri kwinyagamburira aho busigaranye amaboko n’ingufu honyine, n’ukuvuga mu Rwanda. Kuva bimaze kugaragara ko amahanga amaze kumuvanaho amaboko, yagombaga kwereka inkomamashyi ze ko agifite ububasha ku birebana n’igihugu byose. Ariko yirengagije uko ayo mahanga yamaze kumurunguruka ashobora gufata iriya myaka 15 y’akamama. Ku byerekeranye n’abifuza ko ibintu bihinduka mu gihugu: ABANYAPOLITI KI na SOCIETE CIVILE, ingingo kuva ubu yagombye kubarangaza imbere ntabwo ari IBIGANIRO na Kagame. IFUNGURWA RY’IMFUNGWA ZA POLITIKI yagombye gutangira none kugeza bafunguwe, kuba THE ONLY PRIORITY. Ibindi byose bikaba SECONDARY. Abanyapolitiki cyangwa abandi bifuza impinduka mu gihugu bagaragaza ko ibyo bitabashishikaje, baba berekanye ko bo bagamije ubutegetsi mbere ya byose, nta kindi. Ubwo abaturage tugahita tubakanira urubakwiye.”

rudasingwaDr Theogene Rudasingwa: (umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC): ati:

“MUVANDIMWE VICTOIRE INGABIRE, UMULYANGO WAWE: MWIHANGANE. KAGAME YAGUKATIYE IGIFUNGO ARIKO AMAHEREZO UZAWUVAMO NK’UKO MANDELA YAWUVUYEMO. NONE SE KO KAGAME YAGIYE KUREBA UMURAMBO WA MANDELA AKABA AKORA IBINYURANYIJE NIBYO NYAKWIGENEDERA YAHARANIYE UBUZIMA BWE BWOSE? TUZAHARANIRA IGIHE CYOSE KO WOWE NA BAGENZI BACU MUFUNGANYWE TUBAVANA MURI GEREZA. NTITUZARAMBIRWA. NTITUZAHERA. MUKOMERE IMANA IZAKURINDA. BIZASHOBOKA. TUZATSINDA.”

ndagijimanaIBUKABOSE-RENGERABOSE (umuryango uyobowe na Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana) mu nyandiko washyiza ahagaragara wagize uti:

“Iragaya kandi yamaganye yivuye inyuma icyemezo cya politike cyafashwe n’urukiko rw’ikirenga rukorera mu kwaha kw’ubutegetsi, urukiko rwakatiye Madame Victoire Ingabire Umuhoza imyaka 15 ku byaha atakoze. Ijambo risobanutse kandi ry’ukuri yavuze mu gihe yasuraga memorial ya jenoside, asaba ko abana b’u Rwanda bose bafatwa kimwe kuko bareshya, ko inzirakarengane zose zigomba kwibukwa no kurenganurwa n’amategeko, hadakurikijwe ubwoko bakomokamo, natwe muli IBUKABOSE-RENGERABOSE nibyo duhora twibutsa kandi twiyemeje kubikomeza. Nkuko intwari Victoire Ingabire Umuhoza yabyibukije nyuma y’urugirwa-rubanza, nubwo yari aboshye, yazamuye amaboko aramutsa abayoboke be, ati intambara y’ukuri igomba gukaza umurego. IBUKABOSE-RENGERABOSE yifatanyije n’abahuje amatwara y’ubutabera na Victoire Ingabire Umuhoza, yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo, nkuko abishe inzirakarengane z’abatutsi, n’abishe inzirakarengane z’abanyarwanda bakomoka mu yandi moko bashyirwe ku mugaragaro, ubwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi bwemerwe kandi bukurikiranwe n’inkiko mpuzamahanga zibishinzwe. Umuntu ni nk’undi. Umunyarwanda ni nk’undi.”

Biracyaza…..

Ubwanditsi

The Rwandan