IKATIRWA RYA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA : Ifirimbi itangiza Revolisiyo idasesa amaraso!

Nyuma yo kumenya igifungo cy’imyaka 15 Urukiko rw’Ikirenga, rwakatiye Nyakubahwa Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, ku byaha by’ibifitirano ku buryo buzwi na bose, numvise mbabaye cyane mu mutima wanjye kuko numvise bidasubirwaho ko gukomeza kwizera ko Perezida Paul Kagame yaba agifite agatimanama kagikora “kimuntu” ari ukwibeshya bikabije.

Muri make, iri katirwa rya Victoire Ingabire risobanura kimwe muri ibi bikurikira cyangwa byose hamwe :

  1. Iki gihano cy’igifungo cyahawe Victoire Ingabire, si icyemezo gisanzwe cy’ubutabera ahubwo ni icyemezo cya poliki ishingiye ku ihame rya « Munyumvishirize ».
  2. Paul Kagame asuzugura abenegihugu bo mu bwoko bw’Abahutu kandi akabanga urunuka ku buryo, kuri we , kubarenganya si ikibazo kuko ari nko kurenganya ibisimba bidafite akandi gaciro.
  3. Paul Kagame arashaka gushotora Abanyarwanda kugira ngo ahari muri bo hagire abarakara maze bahaguruke buhumyi birohe mu nzira y’imidugararo isesa amaraso(violence) kubera amaburakindi bityo abone urwitwazo rwo kwigundiriza ku butegetsi , dore ko manda 2 gusa yemererwa n’itegekonshinga ryatowe n’abaturage mu mwaka w’2003 zamurangiriyeho adashize irari ryo gutegeka.
  4. Paul Kagame arashaka kubwira abandi banyapolitiki barwanya ingoma ye y’iterabwoba ko nta mwanya bazigera bagira mu buyobozi bw’igihugu cyabo, kandi ko uzatinyuka wese kumuhangara azakatirwa urwa INGABIRE. Nyamara aribeshya cyane, kandi si ubwa mbere yibeshye.
  5. Paul Kagame agamije kumvisha Abanyarwanda bose muri rusange ko U Rwanda ari we wenyine, n’umugore we n’abana be gusa  abandi benegihugu bose bakaba ABAGARAGU n’Inkomamashyi ze, agaraguza agati uko abyishakiye!
  6. Paul Kagame afite ubwoba ko iminsi ingoma ye y’igitugu n’AKARENGANE isigaje ibarirwa ku ntoki bityo akaba atinya ko Victoire Ingabire aramutse arekuwe yakwegera abaturage, akabaganiriza,bakamwumva bityo bakiyemeza kumujya inyuma muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu gihugu.

Kubera izo mpamvu :

1)Twamaganye twivuye inyuma icyemezo cy’Ubucamanza bwateshutse ku nshingano yo guha rubanda ubutabera nyabwo , ahubwo bukaba bwarahindutse igikoresho cy’inyungu z’umuntu ku giti cye ari we Paul Kagame.

2)Turasaba Abanyarwanda aho bari hose, mu buryo bashoboye bwose, kwitandukanya n’icyemezo cya « Politiki mbisha y’iterabwoba » Paul Kagame n’Agatsiko ke bahaye intebe mu Rwanda. Turabasaba kandi buri wese kunyura mu nzira zose ashoboye (mu ishuri, ku kazi, muri bus, mu rugo …) agashishikarira gusobanurira Abanyamahanga ubumara n’ubutindi buri mu cyemezo nk’iki kigamije gusenyagura nkana umubyeyi nka INGABIRE Victoire wagaragaje ubutwari budasanzwe bwo gushaka kugoboka Abanyarwanda bari mu kaga gakomeye baroshywemo n’umunyagitugu Paul Kagame.

3)Biragaragarira buri wese ko mukutarekura Victoire Ingabire ufunzwe arengana , Paul Kagame yibujije amahirwe ya nyuma yo kuba yakwigorora na rubanda . Nta mpamvu n’imwe isigaye yo kongera kumucira « akarurutega ».

Umwanzuro

1)Gukatira Victoire Ingabire nibifatwe nk’AKARUMBETI karangurura cyane katumenyesha ko isaha yo gutangira Revolisiyo idasesa amaraso igeze .

2)Turasaba Abakunzi ba Madame Victoire Ingabire kudacika intege no kutiheba ahubwo bakarushaho kwisuganya no kuba Abarwanashyaka baharanira ukuri n’ ubutabera ku buryo bwisumbuyeho.

3) Mboneyeho akanya ko kumenyesha Abataripfana bose bo mu Ishyaka Ishema ko igihe kigeze cyo guhaguruka natwe tukajya ku itabaro : MU RWANDA. Intwari ibonekera mu irasaniro. Ndabasaba gushyira ku murongo w’ibyigwa iki kibazo, kuzagisuzumana ubushishozi no kuzagifataho umwanzuro ukwiye muri Kongere yo muri Mutarama 2014.

4)Ikatirwa rya Victoire Ingabire nirifatwe nanone nk’IKIMENYETSO cyohererejwe Abanyapolitiki bose batavuga rumwe n’ « ubutegetsi butunzwe » bwa Paul Kagame n’agatsiko ke, kibamenyesha ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagahura mu maguru mashya, bakungurana ibitekerezo, bakagira igikorwa biyemeza : Ko Ingoma yacyuye igihe kera, harabura iki ngo haramvurwe indi ?

Harakabaho u Rwanda rutera ISHEMA abana barwo bose, nta vangura.

Harakabaho ubutabera bubereye Abanyarwanda.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi wa ISHEMA PARTY