Nyuma yo gukekwa gukorana na Karegeya, Kabarebe yahisemo kumutuka ngo aramuke!

Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, asoza gahunda y’icyumweru ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Col Patrick Karegeya waguye muri Afurika y’epfo mu ntangiriro za 2014.

Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n’abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Yagize ati “Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.”

Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n’igihugu kimurindira umutekano. Ati “Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano ajya he?”

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahamya ko aya magambo ya Kabarebe ameze nk’amatakira ngoyi ndetse hari n’ababyita ubwiyahuzi. Ubundi biratangaje kuba abayobozi b’u Rwanda basigaye bafite imyifatire wagirago ni abantu bahebeye urwaje biyemeje kuzagwa inyuma ya Kagame.

Ariko iyo urebye kure wibaza aho nka Kabarebe yahungira biramutse bikomeye, muti gute? Congo ntabwo yahatinyuka, Tanzaniya bwo ntabwo yagerageza, Uganda ho Museveni yamwihakana nk’uko yihakanye Karegeya, i Burayi ho abafaransa n’abasipanyiro bamusamira hejuru. Yibeshye akagwa kuri FDLR bamurya areba, none se Kabarebe ariteranyiriza iki?

Ubwanditsi

The Rwandan