ESE URUPFU RWA KAREGEYA PATRICK RUPFUYE UBUSA?

Urabusohoje kuko mu buzima bwawe waharaniye ubumwe mu bantu. Urupfu rwawe rero, nk’umututsi wavukiye ugakurira mu buhungiro, none ukaba wiyiciwe n’umututsi Kagame amaze guhusha Kayumba Nyamwasa kandi mwese mwaratobanye akondo ; ndemeza ko uru rupfu rwawe rugiye kurushaho guhuza abahutu, abatutsi n’abatwa ; kuko twese tubonye ko Perezida Kagame ari umwanzi wa twese.
Ubutumwa bwawe rero kuri iyi si urabusohoje : bwo kuba umuhuza w’abanyarwanda.

Karegeya Patrick, igendere, kandi uruhukire mu mahoro” Gallicani Gasana

Uyu Gasana Gallicani yamenyekanye cyane mu myigaragmbyo yakorewe Perezida Kagame i Toronto (CANADA) umwaka ushize w’2013, aho yashoboye gufatanya n’abandi kugaragariza isi ubutegetsi ngo bubi buri mu Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame.

Muri ubwo bubi, hakaba ngo harimo iyicwa ry’abanyarwanda rya hato na hato, rikaba ngo rikomeje no kwambuka imipaka y’u Rwanda.

Aha Gallicani yavugaga urupfu rubi ngo Kagame yishe uwabaye inkoramutima ye mu gihe cy’imyaka myinshi, ariwe Koloneli Karegeya wahotorewe muri Afrika y’epfo, inkuru igasakara mu bantu k’umunsi w’ubunani w’uyu mwaka w’2014.

Gasana Galicani aravuga ko uru rupfu rutamuteye ubwoba ahubwo rumuhaye ingufu nyinshi zo gukomeza nawe umulimo wa politiki yiyemeje.

Uretse iby’uru rupfu rwatumye uyu Gallicani akora inyandiko yise ngo « Mushiki w’akamasa kazamara inka kazivukamo » aho yanenganga amagambo y’agashinyaguro Ministri Mushikiwabo yavuze kuri Nyakwigendera Karegeya, Gasana Gallicani, aramagana gahunda ya « Ndi umunyarwanda » asaba abanyarwanda bose ko ahubwo iyi minsi yagenwe na leta y’u Rwanda yo kwibuka, buri munyarwanda wese yahabwa uburenganzira bwo kwibuka abe bapfuye.

Gasana Gallicani wo mu ishyaka Amahoro People’s Congress, arasaba abanyarwanda kumva ko ngo ubu butegetsi bubi bwa Perezida Kagame, ngo n’ubwo busa n’ubugeze k’umuteremuko, ari abanyarwanda ubwabo bazabwikuriraho.