Nyuma yo gusaba Kagame kongera kwiyamamaza, Faziri Harerimana yamamaje FPR aho kwamamaza PDI yitwa ko ayoboye!

Iki kibazo kibajijwe na benshi bari mu muhango wo gutangiza kwiyamamaza kwa FPR-INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije mu kwiyamamariza amatora y’abagize Inteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, wabereye mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2013 ubwo Sheikh Musa Fazil Harerimana yahabwaga umwanya ngo yamamaze ishyaka PDI asanzwe ayoboye ariko akicara atanayivuze mu izina .

Mu gihe yari asabwe kubimburira indi mitwe yiyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi mu kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga Amategeko, Umuhango FPR-Inkotanyi yatangirije mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa mbere taliki 26/8/2013, Sheikh Musa Fazil wari ufite akabendera ka FPR, yagiye imbere ya rubanda, yivugira amagambo yamamaza FPR Inkotanyi gusa, ariko n’ubwo yari ahagurukijwe nk’umuyobozi wa PDI, yahavuye bamwe bazi ko ari umwe mu bayobozi ba FPR kuko atigeze avuga na rimwe umutwe wa Politiki ayoboye.

Nyamara bagenzi be bayoboye indi mitwe ya Politike ifatanyije na FPR-INKOTANYI bahagurutse ndetse baterwa ishema no kwamamaza imitwe ya Politiki bakuriye

Abakuriye indi mitwe ya Politiki yisunze FPR INKOTANY uri aya matora bo baje bamamaza ubufatanye bw’imitwe ya Politiki bahagarariye n’umutwe wa Politiki wa FPR Inkotanyi.

Urugero ni nk’ Umuyobozi wa PPC Alvera Mukabaramba waje amukurikiye maze agira ati : “Gufatanya n’umuntu ni uko uba wabonye ko afite gahunda zisobanutse, FPR rero irasobanutse.

Gufatanya n’umuntu kandi ni uko muba mwumvikana, PPC na FPR rero barumvikana. Gufatanya kandi na none ni uko muba hari aho muhuriye, PPC na FPR rero bahuriye kuri gahunda zisobanutse, zigamije iterambere ry’abanyarwanda.”

Umuyobozi wa PDC Mukabaranga Agnes ndetse n’Umuyobozi wa PSL Rucibigango Jean Baptiste bakurikiyeho, na bo baje bagaragaza isano imitwe ya Politiki bahagarariye ifitanye na FPR ku buryo bahisemo kwifatanya nayo kandi bakayishyigikira mu kwiyamamaza.

Umuryango wagerageje kuvugisha Hon Senateri Fatou Harelimana, umuvugizi w’ishyaka rya PDI, ngo tumubaze impamvu we abonaPerezida w’ishyaka abereye umuvugizi yahagurutse ngo aryamamaze akarinda yicara ntaho avuze izina ryaryo ariko telefoni ye igendanwa ntiyayifataga.

Bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda bakunze kuvuga ko haba hari amwe mu mashyaka atagira abayoboke binatuma buri gihe mu matora yisunga irikomeye.

Ibyo rero byatumye benshi bibaza niba Umuyobozi wa PDI yayibagiwe kubera amazinda asanzwe, agaciro gake aha ishyaka rye cyangwa se akaba yabonaga n’ubundi inteko iri aho nta muyoboke we urimo yari bubwire akiyamamariza FPR Inkotanyi yari ibafite ku bwinshi.

Umuryango