Kagame week yari kubera i Ottawa yaburiyemo kubera ko Kagame yangiwe kwinjira muri Canada

Nk’uko amakuru agera kuri The Rwandan abivuga, icyiswe Rwanda week cyagobaga kubera Ottawa muri Canada kuva ku ya 29/08/2013 kugera ku ya 02/09/2013 cyaburiyemo, amakuru ari gucicikana n’uko umushyitsi mukuru muri uwo muhango ariwe Perezida Kagame yangiwe kwinjira mu gihugu cya Canada.

Nk’uko bisanzwe ibi bikorwa ubundi abambari ba Leta ya Kagame bakunze kwitirira u Rwanda kandi bizwi ko ari ibiba bigenewe Kagame ku giti cye, ku buryo benshi mu banyarwanda badatinya kubyita Kagame week cyangwa Kagame day, none birigaragaje ko ariwe biba bishingiyeho nk’umuntu. Yangiwe kwinjira muri Canada none iyo mihango yose irasibye!

Andi makuru dufite n’uko ngo « RWANDA DAY CANADA 2013 » iteganijwe kubera mu mujyi wa Toronto (Ontario) ku mataliki ya 27 na 28/09/2013, intore ngo zirarikiwe kuzabonana na Perezida Kagame! Uretse ko zitapfa kubyizera kuko ntawamenya niba icyo gihe bwo azemererwa kwinjira muri Canada.

Abakurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bwa FPR barahamya ko ngo nyuma y’iki kimwaro Kagame yasabye abamuhagarariye muri Canada gukoresha ingufu zose zishoboka ngo azabone abamutumira mu nama cyangwa ikindi gikorwa kuko abayobozi ba Canada bo ntabwo bifuza na gato kumubona mu gihugu cyabo. Ntibibatangaze rero nimwumva ngo yasuye ishuri ry’ikiburamwaka aje gufata igikombe izo ncuke zamugeneye! Biragoye gupfa kumenya ibirimo gutekinikwa ubu kuko kuva aho Kagame akubitiwe ahareba Oxford asigaye yikanga n’igicucu cye!

Umukino nk’uw’injangwe n’imbeba waranze itegurwa rya Kagame Day i London aho ahagombaga kubera ibirori hagizwe ibanga rikomeye kubera gutinya guseba (abenshi bahamenye rugikubita!) ndetse hanahindurwa inshuro nyinshi ngo abigaragambya batahamenya, byagaragaje ubwoba, kutiyizera, guhuzagurika bisigaye biranga ubutegetsi buri mu Rwanda ndetse n’abambari babwo!

Marc Matabaro

The Rwandan

4 COMMENTS

  1. je suis étonné ko mubuza abantu gukora copie de vos informations kandi bikenewe pour les partager n’abatemerewe kuzibona.

  2. Marc Mataboro,

    Kagame ashobora kuba atari mwiza ariko yemera ko abanyarwanda bafatanya kubaka Igihungu. Y Baba abahutu cyangwa abatutsi, afite byinshi yabagejejeho- niyo mpamvu ashimwa. Ntabwo ahabwa ibikombe nicuke! Urwo n’Urwango umufitiye. Usomye ibitabo bya Ghadhi, Martin Luther King, Mandela- Urwango rwica nyirarwo. Wowe ubaye Prezida wa kande? Ntuzogera Kumutuka! Ikimenynyi, Uje yakwakira- Ibaze abicinyi yaretse! Imbwa z’abututsi zigambanira igihungu- yirirwa arwano nazo hamwe n’abahutu babagome. Ubaye muzima wareba ko abanyafurika muri rusagye badafite agaciro, kandi ko Kagame amaze gutera imbere kuburyo yumva ko abuhutu atari abanzi be. Genocide yazanywe n’Abazungu- abuhutu barerengana- baba abanyabyaha abatutsi barashira. Ibyo ntubyumva! Bityo uve ibuzimu ujye ibuntu!!!

  3. isi ikomeje kugira ibibazo kubera abantu nkamwe!! kwangisha abanyarwanda bizabageza he? Kagame ari gufasha urwanda gutera imbere icyo mukora mwebwe nukubeshya abatabona aho urwanda rugeze. Abanyarwanda barajijutse ubu ntamuntu mwabeshya. niba mufite nicyo munenga mugaragaze igisubizo mutanga nuko byakorwa. icyo nicyo bita critique constructive. niba mufite indi gahunda muzatsindwa nta kabuza.

  4. yeah,tuzagezahe koko , ubwo mwumva mubayeho kurubryo buciriritse mugasaza neza haba hari ikibazo? ubwo murashaka kugera kubutegetsi namwe, murashaka kumena amaraso yabanyarwanda ngo mugere kubutegetsi, kagame yabaye umugabo yahuje abatari kuzahura narimwe, akuyeho amoko ubwo hakurikiyeho abaharanira inda zabo. kombizi neza ko nundi uzajyaho atazaduhaza twese kuko akeshi byose bituruka imuhana, ubwo se we azitwa iki? ko uzaba president ari umwe, ubwo aho uzabyihanganira? ko mbizi neza ko utazigera uba president, ni iki uharanira? niba ushaka amaraso wazashatse ayibindi bikoko biribwa ukareka ayabene kanyarwanda!!!! kagame azavanwaho nibihe, kandi twifuza ko habaho impinduka kuburyo abayobora urwanda basimburanwa, ariko mwe mufite plan yokubirekera uko byahoze, bibe umuci ko uyoboye akurikirwa nimivy yamaraso? sawa bpnne apetito…

Comments are closed.