RNC: UBUMWE N’UBWIYUNGE NIBITUBERE IKIMENYETSO CYO KWIBUKA ABACU MU BURYO BYIZA

  1. Bavandimwe Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda, mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda-RNC no mw’izina ryanjye bwite, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro n’umugisha w’Imana aho muri hose.
  2. Bavandimwe, icyunamo cy’uyu mwaka kibaye mubihe bidasanzwe. Gihuriranye n’icyorezo cya Coronavirus cyayogoje isi yose kigahitana abantu batagira ingano harimo n’abanyarwanda. Ibyo byatumye ntabantu bashobora guhura ngo bafatane mu mugongo, ibi bikaremereza kurushaho umubabaro n’agahinda byari bisanzwe bitatworohera muri iki gihe twibuka abacu batuvuyemo bazize jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu.Niyo mpamvu, mbikuye k’umutima nzirikana abababaye bose, mfashe mu mugongo imiryango yose yatakaje abayo, ari abazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ari abazize intambara, ari n’abazize ubwicanyi ndengakamere bwibasiye inyokomuntu.Mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda RNC no mw’izina ryanjye bwite, nunamiye abo bavandimwe bacu bose batuvuyemo kandi mbaragije Imana Rurema yo mubyeyi wa twese.
  3. Bavandimwe, uko twagiye twibuka buri mwaka, twagiye tunafata icyemezo cyo gukora uko dushoboye kose ngo amahano yoretse igihugu cyacu ntazongere kutubaho ukundi. Buri mwaka twagiye twiyemeza kurandurana n’imizi yose igiti kibi cy’amacakubiri, tukagisimbuza imbuto nziza z’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abadukomokaho bazabeho mu gihugu kizira irondabwoko n’urwikekwe.Ibi twagiye tubyiyemeza kuko twari tuzi neza ko twabishobora, cyane cyane ko twari no gukura amasomo ku bindi bihugu byahuye n’ibyo byago, ariko ubu bikaba bihumeka umwuka mwiza w’ituze n’umutekano hagati y’ababituye. Nk’uko twese tubizi, ahari ubushake haba n’ubushobozi. Niba abandi barabishoboye, natwe tugomba kubishobora tukimika ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, nyakuri mu bana b’u Rwanda.
  4. Bavandimwe, impamvu jenoside aricyo cyaha gisumba ibindi, ni uko umuntu azira uko yavutse kandi atarabihisemo. Nk’uko rero ntawe uhitamo ubwoko avukamo, nta n’ushobora guhitamo aho avukira cyangwa ababyeyi bazamubyara. Niba ibyo tubyemeranyaho, nimunyemerere mbabaze iki kibazo: Ni irihe tandukaniro hagati yo kuziza abana ko bavutse ku babyeyi b’impunzi, no kuziza abantu ubwoko bavutse mo, kandi ibyo byombi ntawe ubuhitamo?
  5. Banyarwanda, Banyarwandakazi, igihugu cyacu kigeze mu manga ikomeye cyane ku buryo bugaragarira ushobora kubona wese. Nyamara kandi, nk’uko kuremba k’umurwayi atariko gupfa, turacyafite ubushobozi bwo kukiramira, kuko umuti w’indwara u Rwanda rurwaye uzwi kandi abanyarwanda benshi bakaba bawunyotewe. Uwo muti ntawundi ni uwo umuvandimwe wacu, ishema ry’ababyeyi, inshuti y’amoko yose, umuhanzi w’indashyikirwa Kizito Mihigo atahwemye kudukangurira, bikanamuviramo kwicwa, agatabaruka akiri muto.
  6. Muri Bibiliya haranditse ngo : Yeruzalemu, Yeruzalemu wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho. Ni kangahe nashatse gukoranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa ariko ntimunkundire!Ufashe Yeruzalemu ukayisimbuza u Rwanda, waba ushushanyije neza ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwakoze kuri Kizito Mihigo. Kandi siwe wenyine usibye ko ariwe wagaragaye ku buryo budashidikanywaho ko yari intumwa y’Imana kugira ngo asakaze urukundo, impuhwe, n’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo nyakuri.
  7. Ariko abamuvukije ubuzima, bakamudutwara tukimukeneye hari ikintu kimwe bibagiwe. Ushobora kwica intumwa, ariko ntushobora kwica ubutumwa bwayo. Kizito Mihigo yadusigiye ijambo ryiza kandi rikomeye cyane. Mu ndirimbo ye ‘’Igisobauro cy’urupfu”, hari aho avuga ati: ‘’Jenoside yangize imfubyi, arikontikanyibagize abandi bantu, nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside’’.Banyarwanda, Banyarwandakazi, dushobora gutera ikirenge mucye, tugaha agaciro umubabaro w’abandi. Ibyo byatuganisha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, nyakuri. Ariyo mpamvu Ihuriro Nyarwanda-RNC riharanira ko buri munyarwanda wese ahabwa uburenganzira bwo kwibuka abe bose yabuze.
  8. Kizito Mihigo ntiyahize abandi mu buhanzi gusa, ahubwo yerekanye ko yahize n’abamwishe mu buhanga buhanitse cyane, kuko yakomeje no kutugezaho ubutumwa na nyuma y’urupfu rwe, mu majwi ye no munyandiko yasize.
  9. Nk’uko umuhanga yabivuze, kwibeshya bikabije ni ugukora ibintu kimwe ugatekereza ko ingaruka zitazaba zimwe.Nimuze twese turwanye ingengabitekerezo y’amacakubiri twivuye inyuma, twiyemeze gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge. Ibyo nitubikora neza, tuzaba duhesha agaciro abacu batuvuyemo, kandi nabo bazabidushimira kuko bazaba babona ko turimo turwanya ikibi cyahekuye u Rwanda. Ducane urumuri rw’ubumwe n’ubwiyunge nibyo bizaduha amahoro arambye, kandi yibonamo bose.
  10. Bavandimwe, Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda, mw’izina ryanjye bwite no mwizina ry’Ihuliro Nyarwanda-RNC, ndangije nongera kubifuriza amahoro n’amahirwe aho muri hose, kandi mbifuriza kugira ubutwari muri ibi bihe bikomeye.

Mugire amahoro y’Imana

Joseline Muhorakeye, Komiseri w’Ubumwe n’Ubwiyunge Tariki ya 04 Mata 2020