Rwanda/COVID-19: abari mu magereza baratabaza.

Amakuru agera kuri The Rwandan mu mpera z’iki cyumweru aravuga ko mu magereza yose yo mu Rwanda ibintu bimeze nabi.

Kuva mu kwa Kabiri (Gashyantare 2020) abagororwa bafungiye mu magereza yo mu Rwanda bararya ibigori n’ibishyimbo bitujuje ubuziranenge, bitagira umunyu n’amavuta.

Ifu y’igikoma banywa nayo igizwe n’imvange z’amafu ayorwa hasi mu nganda zitunganya amafu ku buryo igikoma kiba kirimo umusenyi mwinshi, kandi gihumura nk’icyagaze.

Hejuru y’ibyo byose ibiryo bituruka hanze byunganira iryo funguro yarahagaritswe.

Nta mbuto, nta mata, nta mugati ndetse n’abafite uruhushya rwa muganga ntibemerewe kugemurirwa n’imiryango yabo.

Mu mazu acururizwamo ibirirwa muri za Gereza zo mu Rwanda (cantine) naho ibiciro byarahanitswe.

Twatanga urugero rw’ibiciro bya bimwe mu biribwa muri Cantine iri muri imwe muri gereza zo mu Rwanda:

-Ikiro cy’isukari cyaguraga 900 Rwf ubu kiragura 1300 Rwf.

-Isahani y’ibiryo yaguraga 700 Rwf ubu Ni 1250 Rwf.

Igiteye inkeke mu bafungiye mu magereza no muri rubanda, ibi byose birakorwa Leta yitwaje kurwanya Covid-19 nyamara Police yo ikomeje kuzana abantu benshi b’imfungwa.

Umusomyi wa The Rwandan