Leta y’u Rwanda yashimuse umugore wa Gen Antoine Hakizimana n’umwana we w’imyaka 11.

Rwanda : Un nouvel enlèvement dans le camp de Mutobo

Ishimutwa ry’umukuru w’ishyirahamwe ry’abagore n’abakobwa b’impunzi (Association des femmes et des filles rwandaises réfugiées-AFEFIRWAR-Dufatanye) akaba yaranashakanye na Gen Antoine Hakizimana “Jeva” wa FLN, Jeannette Tumusifu Mukamuhire, n’umwana we w’umuhungu Bienvenue w’imyaka 11 ans, kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 mu kigo cya Mutobo, byatumye benshi bibaza ibiba ku mpunzi z’abanyarwanda zirimo gucyurwa ku ngufu zikuwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Jeannette Mukamuhire ni muntu ki?

Yavukiye mu karere ka Karongi mu 1986, Mukamuhire yahunganye n’ababyeyi be mu 1994 afite imyaka 8 gusa mu gihe yari akiri mu wa kabiri w’amashuri abanza. Nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda muri Congo, Mukamuhire n’umuryango we batuye mu gace ka Masisi aho yamaze ubuto bwe bwose. Yashyingiranywe na Gen Antoine Hakizimana mu 2006 babyarana abana 2.

Jeannette MUKAMUHIRE

Akiri muri Congo, Mukamuhire yari yaritangiye kwita ku mpunzi abicishije mu ishyirahamwe AFEFIRWAR yaje no kuyobora. Uyu muryango ukaba warihaye inshingano yo kwigisha abagore n’abakobwa b’impunzi z’abanyarwanda muri Congo gusoma no kwandika, gufasha abana b’impunzi kwiga, kwimakaza ubufatanye hagati y’impunzi mu rwego rwo guhangana n’ubuzima butoroshye impunzi zibamo.

Gucyurwa ku ngufu

Bienvenue NIYONZIZA, umwana wa Jeannette MUKAMUHIRE

Mukamuhire yongeye kubona u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 25 aruhunze, mu Ukuboza 2019 ubwo yacyurwaga ku ngufu n’ingabo za RDF we n’umwana we Bienvenue Niyonziza kimwe n’izindi mpunzi z’abanyarwanda babanaga muri Congo.

Nyuma y’igihe gito bamaze mu nkambi ya Nyarushishi, Mukamuhire n’umwana we bajyanywe mu kigo cya Mutobo.

N’ubwo Mukamuhire yashakanye na Gen Antoine Hakizimana “Jeva” umwe mu bayobozi ba Front National de Libération (FNL), kwimurirwa mu kigo cya Mutobowe n’umwana we ntabwo byari ibintu bisanzwe.

Gushimutwa

Ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, nk’uko ababibonye babivuga, abantu bambaye imyenda ya gisivili batwaye n’imodoka Mukamuhire n’umwana we Niyonziza babakuye mu kigo cya Mutobo nyuma yo kuvugana n’umuyobozi w’iki kigo mu biro bye. Kuva icyo gihe ntawe ntabwo umuryango we urongera kumenya irengero rye changea iry’umwana we.

Ubwoba bw’impuzi zacyuwe ku ngufu zikuwe muri Congo bukomeje kwiyongera nyuma y’ibikorwa nk’ibi by’ubushimusi bishinjwa inzego za Leta y’u Rwanda.