Rwamagana : Abantu 80 bakurikiranyweho amafaranga y’amakorano

Abantu bagera kuri 80 bafunze bakurikiranyweho gukora cyangwa gutunga amafaranga y’amahimbano, mu Karere ka Rwamagana ho mu ntara y’i Burasirazuba.

Abo uko ari 80 bafatiwe mu igenzura polisi yakoze, ku itariki ya 22 Kanama ubwo hafatwaga amafaranga agera ku 400,000 y’u Rwanda y’amakorano, nkuko All Africa dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yasabye abantu gutuza kuko polisi ihora iri maso mu gukumira ibyaha. Yongeraho ko bagomba kwitondera amafaranga bakoresha. Nk’uko bamwe babyivugira, muri kariya karere ka Rwamagana hashobora kuba hari amafaranga y’amakorano asaga miliyoni 20.

Umwe mu bafatanywe ayo mafaranga akomoka mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Muyinga, yemeye icyaha, we na begenzi be bavuzeko bavangaga irangi, bagakoresha scanner bagakora inoti z’ibihumbi bibiri n’iza bitanu.

Source:igihe.com

1 COMMENT

  1. ubu se mu bayiki noneho mwanditse ukuri ibyo ni byo tuba dushaka ,mukandika amakuru ukwameze nti mwihimbire murakoze

Comments are closed.