U Bubiligi nabwo bushobora gufatira u Rwanda ibihano

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’ababiligi Belga aratumenyesha ko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012 yasabye ibihugu byose bituranye na Congo cyane cyane u Rwanda kureka gufasha inyeshyamba za M23, kuko amazi ashobora kurenga inkombe kuri Leta y’u Rwanda ikaba yafatirwa ibihano mpuzamahanga.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, yarangije uruzinduko rw’icyumweru muri Afrika yo hagati, urwo rugendo yarutangiriye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Mu byo yatagaje amaze kugirana umubonano na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame i Kigali yagize ati:

”Hari byinshi byo gukora i Kinshasa (bikozwe n’abayobozi ba Congo), ariko hari n’ibindi byinshi byo gukora mu bihugu bituranye na Congo”

Ibi yabitangaje mu kuganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo. Mu biganiro bagiranye ku byerekeye umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’igihugu cya Congo.

Nyuma y’ibisobanuro Ministre Louise Mushikiwabo agomba gutanga mu cyumweru gitaha mu muryango w’abibumbye ngo nibwo u Bubiligi buzagira icyemezo bufata nk’uko byashimangiwe na Ministre Reynders, aha yasaga nk’uca amarenga ku bihano byo guhagarika inkunga byafatiwe u Rwanda n’ibihugu bimwe na bimwe by’amahanga.

U Rwanda rurashinjwa n’umuryango w’abibumbye ndetse na Leta ya Congo, gufasha inyeshyamba za M23 zirwanira muri Kivu y’amajyaruguru n’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje kubihakana.

Ubwanditsi

1 COMMENT

Comments are closed.