Tony Blair ahuriye kuki na Perezida Kagame gituma ashaka no kumuherekeza mu mva?

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mutarama 2013, Bwana Tony Blair wahoze ari Ministre w’intebe w’u Bwongereza, ubu akaba ari umujyanama ”ukorera ubushake” n’inshuti magara ya Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, yatangarije BBC n’uburakari bwinshi ko yumva ibyo umutima we umubwira atumva abamubwira ibyo akora.

Ibi bije nyuma y’aho Bwana Paul Rusesabagina, umukuru w’ishyirahamwe Hotel Rwanda Rusesabagina Fondation ndetse n’ishyaka PDR-Ihumure yandikiye ibaruwa yandikira Bwana Tony Blair amusaba kubwira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika gufasha abarwanya leta ya Kongo, guhagarika gufunga abanyapolitiki n’abanyamakuru n’ibindi.

Ibyo ngo Bwana Rusesabagina yabikoze kubera ko ngo azi ko Bwana Tony Blair na Perezida Kagame bafitanye ubucuti bukomeye kandi bw’igihe kirekire.

Ariko Bwana Tony Blair yimye amatwi ibyo Bwana Rusesabagina yamusabaga tutashidikanya ko hari benshi babimusabye, ndetse arenzaho no gushaka kurengera no kuvugira mushuti we Paul Kagame asobanura ko ikibazo cya Congo gikomeye ndetse ko kireba abayobozi ba Congo kurusha uko kireba abandi ariko akiyibagiza ko igihugu cye u Bwongereza cyahagarikiye imfashanyo u Rwanda kubera inkunga ruha umutwe wa M23.

Yahisemo kwirengagiza abicwa, abafungwa n’abagirirwa akarengane tutavuga ngo turangize yivugira ukuntu hari abantu miliyoni ngo bavuye mu bukene ngo n’uburyo ubukungu bw’u Rwanda ngo buzamukana umuvuduko mwinshi.

Umuntu akibaza niba Bwana Tony Blair mu byo avuga agendera ku binyoma aba yabeshye atazi uko ibintu bimeze nyabyo cyangwa se akaba afite uruhare mu biri kuba.

Iyo umuntu yumvise ibisobanuro bya Bwana Tony Blair wagira ngo neza neza ni Perezida Kagame uba uvuga ibi bigatuma umuntu yibaza ni akaga abanyarwanda n’abakongomani barimo abo bagabo bombi badafatanije kukagiramo uruhare dore ko n’iminyenga yo muri za ndege za Kagame bayisangira.

Umuntu akaba yarangiza yibaza icyo Tony Blair ahuriyeho na Kagame gituma ameze nk’ushaka kumuherekeza mu mva yicukuriye. Tuvuge se ko ari bya bindi mu kinyarwanda bavuga ngo ”Nta murozi wabuze umukarabya”?

Ese aba bazungu uru rukundo rw'abanyarwanda gusa? Cyangwa hari ikindi kihishe inyuma?
Ese aba bazungu uru rukundo rw’abanyarwanda gusa? Cyangwa hari ikindi kihishe inyuma?

Ubwanditsi

9 COMMENTS

  1. aliko PRESINDENT wacu PAUL KAGAME yatubwiye ko abazungu bakunda kwifotoza urabona se ukuntu TONY BLAIL yifashe neza, nibitwenge kumunwa jyewe ndabona baberewe

  2. Nyakubahwa ex-PM T. Blair afite ikibazo.
    Kuba bamusaba guhana uwo bizwi ko asanzwe agira inama birumvikana ko yiyumva nk’ ushinjwa ubufatanyacyaha, dore ko hari n’abamaze kubimwamaganira mu nyandiko bamukwena.
    Ariho yisunga ibarurishamibare ngo miriyoni imwe y’abazamutse hejuru y’umurongo w’ubukene:
    Birasekeje kumva imyiregurire itagira cuminakabiri nk’iyi.
    1. Abava mu bukene babikesha gukora ntawe abategetsi bahaye iby’ubusa.
    2. Uwo murongo w’bukene biyibagiza ko intambara bashoje bo ubwabo ari yo nyirabayazana yaroshye abenshi munsi yawo.
    3. Kuba biri mu nshingano z’ubuyobozi kurwanya ubukene bivuze ko ntawemerewe kwiha amanota ku byo bahemberwa nibareke kwitanga mu manyama ngo nibo bazi gukora ahubwo nibarekure ubwisanzure bwo kuvuga tubabwize ukuri.
    4. Ba mpatsibihugu baraturambiye aho bakomeza kudutsindagira ko iterambere (naryo rya nyirarureshwa) rigomba kuba agakingirizo ku karengane n’ubwidishyi nk’aho nta kundi byagenda.
    Ese ‘democracy’ aho igituma abazungu nka Tony Blair batinya ko itugeramo si uko twakwitorera abatemera gukoreshwa ibibangamiye inyungu zacu abanyafurika nk’uko ba ‘residents governors’ duhatirwa kuyoboka ubu babikora?

  3. Uyu mugabo Tony Blair ni umunjyanama wa Kagame! kandi akaba ari muri bamwe bahemberwa kwerekana isura nziza yurwanda no kuvugira Kagame hanze kandi ahebwa million ine ku kwezi bivuga million 12 ku mwaka, ni gutese, atavugira neza sebuja ubu ngubu ariwe kagame.? Ahubwo rero yari yarabuze aho yabivugira kugirango yumvishe shebuza ko agikora akazi ke neza aboneraho asubiza kuri kariya kageni Paul Rusesabagina muri make niwe yahimbiyeho kuko abandi babimusabye ntiyari gutinyuka kuriya ( Mukinyarwanda baca umugani ngo itsina nto niyo bacaho amakoma ) Tony Blair nawe yiboneye itsina ye Paul Rusesabagina …….

  4. Ubyaribyo byose Kagame baramubeshya!! Nibikomera bafite aho bazataha. ngo usenya urwe umutiza umuhoro!! Wibuke Mubarak, Kadafi, Mobutu……!!! Aba nta rukundo di!!!

  5. hari gihe ni somera za comment zimwe na zimwe zikansetsa ngo tony blair umukuru wi guhugu cu bwongereza ngo kagame aramuhemba mbega injiji ,tony blair ntabwo aru ruhinja ibyavuga arabizi,kandi uretse abantu bamwe nta wutazi ko u rwanda aho rugeze tubikesha abayobozi beza barangajwe imbere na kagame

  6. @Muhirwa
    Ndumva utandukiriye aho ushatse guseseresa uwize akaminuza mu bijyanye no gucunga amahoteri.
    Uwo muvuno ariko nawe wari ukwiye kwibonera ko ntaho wageza abo wibeshya ko urwanira ishyaka utwibutsa ko dipolome zabo ari “honoris causa”.
    Gusa, ibyo umugabo yamenya gukora byose, ageretseho no kumenya guteka byaba ahubwo ari akarusho.
    Ese abagize amahirwe yo kujya za Amerika n’Uburayi kuminurizayo utekereza ko bitwaje ba Rwesamadongo basanzwe basuzugurirwa ubusa iyo mu rwa Gasabo? Oya rwose baritekera na ndetse n’abajyanyeyo n’abagore babo nabo biga poritiki na ‘economy’ kugeza kuri PhD ariko bo ntiwakumva baseka uzi no guteka.
    Reka abazi guteka gusa noneho rero bitwa ba ‘Chef’ babigize umwuga iby’abo uzabaze n’abandi, ariko icyo nakubwira ni uko uwo byahiriye nta gaciro Prime Minister aba amurusha.
    Cyokora, waba ufite ukuri niba wumva ko poritiki koko ikwiriye abize bihagije kandi bakujije ubwenge n’umutimanama naho ureke abegura za mashinigani bakirara mu baturagae n’inzego z’igihugu bagasiribanga ubundi bagahemba ibiturufu byacyuye igihe ngo bibavuge imyato batibagiwe za Bahirwa mu nkomamashyi ziboroga ku mbuga zitangaza ibitekerezo.

  7. Ese Kagame ni we kibazo cya Congo? Ese ubu avuyeho cg agapfa(n’ubwo ntabimwifuriza) ibibazo bya Congo byaba birangiye burundu? Ubuse ko bicika muri Mali, Centre Afrique, Somalie,…na ho ni we? Jye mbona ibibazo Africa ihorana ari inda nini iduheza mu buhake bw’abazungu, ikaduteranya n’abavandimwe! Cyrien Rugamba ati:”Inda nini muyime amayira, burya igira inama mbi, ikaguteranya n’inshuti, ukayitenguha ukayita, ukaba umugaragu w’inda”.

  8. Erega Tony Blair yafatanyije,ndetse na nubu aracyafatanya na Kagame gushyira abantu (ndavuga abantu kuko atari abanyarwanda gusa)mu mva bikurikiriye inyungu zabo bwite !Ni gute se batazanafatanya kujyana mu mva. Umunyarwanda yaravuze ati”Ngaya imbwa itazansangayo!

Comments are closed.