Nadine Gakarama aramagana ibyanditswe n’urubuga igihe.com

    Namaganye k’umugaragaro inyandiko insebya yasohotse mu kinyamakuru igihe.com yo kuwa 10/01/2013 ivuga ko Bwana Micombero Jean Marie yaba yaraciye inyuma uwo bashakanye akansanga.

    Iyi nyandiko iransebya kuko nta kuri na gato kuyikubiyemo. Bwana Micombero Jean Marie nta bucuti bwihariye dufitanye kuko namumenye muri RNC kandi icyo duhuriraho ni ibirebana na RNC gusa kimwe n’abandi bayoboke bose. Ni umuyobozi nubaha nawe akanyubaha nk’uko yubaha abandi bayoboke ba RNC.Micombero ni umugabo wubatse Kandi wiyubaha akaba anakorana neza nabo ayobora.

    Iyi nyandiko isebanya ibangamiye ku buryo bukabije uburenganzira bwanjye kandi bikaba binateye isoni kubona iki kinyamakuru kiyisohora cyitaragize ubutwari bwo kumbaza icyo nyivugaho ; bityo nkaba mbifata nka propaganda zigamije inyungu zitubaha uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko bw’umwari n’umutegarugori.
    Mboneyeho kwiyama nkananitandukanya n’inyandiko zasohotse mu bihe bishize kuri commentaires z’urubuga « le prophete » nazo zinsebya. Izi zose zirasenyera umugozi umwe : propaganda za Politiki.

    Nkeka ko itangazamakuru mu bihe tugezemo ryakabaye risohora inkuru zikoreweubushakashatsi zigamije kubaka abanyarwanda aho kubayobya no kubasebya hihishwe inyuma y’inyungu za politiki cyangwa izindi zinyuranye zitubahitse.

    Birabaje ko nasabye uhagarariye ikinyamakuru igihe.com, bwana Karirima Aimable, gusohora iyi nyandiko akabyanga kimwe n’uwa le prophete. Nkaba mboneyeho gushimira iki kinyamakuru cyemeye kuyisohora.

    Bikorewe iBuruseli, tariki ya 12/01/2013

    Nadine GAKARAMA

    Comments are closed.