Tony Blair mu Rwanda

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya FPR, The New Times, uwahoze ari ministre w’intebe w’u Bwongereza Bwana Tony Blair kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Kanama 2012, yabonanye Perezida Kagame ngo baganira intera u Rwanda rugezeho rugabanya ubukene, n’imbaraga u Rwanda rushyira muri gahunda zo kubaka ubushobozi bw’ibigo bya Leta, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere igihugu kihaye.

Kuri uwo munsi Tony Blair ngo yahuye n’abahagarariye Africa Governance Initiative mu Rwanda, ikigo ngo gishinzwe imiyoboreremyiza muri Afurika kikaba cyarashinzwe na Tony Blair ubwe.

Blair yahuye kandi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa ndetse na ba rwiyemezamirimo bakiri bato(young professionals) ndetse n’impuguke zitandukanye zaturutse mu ishami rya SCBI rishamikiye kuri Africa Governance Initiative.

Ikinyamakuru The New times  ntabwo cyavuze byinshi ku rugendo rwa Blair mu Rwanda ngo ruzamara iminsi 2. Ariko abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko urugendo rwa Blair rushingiye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibihano byafatiwe u Rwanda byo guhagarika imfashanyo.

Tony Blair n’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Bill Clinton bakunze gushyirwa mu majwi mu gufasha no kuvuganira mu mahanga ubutegetsi bwa FPR kandi bari mu bakingiye ikibaba FPR cyane igihe yari ku butegetsi.

Kuba abo bagabo bombi baje mu Rwanda mu bihe nk’ibi kandi bakurikirana hari benshi babibona nko kuza kugira inama Perezida Kagame cyangwa kumuburira ku byemezo amahanga yaba agiye kumufatira. Nabibutsa ko Bill Clinton akiva mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahise zihagarikira u Rwanda imfashanyo kandi bitangazwa na Departement ya Leta y’Amerika ikuriwe n’umufasha wa Bill Clinton, Madame Hillary Clinton.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. Karabaye rero. Imana iTunes hafi. Barista bagabo si ibyiza gusa baba bashaka iwacu! Ikindi kandi Fpr nayo irarambiranye, kunyunyuza umuturage kugeza ku ‘Gaciro DF’ ni agahoma munwa. Fundraising ziranze zibaye umuco kandi twararutashye!

  2. Byinshi we akabaye ni agaki sha!!!Ariko birabaje nk’umuntu intellectuel utabona ibi biba byose ari montage z’abazungu kandi ko ntacyo bizadutwara!!!N’izo nkunga bavuga bazazigarura tutabahenzahenze kandi ntacyo bizahungabanyaho igihugu cyacu. Erega shahu abanyarwanda barasobanukiwe, biriya ni ikinamico ry’abazungu, mu gihe gito biraba byarangiye mu rwa Gasabo dukomeze dusonge mbere. Twanyuze mu bihe bibi birenze ibi kandi tubyivanamo, iby’ikina mico rero ni uguta igihe. TONY BLAIR na CLINTON ni ibigoryi ku buryo batazi kureba, kubaza, gukora analyse bakamenya ukuri!!!!BYINSHI niwe uzi ubwenge!!!BIRABABAJE!!!!

  3. Wowe kamana ubasha gusobanura comment yawe? Byinshi agize ati turambiwe ingeso yo kunyunyuzwa na fundraisings z’urudaca. Nyine nawe uremera ko bibabaje ukanahamya nta shingiro ko nta na kimwe kudufungira inkunga bizaduhungabanyaho. Ushobora kuba utumva amagambo y’ikinyarwanda uriho ukoresha.
    .
    Ikindi uremeza ko ngo Kilintoni ariwe ureba kure kurusha Byinshi
    ariko ntutubwire uko Kilintoni
    abibona hari n’ubwo baba babibona kimwe cyangwa izo “montages” ari amakuba asumba ayo baducishijemo kuko nta mpuhwe bajya bagirira amahanga bahakisha abanyagitugu bagasubira inyuma bakabikuriraho mu mivu y’amaraso igamije guhoza intwaro zabo kw’isoko, kugabanya umuvuduko mu kwiyongera
    kw’abaturage no kwagura intera itandukanya ubukungu hagati yabo n’ibihugu bahatse izo ni zo montages nkeka kandi simbona aho twebwe zitwubaka. Kimwe no kwomora Kivu kuri Kongo cg kuyihungabanya no
    kuyihindura anglophone twe ntacyo bitumariye nyamara kuribo n’ubwo harokoka icyakabiri cyacu bakumva ari umusoto usanzwe !!

Comments are closed.