Mushobora kwisomera inyandiko yatangajwe na Me Evode Uwizeyimana akoresheje urubuga Democracy Human Rights aho yiyama Bwana Faustin Twagiramungu umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.
Me Evode Uwizeyimana aragira ati:
“Reka nkubwire wowe Faustin NTAKIRUTIMANA wihimba Ngoga Jean:
Wowe uziko twaganiriye kenshi haba mu manama ya RDI ndetse no kuri téléphone. Rimwe ukiyita Ngoga Jean ubundi ukiyita Veritas infos ushaka kwandika ibihuha. Niba rero uvuga ukuri koresha amazina yawe kuva ubu usohoke muri iyo mitiba wiberamo nk’imbeba witwe « NTAKIRUTIMANA Faustin » kuko niyo mazina yawe. Iki ni kimwe ku byerekeranye na identité yawe kuko niba uvuga ukuri bivuge utihishe.
Iki kiraka rero Faustin Twagiramungu aguhaye cyo guhangana na Evode na Patrick Ndengera muri medias ndakumenyesha ko kitari bukorohere na gato. Icya kabiri utangiye uvuga ikinyoma ubeshya ngo hari umuyoboke wa RDI wagusogongeje ibaruwa ya Patrick Ndengera yo gusezera. Sibyo kuko e-mail yawe iri muri liste yacu kuko uri umuyoboke wa RDI mu Bufransa ndetse ukaba uri na membre wa Komisiyo ishinzwe communications na Information iyoborwa na Ismail Mbonigaba kuko inama za RDI zose uzi neza ko uba uzirimo. Inyandiko ya Patrick Ndengera rero nawe uri mu bayimenyeshejwe kuko adresse e-mail yawe iri muri liste yacu ( cercle clé). Wivuga ikinyoma rero vuga ukuri kandi kuko uri mu bantu basabye Twagiramungu kudatangaza amazina yabo ngo kubera impamvu z’umutekano wabo igihe yatangazaga kuri BBC abagize comité provisoire na za Komisiyo. Ibyo urabizi neza ko uri mu bantu twatangiranye RDI ku ikubitiro.
Faustin NTAKIRUTIMANA, urimo kwiroha mu byo utazi kuko Rukokoma ntiwibaze ko umuzi kundusha! Ubonye niyo aba Mbonigaba nibura ko amuzimo gake?. Aka kazi yaguhaye ntako uri bushobore. Dore ahandi ubeshya uti icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda cyafatiwe mu nama yabaye mu ntangiriro za Kamena? Urabeshya kuko inama ya nyuma twakoze muri RDI twayikoze ku cyumweru ku itariki ya 27/05/2012 ibyo bintu byo kujya gukorera politiki mu Rwanda kuri uwo munsi ntibyari no ku murongo w’ibyigwa Rukokoma yabivuzeho nk’igitekerezo atanze ndetse abivuga muri clôture y’inama igitekerezo turagishyigikira tuvuga ko bizaganirwaho ku buryo bunonosoye bigafatwaho umwanzuro mu nama itaha hamaze kwigwa uburyo bizakorwamo ni ukuvuga modalités cyangwa se faisabilité. Wibagiwe ko nahise mvuga nti nubwo igitekerezo ari cyiza ariko nta muntu ukora conclusion ngo ashyiremo ingingo itizwe mu nama cyangwa ngo akore introduction y’Ikintu kitaganiriweho? Alors, Bwakeye kuwa 28/05/2012 Mbonimpa asohora itangazo ko ibyo bintu byo kujya gukorera politiki mu Rwanda byarangije kwemezwa ndetse anabigira titre ya communiqué bitari no kuri ordre du jour s’il vous plaît.Byemejwe na nde? Ryari? Hehe? Hatanzwe igitekerezo turagishyigikira tuvuga ko kizaganirwaho ibi rero ntabyabaye ahubwo twasomye ko icyemezo cyuarangije gufatwa. Ibintu bya Rukokoma byo gukora za conclusions mu nama pour des points qui n’Ont pas été débattus wowe se ugiye kuvuga ko utabizi? Iyo remarques nayikoze inshuro zingahe?
Ndagusaba ko wakwisubirira mu mutiba wawe ukabwira Twagiramungu akaza akikorera iki kiraka kuko wowe utagishoboye kandi numva wowe ntacyo nakagombye kuvugana nawe ni ibi mbikoze ngo nigizeyo ikinyoma cyawe wari umaze gukwirakwiza uri muri uwo mutiba wawe.
Dore reka nkwibutse ordre du jour y’uwo munsi twamenyeshejwe na Secretaire exécutif Jean Mari Mbonimpa wa muswa we. E-mail twese twayibonye ku wa agatatu le 23 mai 2012, 23h27.
Ku murongo w’ibyigwa twashyiraho ingingo zikurikira :
1. Position y’ishyaka RDI ku byandikwa ku mbuga bigamije kurisebya
2. Kungurana ibitekerezo ku nyandiko twashyikirijwe na Commissaire ushinzwe ibyerekeye umutekano (A-P Ndengera)
3. Ibitekerezo n’ibikorwa bya Commission y’itangazamakuru (I. Mbonigaba)
4. Amakuru anyuranye
Niko nyereka muri izi ngingo ahanditse kujyana RDI mu Rwanda? Kujya gukorera politique mu Rwanda se urashaka kumbwira ko byari mu makuru anyuranye? Ibintu byakwemezwa gute bitari no kuri ordre du jour? Fungura aha hasi urebe communiqué yatanzwe urasanga ntaho ihuriye n’ibyavugiwe mu nama: http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/05/30/rdi-rwanda-rwiza-ya-faustin-twagiramungu-igiye-gukorera-politiki-mu-rwanda/
Ikindi urabeshya ko ngo twasabye imishyikirano na FPR. Twayisabye nde? mu buhe buryo? twanditse ibaruwa dusaba iyo mishyikirano? Twaraterefonnye muri FPR dusaba imishykirano? Iki kinyoma Twagiramungu niwe watangiye kugikwirakwiza ko twasabye imishyikirano na FPR ajijisha kandi azi neza ko abeshya. Deja ntibyari ubwa mbere abeshya kuko yigeze no kuvuga ngo ko jyewe Evode na Patrick twagiye muri RNC igihe tujya i Vermont muri conférence yayo ariko byose bugacya akabigarama. Mu gitondo navuze ko Rukokoma naba sage yicecekera ariko niyiha gukoresheje abapagasi nkawe ndamusuka hanze yicuze ibyo kunkangisha ko ari umusaza bibe birangiriye aho kuko aziko tuziranye umuzi n’akayihatse. Ndabona wazanye extrait y’inyandiko ya Patrick aho uvuga ko twahuye na Inyumba. Nibyo rwose twarahuye ntabyo duhakana kandi twaganiriye nk’abanyarwanda tumubwiza ukuri kwacu nawe atubwira uko abona ibintu kandi ibyo tubikora tumaze gukuba zero umujinya w’umuranduranzuzi Twagiramungu yari amaze kugaragaza atubuza kubonana na Ministre Inyumba yita ngo ni « umugore w’inyaryenge ngo ushuka abahutu ». Niba yarigeze kumushuka nk’uko ahotra abyiyemerera avuga ko INKOTANYI zamushutse jyewe si uko bimeze.
Inyumba yarize nanjye narize tuganira nk’abantu bakuru kandi bize bazi ubwenge kandi basangiye igihugu nubwo tutabona ibintu kimwe. Bityo rero nta ruhushya rwa Twagiramungu nari nkeneye ngo mbonane na un officiel wa Leta y’u Rwanda en sol canadien. Patrick yabimumenyesheje pour prévenir urwikekwe n’Ibigambo byo kuvuga ko twagiye kugambanira ishyaka umuyobozi waryo atabizi. Niba yibwira ko ubugambanyi avugwaho ko yagambaniye Leta yari iyobowe n’ishyaka abereye Prezida twebwe si uko dukora. Twebwe dukorera muri transparency nta kintu na kimwe gihishwe.
Faustin NTAKIRUTIMANA, Bwira Twagiramungu urimo kugutuma aze yikorere akazi imbonankubone, bimunaniye yicecekere ariko urugamba mbona mudushoboramo ntarwo muributsinde. Niba mushaka explosion ya RDI en plein vol, on le fera mais muduhe amahoro mwikomereze ibyanyu nibyo twabasabye nimuhitamo confrontation nabwo turi tayari guhangana byo ca fait partie de ma carrière!
Ugire amahoro y’Imana.
Evode”
mushobora no kumva ikiganiro Alain Patrick Ndengera yagiranye na Radio Itahuka asobanura uko ibibazo bimeze muri RDI
Ese burya Evode ni umunyapolitiki? Narinzi ko ari imwe mu njijuke ikora analyse ku bibazo bya politiki y’u Rwanda. Naho TWAGIRAMUNGU uwushaje asigaho! Reka abajeunes bikorere ureke ibitekerezo byawe byashaje bigacyura igihe!
Bwana Uwizeyimana,
Dukunze kukumva wihandagaza ku nsakanyamajwi zitandukanye usobanura ibijyane n’amategeko; Ni byiza cyane rwose ndetse nibwira ko abenshi biyumvisha ubuhanga bwawe mu mategeko wize.
Njye nk’umuntu ukunda kukumva ndetse ukaba untera n’ishyushyu ryo kumenya amategeko, ndagira ngo rwose nkubwire ko intambara mumaze iminsi mike mutangiye yo gusezera kubo mwafatanije gushinga RDI ndetse no kuba mutangiye kwiha rubanda idashimishije na gato, ndetse ishobora kuva hano isize bamwe muri mwe, ibyapa bibi by’abanya politiki bagiye banduza igihugu, babandi birwa barwanira imyanya gusa nta patriotism nimwe bigirira kumutima.
Kuva mi ishyaka bitewe n’ukutumvikana kuri ligne politique igenderwaho ni ibintu bisanzwe, yewe ndetse n’abambikanye impeta baratana…just to tell you ko gusezera kuri RDI byakwiye kuba ibintu bisanzwe, ndetse ntibyagakwiyte no kwira bigutera igihe murugamba rwo kuraga igihugu cyacu demokarasi. Nubwo igikorwa cyanyu kuba cyarakurikiwe no kuba mwarahuye n’intumwa ivuye i Kigali byatuma bamwe mubazi uburyo amareshyamugeni y’abanzi ba demokarasi asenya opposition batabishira amakenga; mwakwiye kureka kwiha rubanda no guta igihe mubidafite akamaro.
Nizera ko ari mwe, ari Twagiramungu ndetse na’andi bose bamaze iminsi batera hejuru mu gushinga amashyaka, no kuyasenya, IGIHE kizerekana ukuri kwanyu.
Guterana amagambo ntibehesha icyubahiro!
Peace
Evedo we wi kwiha rubanda urata ibitaratwa! Abanyapolitique dukeneye ntabwo ari abavugira kuri iyi mitiba nkuko wayise ngo muzi guhangana,kuko uwo duhangana nawe turamuzi niba utamuzi ndamugusubiriramo ni Kagame Paul na system ye. Ni uturatira ko ugiye guhangana nawe tuzabigushimira kandi tunagushyigikire. Ibindi byo urimo ni ibitabapfu wa va mu ishyaka, warihamamo cg ugashinga ni irindi ntacyo byatugezaho ukomeje kwitwa nkuko witwaye ukuu! Ntacyo mbona ubwo bwenge uhora urata buzamarira abanyarwanda mu gihe ukomje kubukoresha wibona utyo. Iga kwicisha bugufi kandi witonde no mumgambo ukoresha wihagukangana (uko watsinze andi mashuri ngo ni aya matego, iga no gutsinda inarijye ryawe). Wibonye mu iki koko EVODE! urareba umwanya utaye uri kwivuga ibigwi ngo uzandagaza Rukokoma, Twagiramungu hashize igihe yariyandagaje ni iki se uzatubwira tutamuziho ho keretse kudutesha igihe gusa. Ushaka kutwereka ko ari umugamo azajye ajya mu rwanda ko ni ho hari intwri z’ukuri uretse mukomeje kurutanga. Ngo mwavuganye na Inyuma ni iki se yababwiye dusanzwe tutazi keretse kubishongoraho kandi mwarangiza mu kiyita ngo muri abanyabwenge bwahe burakajya, mbese niba abasaba kwinjira muri system yabo kuki mutamusaba kwinjira mu yanyu ya opposition! Rwose mutubwize ukuri kubonana na Inyumba mwabyungutse mo iki cg byunguye iki opposition yaha hanze. Kuvuga ngo ntawabagura se hari ukugurwa kuruta kuriya mwitabira inama yuwo mugore ngo murimo murahimana na Rukokoma, ntimunye ko muri guhemeukira opposition. Ubwenge mufite wo ni uwo mugenzi wawe mubukoreshe mudufasha kwigobotora iriya ngoma y’igitugu ni aho guhururira ba Inyumba ni abandi ni abandi ntacyo bitwunguraho na gato twe abakandamijwe ni iriya ngoma. Ndabifuriza ko muva ibizima mu kajya ibuntu. Mugize neza
Nibarize Evode Uwiringiyimana,
Ese kuba progressiste mw’ishyaka bivuga kwigamba ko waturitsa ishyaka (explosion en vol) kabone niyo koko ryaba rifite ibibazo d’ordre interne nkuko bigaragara muri RDI muri iki gihe? Ese kuba un intellectuel libre-penseur bivuga kwiyemera bikabije no kwita abandi injinji nkuko yita JMV Mbonimpa? Ese kugira ibitekerezo binyuranye mwishaka bituma umuntu aruka umujinya wo kuvuga ko yansenya ishyaka yarimo (RDI) maze rikaba umyonga (explosion en vol) nkuko abyivugira? Jyewe uko byumva, kuba juriste ntibivuga ko umuntu aba ariwe wenyine uzi ubwenge. Evode ni “imbus de lui-même”. Il souffre gravement d’un excès d’ego paranoiaque et d’une arrogance verbale sans limite yita abandi injiji (nkuko yita JMV Mbonimpa). Gusa icyo nemeranwaho na Evode nuko kubonana na RNC i Vermont ari uburenganzira bwe kandi ntakosa ririmo nagato. Nanjye nemera ko amashyaka anyuranye ahura akaganira. L’opposition n’est forte que si elle est complémentaire (la diversité dans la complémentarité). Evode rero akariro gake: Ubusaza bwa Faustin si indwara cyangwa ikinegu, kimwe n’uko ubuto bwawe urata atari ishema. JM.
None se ko Twagiramungu ashaje Evode wowe uriho urabyiruka ra?Mwagiye mwicisha bugufi?Harya ngo waganiriye na Inyumba nk’abantu bize?None se Kagame adutegeka yarizehe?Ubwo se iyo politique ukina yubaha abize gusa urumva izamarira iki umunyarwanda utemererwa no kwihingira akarima ke? Muri make RDI yakwibeshyeho uri Ikotanyi butwi yari ifite mission yo gucengera opposition ahubwo ubabajwe nuko utahuwe utarabigeraho! Witegure rero Inkotanyi zizakumena umutwe niba mission baguhaye ikunaniye….Twagiramungu adukijije Kagame ibyo uvuga ngo umuziho twabimubabarira …Kwa hivo funga kinwa chako….abakuzi bavuga ko uri surveillant aho muri Canada nubwo wirata ngo warize amategeko nayo y’inkotanyi atagira epfo na Ruguru
Ndagushimiye Jean Musafili ku bwibitekerezo byawe utugejejhobyiza kandi byumvikana, ibyo aba basore bacu bari gukora ntibibaha ishema na gatoahubwo riraribaka. Nibasigeho habeho ubworoherane ni ubwumvikane cyane cyane niba dushaka gutahirirza umugozi umwe.
Iyinkuru inteye kubaza ikibazo abantu twaganiraga twajyaga twibaza, Evode na Twagiramungu bose nabanyacyagungu? Ndasabako abanyacyagungu baba haze y’igihugu, bazahura bakabagira inama kuko hari ikintu babura mu mibanire, cyereka ni imba arumuco wi Cyangungu nahubundi nimba arumuco wabaturanyi bohakurya y’Urwanda i Congo,icyogihe kwaba kwemera uko bimereye, kuko muzabikoreho ubushakashacyi mwumve ibiganiro bagiyebataga, uburyo bansubiza iyo babajije ikibazo.Wumva basubiza bazamurajwi nkaho aruruba cyangwa basiganwa ni igihe kandi nibisubizo ukumva bindahuye ni ibyabajijwe,ikindi ni icyo bita inani narimwe bakoresha,(bazabaze padiri Thomas bamfite igikomere k’umutima )kwiyemera mumvungo,basankabasubiza biyemera,
bamvuga amagambo yo ngutera ubwoba abandi,uko ari babiri bemezako bazubwenge( urungero: Twagiramungu yaramvuze kuri BBC ngo politique barayiga ntabwo ariburiwese uyikina. None se uwahoze ategeka Liberia yabayari yarize agahe? None wa muririmbyi wo muri Sénegal yiyamamazaga yarize agahe?Ibaga girago nukaba uzi ahumva naho ushaka kugana).
Evode namwumvise mbwambere kuri BBC ariko ikiganiro cyaragiye nifashe impungege, ngusa na mubwirako yazibuka icyo umwami Salomo ya sabye Imana kiruta ibindi, nahubundi nta muntu wiyita ko ari umukire cg umunyabwenge,aha warisebeje cyane hano haze harabana bazi ubwenge bacecetse, iyo uba umunyabwenge uba warabukoresheje ntuhuge, nubwo n’ubuswa kuko utaje ngutembera.Ko uzubwenge se ni iki wereka abanyarwanda wakoze kuburyo wahinduka un savant,kumvuga ko uzi amatengeko ngusoma nkusoma histoire wari wabona ahobataze PRIX-NOBEL y’uwize amategeko, none n’ubwo mugaya gacaca nyamara abaturange bakoze akazi kanyu bigaragazako umwugawanyu ari formation buri wese yakora, byibura iyumvuga ko wize amateka wakandika amateka y’urwanda.
Umwazuro: N’uko inyandiko ya Matabaro, itubwirako abanyarwanda bubaha umpuntu wumunyagitugu cg w’umukire, mbese umeze nka Paul arukuri, tuzakurikira umfite igisilikare, ngirango uwo ninawe Paul yakemera ko bicara bakaganira naho abandi muracyatsa muzabaze mwicarane muganire, mwiyunge, mwiyubake, mumvunge rumwe, mugire umurongo umwe wa politique, maze mutubwire tuze kubashyigikira sinon amagambo ntatera ubwoba Kagame. MBIFURIJE KUGIRA UBWIYUNGE KUVA KURIGIHAGA INGOMA IJANA KUGEZA KURI PAUL, MAZE HUBAKWE URWANDA RUSHYA RUZIRA AMOKO, RUKAZIRA AKARERE.
Evode we! Wikwiratako wize cg uri intiti kuko ntawe utarize. Yewe ndetse uzasanga n’abasoma ibyo wavuze ari abize. Urirata ko uzi Rukokoma kurusha abandi, ni irihe banga rindi wakoresheje se atari ukubana nawe igihe? Usanga se ntawundi wagira iyo experience? Inyumba uvuga ngo mwaganiriye nk’abantu mwize kandi bakuru, uribeshya sana! Kuko nubundi ntamwanya yakwigera ata kunjiji uretse abanyabwenge, wowe se uri iki? Uba imahanga ntawagushobora? Wagize popuralite kubera kumvikana kuri BBC, va muri ibyo rero reka kwiha rubanda kandi wumva ngo uri intiti! Reka kwiha urwamenyo rero kuko buri element yose yomuri fpr ntuzayisuzugure kuko yakunywesha amazi.reka guha urwaho abavuga ngo abahutu nti ba ntamunoza. Urakoze!
Bonjour?
En tout cas, ndumva mbaye decu na Rdi, byumwihariko na Evode. Ukuntu numvaga iri shyaka rizatugeza kure, none umva ibyo ritangiye.! abahutu we!!!!(akabaye icwende…….)
sijya muri details z’amagambo yateranywe hagati y’abantu, gusa plse, Evode, nsubiza ibi bibazo kuko urukundo nagukundaga ntamuntu nazongera kwizera uramutse nawe UTU DECEVYE(DECEVOIR)
-nibyo koko Inyumba yarabaguze ngo mujye mu rda babahe imyanya hama musenye opposition yo hanze??!
– nibyo koko ngo babahaye n’amafranga ngo muve muri Rdi?!?
-sha Evo, tubyize ukuri plse.
Naho ibyo gusaza kwa Faustin cg iby’amashuri menshi, ntacyo bivuze cyane kuko n’abandi bose Kagame yagize ingaruzwamuheto, imbeba,ibigarasha cg imyanda, bari bafite za degree!!.
BURYA AMASHURI Y’UMUNTU, NTABUZA UBUBWA BWE!!(Ibi ntawe mbivugiyeho mumbabarire, nshatse gusa kumvisha buri wese, ko ntawakagombye kuyiratana ko ahubwo IMPANO Y’IMANA YO KUBA SAGESSE ARIYO IKOMEYE.
IBIHE BYIZA
Evode ni ubwo ntakkuzi ndagirango wemere ko ku isi iyo utikorera urakoreshwa, have ntuzirate ubwenge iyo uvuga ngo ndi Neil Armostrong, nonese abanyrwanda tuzakumenyera kubuhe butwari GUTUKANA!!! Gusa iyaba wari uzi uwo uhangana nawe ntiwavuga aya yose njye ngirinama abantu bose kwiga filosofi cg busikologi (wize itandukaniro riri hagati y, ubwenge=intelligence hamwe connaissance= ubumenyi! None uramenye utazibeshya kwinjira muri FPR UDAFITE CODE ziri à jour ejo, uzisange uri hanze kuko kuyi bamo bigusaba code bazakubeshya ko uyirimo wakora kuri code bikanga dore ikivi ba VICTOIRE INGABIRE batangiye ,Mushayidi, Bernard Ntakirutinka nticyoroshye kandi nabo n, intarumikwa sinkuzi nkumva ku maradio arko kwishongora ngo uzi ubwenge , ngirango twe turi hanze niyo sukanatwe turiga ntabwo umuturage waburaye uzamubwira amagambo y,umutiba kandi yaburaye.komera cyane kandi mbere ya byose avantd,agir il faut reflechir reka ndangize ngusaba ngo bishobotse uzahindure ibintu byabaye muri passe maze ubishyire muri present cg ubikore IMANA IGURASHE kandi ifashe n, abanyrwanda bose.
sha evode we uzaze mu Rwanda maze tuzarebe. Ubu twe duhari tuzi ibihabera.Ibyo uvuga ko wahuye na Inyumba byo ntacyo bivuze kuko nzi neza ko nta mutoni uba muri FPR. Upfa kugera i Kigali gusa maze nzarebe uko uzahasohoka. Bazakuboha ubundi usubize ibyo wavuze byose. Kurata ubwenge none se uburusha abandi bose? None se umuntu uzi ubwenge nkawe ashukwa mbene ako kageni n;umugore? Uzaze ndi mu rwanda nzaba ndeba ibyawe.