Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba?

Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba ministre w’intebe mu Rwanda ubu akaba ari Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, atakigiye mu Rwanda nk’uko byari biteganijwe.

Ubundi Bwana Twagiramungu yagombaga kujyana na Visi Perezida w’ishyaka PDP Imanzi Bwana Karangwa Semushi Gérard bagombaga gufata indege igahaguruka ku itariki ya 20 ikagerayo ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013 ku manywa. Ubu rero ni Bwana Karangwa Semushi wagiye wenyine.

Impamvu yabujije Bwana Twagiramungu kugenda ngo ni uko urwandiko rwe rw’inzira (passeport) rw’u Rwanda rwari rwararangiye maze akoresha urwandiko rwe rw’inzira rw’igihugu cy’u Bubiligi yaka visa muri Ambasade y’u Rwanda. Ariko Ambasade y’u Rwanda yakomeje kwiraza i Nyanza kugeza ku munota wa nyuma.

Kugerageza gukumira Bwana Twagiramungu gutaha mu gihugu cye bigaragaza ubwoba Leta ya FPR ifitiye uyu mugabo benshi bita Rukokoma uzwiho kutarya iminwa mu kuvuga ibitagenda dore ko ubwoba bumaze iminsi buvugisha benshi barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka ba Perezida Kagame, Tito Rutaremara kugeza ku ntore isanzwe yo kuri Facebook tutibagiwe n’ibinyamakuru nk’imvaho nshya n’ibindi, aho ikigamijwe ari ugusebya uwo mugabo no kumutega iminsi tutibagiwe ko bavuga ngo arashaje ukagira ngo aruta ba Rutaremara cyangwa ba Sebasoni.

Abiyita abanyabwenge bo bavuga ngo abanyarwanda barahindutse ngo ntabwo bakurikira umuntu utarazanye gira inka, ngo yubake amashuri n’amavuriro n’ibindi ariko bakiyibagiza ko ibyo bavuga byakozwe byavuye mu mfashanyo no mu misoro y’abaturage kandi umuntu utari ku buyobozi akaba atabona uburyo bw’umutungo nk’uri ku buyobozi, hari byinshi biyibagiza birimo ko na FPR hagati ya 1990 na 1994 nta gikorwa na kimwe cy’amajyambere yari yarakoze uretse gusenya ibyari byubatse. Uretse ko urebye imishahara n’ibindi bijyana nayo abayobozi b’u Rwanda bahabwa kugira icyo bakora nta gitangaza cyaba kirimo, ubundi se umugabo iyo ahashye mu rugo rwe yirirwa acyurira abana n’umugore ngo yahashye?

Uretse ko nta gihamya n’imwe ihari yerekana ko abandi batari FPR bagiye ku butegetsi bo batakora ibirenze kandi bigasaranganywa abanyarwanda bose. Kuki batareka abandi ngo bagerageze? Frank Habineza baramutinyira iki? Rukokoma we se ko yabavugishije amangambure bite?

Marc Matabaro

 

7 COMMENTS

  1. uransekeje baramutinya se aje kubica?aje guhangana nabo ko atabarusha imbaraga urunva bamutinyira iki?none se ahubwo kare kose ahunga yahunziki ?kuvuga ko akomeye cyane ahubwo ariho aricyinya icyara ko semushi yamutangiriye azaba agenda abanze areba uko yakirwa namwe rero ngo reka twandiki twerekane ko u rwanda rwatinye twagira kukgira ngo bikunde bamuhe amakaratasi yinzira bwenge we,ubundi se arajya he ko mu rwanda azakorwa ni soni abanya rwanda barafungutse sibya kyera sha

  2. NONE KO BARI GUKANGURIRA ABANTU GUTAHA BAKABA BABUJIJE PEREZIDA TWAGIRA GUTAHA ,UBWO BAZONGERA KUBESHYA IKI! ARABATITIZA DA! KANDI MUZABA MUREBA ABAZAZA KUMUHA IKAZE, ISI YOSE IZUMIRWA! TWAGIRAMUNGU OYEEEEE!!! RAMBA SUGIRA SAGAMBA TERA IMBEERE TURAGUSHYIGIKIYE TWEEESEEE!! IBYAHANUWE BIRI GUSOHORA PAHULO WE BYAMUSHOBEYE!

  3. Ihurizo rikomeye k’urgendo rwa Faustin Twagiramungu.

    Maze gusoma inkuru y’isubikwa ry’urugendo rwa Faustin Twagiramungu numva ari ihurizo rikomeye. Nubwo kujya mu Rwanda cyangwa kutajyayo ari uburenganzira bwe butavogerwa, ariko isubikwa ry’urugendo rwe muburyo butunguranye ni ihurizo rikomeye kubera impamvu zikurikira:
    1-Kuberako yari yaratangaje kumugaragaro kwazataha mu Rwanda kuri iyu wa kane 20 kamena 2013, bisobanura ko yariyizeye rwose ko ibyangombwa bye by’urugendo ari O.K. Jyewe ni uko mbyumva. Then what? None se isubikwa kumunota wanyuma rije rite? Ngaho aho ikibazo kiri.
    2-Ibisobanuro byatanzwe kuri website ya “The Rwandan” kw’isubikwa by’urwo rugendo ntibifututse: ngo ni uko passeport y’u Rwanda yarangiye, ngo maze Twagiramungu yaka visa akoresheje passeport y’ububirigi.
    3-Faustin kuba yaba afite ubwenegihugu bubili bw’ ubunyarwanda n’ubububirigi (double nationalité rwandaise et bege), rwose ni uburenganzira bwe.
    4-Gusa aho ibintu bidasobanutse, ni uko kubera ko yaratashye mu gihugu cye cy’u Rwanda, nk’umunyarwanda ugiye gukora politique ya opposition kumugaragaro, kandi ufite passeport y’u Rwanda, kabone nubwo yaba yararengeje igihe, yagombaga kwaka ko ambassade y’u Rwanda iyivugurura (renouvellement)cyangwa ikamuha indi passeport nshya. Abakozi b’ambassade bamwangira, maze agateza ubwega kumugaragaro isi yose n’abanyarwanda bose bakamenya ako karengane. Icyo gihe twese tukamenya ko ubutegetsi bwa FPR bwabujije umunyarwanda Faustin Twagiramungu uburenganzira bwe bwo gutaha yemye mugihugu cye afite passeport NyaRwanda.
    5-Naho ibyo kwaka visa muri passeport belge, kumunyapolitique wa opposition ukomeye nka Faustin byaha urwitwazo k’ubutegetsi bwa FPR kumwima visa, bwitwaza ko butumva impamvu Faustin Twagiramungu, atatse passeport nshya y’abanyarwanda ngo abe ariyo atahiyeho, nk’umuyarwanda usubiye mu gihugu cye na passeport nyarwanda itagomba visa.
    6-Umusozo: reka dutegereze ibisobanuro bya Faustin Twagiramungu kuri iryo subikwa ritunguranye ry’urugendo rwe muri mission ikomeye ya opposition politique démocratique.

    Jean Musafiri,
    Bergamo, Rwanda.

  4. Ndatunguwe,sinibaza buryo ki umuntu nkuwo twagiramungu atamenya ko icyemezo cye kitamwemerera kugenda,akabimenya hasigaye amasegonda?
    Nukuntu yabyivugiraga,wabonaga ko nta gisibya.

Comments are closed.