U Bubiligi burifuza ko M23 yarwanywa

Amakuru dukesha ikinyamakuru le Soir cyo mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Bwana Didier Reynders yasabye ko umutekano wagaruka vuba nyuma yo gusura inkambi ya Nkamira yakirirwamo impunzi z’abanyekongo iri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Akigera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Kanama 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Bwana Didier Reynders yahise ahura n’akaga k’impunzi z’abatutsi, igihe yahagararaga mu nkambi impunzi zakirirwamo by’agateganyo ya Nkamira, hafi y’umujyi wa Gisenyi. Yashoboye kubona ingaruka z’urwango n’ivangura. ”Mu misozi ya Masisi muri Kivu y’amajyaruguru, twatewe n’imitwe yishyize hamwe y’abamaimai na FDLR, baradusahuye baranatwirukana” :ibyo byavuzwe n’imwe mu mpunzi yari aho i Nkamira.

Kuva intambara n’isubiranamo ry’amoko byatangira mu burasirazuba bwa Congo, abantu bagera ku bihumbi 20 baciye mu nkambi ya Nkamira. N’akababaro kenshi abagore biganje muri iyo nkambi babwiye Ministre Reynders ibibi baciyemo: ”Twarakubiswe, dufatwa ku ngufu, turirukanwa. Hano abana bacu nta mata bafite, n’ibiryo ntabwo bihagije.”

Bimwe mu byavuzwe n’izo mpunzi byari birenze ukwemera ariko gushaka kwihanganisha izo mpunzi no kumva akababaro kazo ntabwo byatesheje Ministre Reynders umurongo. N’ubwo yijeje inkunga y’igihugu cye, ariko yibukije imbere y’itangazamakuru ko Congo nayo ifite abavuye mu byabo bagera ku bihumbi 200.

Didier Reynders yasabye ko amahoro yagaruka vuba, akoresheje amagambo akarishye yagize ati: ”Abasirikare bigometse bagomba kurwanywa bagatsindwa”. Twavuga ko ari ubutwari budasanzwe kuko ayo magambo yayavugiye imbere y’impunzi z’i Nkamira kandi abenshi muri izo mpunzi ari abashyigikiye inyeshyamba za M23, arizo zateje aka kaduruvayo kose. Si ubwa mbere avuze amagambo nk’aya kuko mu minsi ishize igihe yari mu ruzinduko muri Congo mbere yo kujya mu Rwanda yavuze ko gushyira mu ngabo za Congo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba byabaye kwibeshya ko ubutaha hagomba kwigwa ubundi buryo bwo kubaka igisirikare cya Congo gikomeye.

Leta y’u Rwanda irimo kwitwaza karengane k’abatutsi b’abanyekongo

Ubuhamya butangwa n’impunzi z’abanyekongo mu nkambi ya Nkamira ni ubwo kwigwaho neza. Ubwo buhamya butuma umuntu ashobora kumva impamvu abasirikare b’abatutsi bari bashyizwe mu gisirikare cya Congo banze kuva muri Kivu y’amajyaruguru ngo boherezwe mu tundi duce twa Congo. Abo basirikare bavugaga ko bashaka kurinda abaturage b’abatutsi bashobora guhohoterwa baramutse bagiye.

Ubwo buhamya kandi bushaka kwemeza ko kuva aho inyeshyamba za M23 zirukaniwe muri Masisi n’ingabo za Congo maze zikajya gushinga ibirindiro hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, ngo abamaimai na FDLR baba barateye uduce twa Masisi. (Ariko ayo makuru y’ibyo bitero ntabwo yigeze avugwa nta gihamya ko ibyo bitero byabaye uretse ibitero bya Maimai Raia Mutomboki byibasiraga abahutu b’abanyekongo n’impunzi z’abanyarwanda b’abahutu)

N’ubwo abayobozi b’u Rwanda babihakana, birazwi ko agace ka Masisi gafatwa nk’aho ari ak’u Rwanda: ni muri ako gace imiryango myinshi ndetse n’abasirikare bakuru b’u Rwanda bari barashyize inka zabo nyinshi kubera kubura urwuri mu Rwanda ayo mashyo akarindishwa abashumba bafite intwaro.

I Nkamira, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (HCR) ryitondera cyane iki kibazo: ngo ku mpunzi 600 zabajijwe neza birambuye, byagaragaye ko 1/3 cy’ubuhamya zitanga bugarangara nk’ubudafite ishingiro. Niba hari abagore bemeza ko abagabo babo bishwe, bamwe muri bo mu byo bavuga barivuguruza, bakivamo, bibaza igihe bazongera guhurira n’abagabo babo kandi mbere baba bavuze ko bapfuye, abenshi muri abo bagabo baba baragiye mu nyeshyamba za M23. Umugabo umwe yongoreye abanyamakuru ko yahunze ngo adashyirwa mu gisirikare cya M23 ku ngufu.

N’ubwo bigaragara ko abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru badafite umutekano, Leta y’u Rwanda ibashishikariza kubigaragaza cyane kugira ngo haboneke urwitwazo ku ngabo z’u Rwanda kuba zaguma muri ako gace kegereye umupaka kubera impamvu z’umutekano, z’uko ako gace aho kari gafite agaciro kanini ndetse tutibagiwe n’impumvu z’ubukungu.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Imipaka si nyemera ! Kuki ntagira ubutaka gewe! Kongo ikagira imilima n ibishyamba byinshi bidatuwe, kandi duturanye! Imipaka puuuuu! Nihaboneke amahoro nange mbone aho ndagira inka zange , nali maze kuzinukwa amata yinka yirirwa ku ngoyi( kuzilikwa)!…

Comments are closed.