Umuhungu wa Ntawukuriryayo JD, Perezida wa Sena yeterewe icyuma mu Bubiligi!

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru igihe.com aravuga ko Ntawukuriryayo Roger umuhungu wa Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, yatewe icyuma n’abantu bataramenyekana mu gihugu cy’u Bubiligi.

 

Iyo nkuru iragira iti:

Ntawukuriryayo Roger, Umunyarwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaterewe icyuma n’abataramenyekana i Buruseli mu Bubiligi, ubwo yari ahanyuze ajya gukomeza amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nk’uko twabitangarijwe n’umubyeyi wa Ntawukuriryayo Roger ariwe Ntawukuriryayo Jean Damascène akaba ari na Perezida wa Sena y’u Rwanda, ngo umwana we yari avuye mu biruhuko by’amezi abiri mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga muri kaminuza, ariko ngo akaba yaragombaga guca mu Bubiligi kuhafa impapuro yari akeneye, dore ko ari naho yize amashuri yisumbuye.

Ntawukuriryayo Roger yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki tariki ya 23 Kanama 2012, ariko ubwo yari ageze mu Bubiligi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kanama ubwo yatemberanaga n’abandi bana babiri b’Abanyarwanda ndetse n’undi w’inshutiye w’Umukongomani, basagariwe n’agatsiko k’abirabura bagera ku munani, maze batera icyuma mu mara Ntawukuriryayo Roger, aho ndetse yahise atabarwa akanyanwa mu bitaro ataritaba Imana, nyuma ariko akaba yaraje kubagwa ndetse ubu twandika iyi nkuru ngo aracyari mu bitaro aho i Buruseri.

Ntawukuriryayo Jean Damascène ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE, yatangaje ko kugeza ubu bataramenya abakoze iryo bara, kuko ngo iperereza rigikomeza, avuga ko ariko bishoboka ko rwaba ari urugomo dore ko n’ubundi hari Abanyarwanda bamaze iminsi bahohoterwa mu Bubiligi n’udutsiko tw’Abakongomani.

Ntawukuriryayo kandi yagize ati “ Iki ni ikibazo gikomeye kuko igihugu cy’u Bubiligi aricyo gishinzwe kurinda umutekano w’abahaba, abantu bakabaho bisanzuye kandi bafite umutekano.”

Ntawukuriryayo avuga ko atahamya ko umwana we yahohotewe kubera ko ari uw’umuyobozi, ahubwo ko ari urugomo rukorerwa Abanyarwanda hirya no hino, asaba kandi abanyarwanda kuba amaso aho bari hirya no hino ndetse no kugira amakenga. Agira ati” Abanyarwanda bagomye kwigengesera muri ibyo bihugu barimo bakamenya uko bitwara, kandi n’ibihugu barimo byagombye kubarindira umutekano.”

Andi makuru ava i Bruxelles aravuga ko Roger Ntawukuriryayo yari avuye mu munsi mukuru wari wakesheje hari amakuru atarabona gihamya avuga ko yari yasomye ku gatama, hari nko mu ma saa tatu ku cyumweru mu gitondo aho kuba ku wa gatandatu nk’uko byavuzwe n’igihe.com. Yari kumwe n’inshuti ze maze bahura n’agakipi k’abasore bagendaga ahagana mu muhanda witwa Rue Neuve, maze habaho guterana amagambo, nibwo umwe mubari mu rindi tsinda akuyemo icyuma agitera uwo muhungu Roger. N’ubwo bwose hari abatangiye kuvuga ko byakozwe n’abakongomani, nta gihamya ko uwabikoze ari umukongomani. N’ugutegereza ibizava mu iperereza.

Ubwanditsi

 

3 COMMENTS

  1. Nibumve uko biryana!Naba na Roger afite Ambassade yatabaza, harya Ntwali Frank aratabaza iyihe ko numva nawe yahuye nayo mahano ra?!
    Nuko rero niyihangane

  2. Nabo se nibitabageraho ngo bamenye ko nabo bava amaraso nk’abandi mugirango bazunamura icumu?Dore aho nibereye!

Comments are closed.