Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Mwe mwese mwaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza.
Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi twishimira by’ukuri ubwingenge igihugu cyacu cyabonye ku itariki 01 Nyakanga 1962. Ni umunsi twagombye kuba twibuka intwari zawuharaniye. Ni umunsi abanyarwanda twakabombye kuba twararangije guca ukubiri no kuba ibyigenge kuri bamwe, ahubwo ukaba umunsi wo gusangira ibyiza by’igihugu ku banyarwanda bose, bityo n’ibyiza dukesha ubwo bwigenge bigasangirwa n’abanyagihugu bose. Na none kandi ni umunsi abanyarwanda twakagombye kuba twishyira tukizana mu rwatubyaye, maze buri wese akicara hamwe n’umuryango we n’inshuti, bakizihiza ubwo bwigenge bw’u Rwanda mu munezero n’ubusabane. N’umunsi w’ubwigenge bw’abanyarwandakazi n’abanyarwanda bose nta vangura, uko ryaba risa kose. None se babyeyi, bavandimwe namwe nshuti, nyuma y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge, ubu rumeze rute ? Twe bana barwo se tumeze dute cyangwa se tubanye dute ? Abanyarwanda muri rusange se bo bamerewe bate, bafite ubwigenge ?
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, n’umunsi ukomeye kuri twe abanyarwanda tuli mu Rwanda, cyane nk’abantu bahisemo kutagendera mu kwaha kwa FPR ahubwo tugahitamo guharanira ko abanyarwanda bagira uburenganzira n’uruvugiro cyane cyane mu kugena gahunda zidufitiye twese akamaro.
Kuba rero namwe mwaduhaye umwanya wo kugirango tuganire, byongera kudutera imbaraga mu gukomeza guha icyubahiro abatubanjirije mu kurwana inkundura yoguharanirako ubwigenge u Rwanda rwabonye bugera kuli buri wese.
Tuboneyeho kandi n’umwanya wo kubagezaho intashyo y’abayobozi bacu bafunze bazira ibitekerezo byabo bya politiki.
Muri make rero, n’ubwo leta yashyizweho kuwa 19 Nyakanga 1994 ubwo FPR yari imaze gutsinda intambara y’amasasu byatangajweko yashingiye ku masezerano y’amahoro ya Arusha yo kuwa 04 Kanama 1993, uretse amashyaka yaregwaga kuba yaragize uruhare rugaragara muri jenoside, ariko icyagaragaye mu mikorere yayo, n’uko FPR yashyize imbere gahunda yayo yo kuniga andi mashyaka, agasigara kw’izina gusa ariko bereka amahanga ko abanyarwanda batanga ibitekerezo byabo binyuze mu mashyaka atandukanye. Icyatumye ibyo bishoboka, ni uko :
1. Mbere muri za 92 – 93, abayobozi bamwe b’amashyaka bashyize imbere inyungu zabo aho kureba inyungu bwite z’abarwanashyaka babayobotse. Ibyo byatumye amashyaka acikamo ibice maze za « power » ziravuka karahava ;
2. Mu gushyiraho leta, n’ubwo abantu bitwaga ko baturutse mu mashyaka atandukanye, ariko umwanzuro wa nyuma ku bantu batoranijwe kujya mu myanya wafatwaga na FPR bityo ikagira ubwiganze busesuye haba muri « gouvernement » cyangwa muri « parlement ».
3. Kubera FPR yashyize imbere ko ngo ariyo yahagaritse jenoside, byatumye ishimangira intwaro yayo kirimbuzi yo gutera ubwoba uwo ariwe wese utabona ibintu nkayo, bityo bituma nta munyarwanda ushobora kugira icyo ayinenga. Yewe, n’amashyaka kandi yari muri leta yabigerageje yahise azimira. Mwese muribuka buryo ki MDR yasheshwe izira « ingengabitekerezo ya jenoside » kandi ibiregwa na bamwe mu bayobozi bayo. Abayobozi batandukanye batishimiye iyo mikorere ababishoboye bakijijwe n’amaguru abandi batekereje gushyiraho amashyaka ngo bahangane muri politiki nka Pasteur BIZIMUNGU na Charles NTAKIRUTINKA baba barafunzwe.
Uko kwikubira ubutegetsi kwatumye FPR ibona umwanya wo gushyiraho urukuta rw’amategeko ndetse n’abambari bo kuyubahiriza ku buryo haba ubutegetsi nshinga tegeko, ubutegetsi nyubahiriza tegeko ndetse n’ubucamanza byose ntawe ukimenya aho bitandukaniye. Nyamara, nk’uko twabivuze mu kanya, mu rwego rwo kwereka amahanga, mu nyandiko, amategeko ahari agaragaza ko u Rwanda rufite kandi rwemera amashyaka menshi kandi ko inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zitandukanye.
N’ubwo amashyaka menshi atavugarumwe n’ubutegetsi buyobowe na FPR akorere hanze y’igihugu yakomeje kwerekana uburyo ki abanyarwanda baboshywe n’ingoma y’igitugu, ingoma itita ku burenganzira bwa muntu, ingoma idaha urubuga abanyarwanda ngo bishyire bizane, ingoma itemera itangazamakuru lyigenga, ntabwo byari kugaragara ko abanyarwanda bafite inyota yo kugira ubwisanzure, inyota yo kugira uburenganzira bumwe mu gihugu cyabo iyo hatagira abafata iya mbere ngo babiharanire bari mu Rwanda.
Muri urwo rwego, kuwa 17/12/2008 nibwo humvikanaga ijwi rya Me Bernard NTAGANDA kuri radiyo y’ijwi ry’Amerika avuga ko dushinze ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza kandi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Inkuru yakiranywe amashyi n’impundu ku banyarwanda b’ingeri zose kuko bari bamaze kurambirwa ibikorwa bibi bibakorerwa. Binyuze mu nzira zigoranye, ishyaka ry’IMBERAKURI ryemewe ku mugaragaro na leta ya Kigali akaba kugeza ubu ari naryo shyaka ritavuga rumwe nayo ryemewe n’amategeko.
Ibyishimo abanyarwanda, n’abarwanashyaka by’umwihariko bagize ntibyateye kabiri kuko nyuma y’uko abayobozi b’ishyaka ry’IMBERAKURI bangiye gukorerera mu kwaha kwa FPR, ubutegetsi bwaciye hasi no hejuru maze bakoresha uburyo bwose bwo gushaka kurisenya karahava.
Nkuko FPR yagiye ikoresha abarwanashyaka b’amashyaka yatubanjirije mu kuyasenya yakomeje uwo mugambi, maze abarwanashyaka bacu baterwa ubwoba, bahatirwa gushinja umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI ari nabyo byamuviriyemo gufatwa maze arafungwa.
Nyamara, inyota y’ubwisanzure muli politiki yari yamaze gusesekara mu Rwanda hose. N’uko ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije riyobowe na Frank HABINEZA ryavutse.
Ntibyatinze, inkuru yatangiye kutugeraho ko n’amashyaka yo mu mahanga nayo yiteguye kuza mu Rwanda tugafatanyiriza hamwe guharanira uburenganzira n’ubwigenge bwa buri munyarwanda. Ibyari inzozi byabaye impamo kuwa 16 Mutarama 2010 ubwo Mme Victoire INGABIRE yasesekaye i Kanombe aje kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi.
Twamwakiranye ishema n’isheja.
Uko twisuganyaga ngo dushyireho ubulyo buboneye bwo kugirango amashyaka atavuga rumwe na FPR ashobore kugira uruvugiro, niko nayo yaduhagurukiye, buri gihe ikoresha intwaro yayo kirimbuzi y’iterabwoba no gucamo ibice. Nk’uko mwagiye mubikurikira amananiza, akaduruvayo mu kwiyandikisha karahava, ngaho kwaka ibyemezo byemeza ko umutekano uzaba ucunzwe neza mu gihe cy’inama rusange nkaho abayoboke b’ishyaka aribo bashinzwe umutekano, n’ibindi. Iterabwoba ryarakomeye kugera n’aho visi perezida wa « Green Party », Bwana André KAGWA RWISEREKA yishwe aciwe umutwe ndetse na Frank HABINEZA ahitamo guhunga .
Mme Victoire INGABIRE nawe, imijugujugu ntiyamurenze nawe aba arafunzwe dore ko we yari yaraniteguwe mbere nk’uko byagiye bigaragara. Buri gihe, tekiniki n’imwe, n’iyo kunyura kubyegera mu guhimba himba ibirego by’umuyobozi runaka.
Ikigaragara muri ibi byose, n’uko buri gihe FPR ishyize imbere guca ibice mu mashyaka, ikoresha bamwe mu bayobozi n’abarwanashyaka, ibakoresha mu guhimba ibyaha byo gushinja abayobozi bacu. Ibyaha nabyo birazwi : «ingengabitekerezo, kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guca ibice mu banyarwanda.
Ibi bikorwa byo guhiga abatavuga rumwe na leta ya FPR byatangiye kuva kera. Ngizo za Nairobi, Cameroun kandi biracyakomeza. Muri urwo rwego, umuyobozi wa PDP Imanzi, Bwana Déo MUSHAYIDI, yashimutiwe i Burundi kuwa 05/03/2010 azanwa mu Rwanda, Lieutenant Général Kayumba NYAMWASA, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC yarasiwe muri Afrika y’Epfo kuwa 19.06.2010 akomereka bikabije, ariko Imana ikinga akaboko. Ibyo bikorwa byo guhiga no kwica abantu bishinjwa leta y’u Rwanda byavuzwe kandi no muri Uganda, Ubwongereza, Ububiligi, Suwedi n’ahandi.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Nta kuntu ku munsi nk’uyu w’ubwigenge bw’igihugu cyacu tutakwibaza bwigenge ki dufite mu gihe abanyamakuru batavuga rumwe na leta bicwa : Jean Léonard RUGAMBAGE, Charles INGABIRE abandi bagafungwa : Saidati MUKAKIBIBI, Agnès UWIMANA cyangwa se bagahunga : Jean-Bosco GASASIRA na Charles KABONERO ndetse n’ibinyamakuru byabo bigafungwa kandi buri gihe leta yitwaje rwa rukuta rw’amategeko.
Muri rusange rero, kuba muri iki gihugu utari mu kwaha kw’ubutegetsi n’uguheka umusaraba. Ngizo telefoni za hato na hato ziduhamagara zitagaragaza nimero, kwirukanwa ku kazi, gukurikirwa n’abantu tutazi, reka ubu ho harakoreshwa inzego zitandukanye ngo dukurwe mu gihugu cya tubyaye dore ko muri twe ntawe ukemerewe gutura aho ashaka.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Nk’uko abatubanjirije babivuze kandi bigaragara, mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo. Gusa, igitangaza n’ukubona ibyabaye byose nta somo bidusigira. Ninde watekereje ko FPR yatangije urugamba kuwa 01/10/1990 yitaga urwo kwibohoza, ivuga ko uburenganzira bwayo buhohoterwa yakwitwara uko imeze? Ni nde watekereza ko FPR yakumva ko izarangiza ikibazo cy’impunzi ari uko igiye kuzirasira aho zahungiye?
Ko bimaze kugaragara ko abanyarwanda ubwacu aritwe dukoreshwa mu kubangamira uburenganzira bw’abandi, ko ari twe dukoreshwa mu gushinja ibinyoma abagerageje kwerekana ibitagenda kugirango dushimishe abadukandamiza, ko aritwe dukoreshwa mu gusenya amashyaka yacu, murareba mugasanga tuzakomeza kuba ba humiriza nkuyobore, ba ntibindeba, ba ntiteranya kugeza ryari ? Iki kibazo kirareba buri munyarwanda wese wifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda biciye mu nzira y’amahoro.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,
Niki tutakoze twari gukora kugirango amakosa akorwa n’ubutegetsi buyareke maze buhe ituze abanyarwa ?Igihe kirageze ngo abanyarwanda ubwacu twivane mu bibazo bitwugarije, dutsinde ingoyi twashyizweho y’ubwoba, tubonekemo abagomba kwitanga.
Kwitwaza ngo ubutegetsi ntibuzandika amashyaka yacu ntabwo byagombye kuba ikibazo. Haba mu mateka y’u Rwanda, haba hirya hino ndetse duhereye mu bibera mu bihugu by’abarabu, amahinduka abenegihugu bageraho ntibayahabwa n’ubutegetsi, ntabwo akorwa n’abantu b’ibitangaza. Ahubwo abantu bakora ibitangaza cyangwa se batuma abenegihugu bakora ibitangaza. Natwe rero, ibyo bitangaza twarabitangiye. Ubu kw’isi hose, abakurikira ibibera mu Rwanda bazi ko ruyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bw’ikinyoma. Ntawuyobewe ko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, ntawuyobewe ko politiki mbi ariyo nyirabayazana mu ntambara z’urudaca zugarije akarere kacu.
Ariko na none, nta n’umwe utabonako urubuto rwa demokarasi, urubuto rw’ubwigenge, urubuto rwo guharanirako uburenganzira bwa buri wese bwuhahirizwa rukura rujya imbere. Kugirango ariko urwo rubuto rukwire hose, dukwiye gukomeza kwamagana nta kujenjeka ikintu cyose kiza kuducamo ibice, ikintu cyo kuduhoza ku ngoyi y’ubwoba. Reka twikuremo ikintu cyo kumvako hari abakomeye kuruta abandi, ko bafite ubushobozi kuruta abandi, maze tureke buri wese azane umuganda we dutekereze buryo ki twakubaka u Rwanda rwemerako buri wese atanga igitekerezo cye, ko buri wese afite uburenganzira nk’ubwa mugenzi we.
Reka ntabarambira, ngo kuyavuga siko kuyamara, mbaye mpiniye aha kandi nongera kubashimira.
Mugire Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.
Bikorewe i Kigali kuwa 01/07/2012
UWIZEYE KANSIIME Immaculee
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka.